Yeremiya 27 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umwami w’i Babiloni azaganza

1Sedekiya mwene Yoziya, umwami wa Yuda, amaze kwima, Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo, agira ati

2«Shaka ibiziriko n’ingeri z’ibiti, ubyishyire ku ijosi;

3maze ubyoherereze umwami wa Edomu, uwa Mowabu, uw’Abahamoni, uwa Tiri n’uwa Sidoni. Bizajyanwa n’intumwa zabo zaje i Yeruzalemu kwa Sedekiya, umwami wa Yuda.

4Uzabatume kuri ba shebuja, uti ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya: Muzabwire ba shobuja, muti:

5Ni jye waremye isi, n’abantu, n’inyamaswa ziyiriho, mbikesheje imbaraga zanjye n’ububasha bwanjye, maze nyiha uwo nihitiyemo.

6Na n’ubu rero, ibi bihugu mbigabiye umugaragu wanjye Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni; ndetse n’inyamaswa zo mu ishyamba, ndazimweguriye zimukorere’.

7(Amahanga yose azamuyoboka, umuhungu we, n’umwuzukuru we, ariko igihe cyagenwe nikimara kugera, amahanga akomeye n’abami b’ibihangange bazamutsinda.)

8Igihugu cyangwa umuryango bizanga kuyoboka Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, ngo byemere uburetwa bwe, nzabyahuramo inkota, inzara n’icyorezo, kugeza ubwo nzatuma abarimbura, uwo ni Uhoraho ubivuze.

9Naho mwebwe, nimwime amatwi abahanuzi banyu, abapfumu banyu, ababasobanurira inzozi, abacunnyi n’abanyamayeri banyu, kuko bababeshya babizeza ko mutazagaragira umwami w’i Babiloni.

10Ibyo babahanurira ni ibinyoma, bizatuma muva mu gihugu cyanyu. Ni koko, nzabatatanya maze murimbuke.

11Nyamara ariko, igihugu kizemera uburetwa bw’umwami w’i Babiloni, kikamukorera, nzakirekera ku butaka bwacyo kibeho mu mahoro, kizanabutureho. Uwo ni Uhoraho ubivuze!»

12Naho Sedekiya, umwami wa Yuda, mutangarije ibi bikurikira: «Emera uburetwa bw’umwami w’i Babiloni, umuyoboke n’abe bose, bityo uzabaho.

13Ni kuki wakwemera gupfa, wowe n’umuryango wawe, mukarimburwa n’inkota, inzara n’icyorezo nk’uko Uhoraho yabyemeje ku gihugu kizanga kuyoboka umwami w’i Babiloni?

14Nimwime amatwi abahanuzi babemeza ko mutazigera mugaragira umwami w’i Babiloni. Ibyo babahanurira ni ibinyoma.

15Sinigeze mbohereza — uwo ni Uhoraho ubivuze — kandi ibyo bahanura mu izina ryanjye ni ibinyoma; ni yo mpamvu nzabatatanya, mukarimbuka, mwebwe n’abahanuzi babahanurira.»

16Abaherezabitambo n’uwo muryango wose, ndababwiye nti «Uhoraho avuze atya: Nimwime amatwi abahanuzi babahanurira ngo ibikoresho by’Ingoro y’Uhoraho biri i Babiloni bizahita bigarurwa bidatinze. Ibyo babahanurira ni ibinyoma;

17ntimukabumve na gato. Nimukorere umwami w’i Babiloni, bityo muzabaho. Ni kuki mwashaka ko uyu mugi wahinduka itongo?

18Niba ari abahanuzi, bakaba bifitemo ijambo ry’Uhoraho, nibinginge Uhoraho Umugaba w’ingabo, kugira ngo ibikoresho bikiri mu Ngoro, mu gikari n’i Yeruzalemu bitajyanwa i Babiloni.

19Ni koko, Uhoraho, afite ijambo ku byerekeye inkingi, ikizenga cy’amazi, ibitereko n’ibindi bikoresho bikiri muri uyu mugi,

20mbese ibikoresho byose Nebukadinetsari atatwaye igihe ajyanye bunyago Yekoniya mwene Yoyakimu, umwami wa Yuda, akamuvana i Yeruzalemu amujyana i Babiloni, hamwe n’abanyacyubahiro bose ba Yuda n’ab’i Yeruzalemu.

21Ni koko, Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya ku byerekeye ibikoresho bikiri mu Ngoro, mu gikari n’i Yeruzalemu:

22bizajyanwa i Babiloni bihagume kugeza umunsi nzabyitaho — uwo ni Uhoraho ubivuze — icyo gihe ni ho nzabizamura, nkabigarura aha hantu.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help