Zaburi 94 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Imana ni Umucamanza w’intabera

1Uhoraho, Mana ihora inzigo,

Mana ihora inzigo, igaragaze!

2Haguruka, mucamanza w’isi,

uhimure abirasi!

3Uhoraho, abagiranabi bazahereza he,

bazahereza he kwitera hejuru?

4Bihaye kuvuga bihandagaje,

abo bagizi ba nabi, bafite uruvugiro.

5Uhoraho, umuryango wawe barawutsikamira,

umurage wawe barawisha agahato;

6barica umupfakazi n’umusuhuke,

impfubyi bakazihotora.

7Kandi ni ko bavuga ngo «Uhoraho ntabibona,

Imana ya Yakobo ntibyitayeho!»

8Muritonde, mwebwe biburabwenge mu bandi bose!

Mwa bipfapfa mwe muzumva ryari?

9Mbese nyir’uguhanga amatwi, ni we utumva?

Uwahimbye amaso se, ni we utabona?

10Ukosora amahanga se, ni we udashobora guhana?

Uwigisha muntu ubuhanga se, ni we mubura bwenge?

11Uhoraho azi neza ibitekerezo bya muntu,

ko ari ubusabusa.

12Uhoraho, hahirwa umuntu wowe ukosora,

maze ukamwigishisha amategeko yawe,

13kugira ngo ahorane ituze mu minsi y’amakuba,

igihe umugiranabi acukurirwa imva.

14Kuko Uhoraho adatererana umuryango we

akaba atareka umurage we;

15ubucamanza buzakurikiza ubutabera,

ab’umutima ugororotse bose bazabuyoboke.

16Ni nde uzamvuganira akankiza abagome,

akandenganura imbere y’abagiranabi?

17Iyo Uhoraho ataza kuntabara,

hari hato nkiturira mu gihugu cy’abanumye!

18Iyo mvuze nti «Nta ho mpagaze!»

ubuntu bwawe, Uhoraho, burandamira;

19igihe impagarara zinyuzuye umutima,

ubuhumurize bwawe burampimbaza.

20Mbese waba icyitso cy’urukiko rurenganya,

rutera amakuba runyuranya n’amategeko?

21Bibasira ubuzima bw’intungane,

bagacira urwo gupfa umuziranenge.

22Ariko Uhoraho yambereye nk’ubuhungiro butavogerwa,

Imana yanjye ni Urutare nikingamo;

23yabituye ububisha bwabo,

maze abarimbuza ubugome bwabo,

Uhoraho, Imana yacu, arabatsemba!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help