Ezira 3 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yozuwe na Zorobabeli bubaka urutambiro rw’Uhoraho

1Ukwezi kwa karindwi kubonetse, Abayisraheli bamaze gutura mu migi yabo, imbaga yose ikoranira hamwe i Yeruzalemu.

2Nuko Yozuwe mwene Yosadaki arahaguruka, we n’abavandimwe be b’abaherezabitambo, hamwe na Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli n’abavandimwe be, maze bubaka urutambiro rw’Imana ya Israheli, kugira ngo baruturireho ibitambo bitwikwa, nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Musa, umuntu w’Imana.

3Bubaka urutambiro aho rwahoze, n’ubwo batinyaga abanyamahanga bari baturanye na bo mu gihugu, maze bahaturira Uhoraho ibitambo bitwikwa. Basubizaho batyo ibitambo bya buri gitondo n’ibya buri mugoroba.

4Hanyuma bizihiza iminsi mikuru y’ingando, nk’uko byari byaranditswe, buri munsi bakawuturaho ibitambo bitwikwa, nk’uko byagenwe.

5Uretse ibitambo bya buri munsi, basubijeho n’ibitambo bitwikwa by’imboneko z’ukwezi n’iby’ibihe bitagatifu byose by’Uhoraho, bagatura n’ibitambo bya buri wese, uko abyishakiye.

6Kuva ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi batangiye gutura Uhoraho ibitambo bitwikwa, n’ubwo imfatiro z’Ingoro y’Uhoraho zo zari zitarashingwa.

7Ni bwo ababaji b’amabuye n’ab’ibiti bahawe feza, naho Abanyasidoni n’Abanyatiri bahabwa ibiribwa, ibinyobwa n’amavuta y’imizeti kugira ngo bazambutse inyanja ibiti by’amasederi, babivane muri Libani, babigeze i Yope, nk’uko Sirusi umwami w’Abaperisi yari yabitanzemo uruhushya.

8Mu kwezi kwa kabiri k’umwaka wa kabiri kuva aho bagereye ku Ngoro y’Imana i Yeruzalemu, Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, na Yozuwe mwene Yosadaki bifatanya n’abavandimwe babo b’abaherezabitambo, n’abalevi, ndetse n’abandi bose bari baratahutse bavuye mu bucakara bakagaruka i Yeruzalemu, maze batangira imirimo. Nuko abalevi bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje, babashinga kuyobora imirimo yo kubaka Ingoro y’Uhoraho.

9Maze Yozuwe, abahungu be n’abavandimwe be, bashyira hamwe na Kadamiyeli, Binuwi na Hadawiya kugira ngo bayobore buri mukozi wese ukora ku Ngoro y’Imana.

10Nuko bubaka imfatiro z’Ingoro y’Uhoraho. Bakizubaka, abaherezabitambo barabegera; bari bambaye imyambaro yabo kandi bavuza impanda, bakaba bari kumwe n’abalevi bene Asafu bafite ibyuma byirangira, kugira ngo basingize Uhoraho, nk’uko Dawudi, umwami wa Israheli yari yarabitegetse.

11Barangurura amajwi yabo, batangira kuririmbira Uhoraho no kumusingiza, bati «Kuko ari Umugwaneza, kandi ubudahemuka agirira Israheli buzahoraho iteka!»

Maze imbaga yose ikarangurura ijwi isingiza Uhoraho, kuko Ingoro ye ibonye imfatiro.

12Ariko bamwe mu baherezabitambo, mu balevi no mu batware b’umuryango bari bageze mu zabukuru, bariboneye Ingoro ya kera n’amaso yabo, barizwaga cyane no kubona ukuntu bubakaga imfatiro z’iyo Ngoro; naho abandi bagahanika amajwi banakoma mu mashyi kubera ibyishimo.

13Nta washoboraga kandi gutandukanya urusaku rw’amashyi y’abishima n’urw’abarira, kuko amajwi yabo yarengaga, akumvikanira kure.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help