1Dore ijambo Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yambwiye:
2Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya:
Siyoni nyifitiye ishyaka rikomeye,
kandi nkanayigirira urukundo rwinshi.
3Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya:
Ngiye kugarukira Siyoni, nture rwagati muri Yeruzalemu.
Yeruzalemu bazayita «Umugi udahemuka»,
naho umusozi w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo,
bawite «Umusozi mutagatifu.»
4Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo:
Abasaza n’abakecuru, buri wese yicumba akabando ke,
bazongera kwicara ku bibuga by’i Yeruzalemu.
5Ibibuga by’i Yeruzalemu bizuzuranaho abana,
abahungu n’abakobwa bazahakinira.
6Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo:
Niba se iby’uwo munsi byaba ibidashoboka
mu maso y’abasigaye b’uwo muryango,
no ku bwanjye se ntibizashoboka?
Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.
7Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo:
Ni koko, ngiye kugobotora umuryango wanjye,
nywuvane mu gihugu cy’iburasirazuba n’icy’iburengerazuba.
8Nzabagarura bature rwagati muri Yeruzalemu,
bazambere umuryango, nanjye mbe Imana yabo,
mu budahemuka no mu butungane.
9Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Nimukomere, mwebwe uyu munsi mwumva amagambo yavuzwe n’abahanuzi, muri iyi minsi hazatangirwa urufatiro rw’Ingoro y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, kugira ngo iyo Ngoro yongere yubakwe.
10Kuko mbere y’iyi minsi, abantu nta cyo bari bafite, n’amatungo nta cyo yari abamariye. Uwagendaga ntiyizeraga kugaruka amahoro ku mpamvu y’uwamusagarira; kuko abantu bose nabaretse bagasubiranamo.
11Ariko noneho, abasigaye b’uyu muryango sinzongera kubamerera nka mbere, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.
12Koko rero, ngiye kubiba amahoro, umuzabibu urumbuke imbuto, ubutaka butange umusaruro wabwo, n’ijuru rigushe ikime cyaryo, maze ibyo byose nzabigabire abasigaye b’uy’umuryango.
13Nuko rero, bantu b’inzu ya Yuda n’ab’inzu ya Israheli, nk’uko mwari mumeze nk’ibivume mu mahanga, ni na ko nzabakiza maze mukaba abanyamugisha. Mwitinya, ahubwo nimukomere!
14Koko rero, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nk’uko nari naragambiriye kubagirira nabi, mbitewe n’ababyeyi banyu bari barandakaje, kandi simbireke — ni ko Uhoraho, Umugaba w’ingabo avuze —
15ni na ko nisubiyeho, noneho nkaba niyemeje kugirira neza Yeruzalemu n’inzu ya Yuda. Mwitinya rero na gato!
16Dore amabwiriza muzakurikiza: buri muntu nabwire mugenzi we ukuri, mu nkiko zanyu muce imanza zitabera, zishyigikiye amahoro;
17ntimugatekereze kugirirana nabi; ntimukarahire ibinyoma kuko ibikorwa nk’ibyo mbyanga. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Iminsi yo gusiba izahinduka iminsi y’ibirori18Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ambwira iri jambo, ati
19«Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Ugusiba kurya ko mu kwezi kwa kane, mu kwezi kwa gatanu, mu kwezi kwa karindwi no mu kwezi kwa cumi, inzu ya Yuda kuzayihindukiramo iminsi y’umunezero, y’ibyishimo n’ibirori bihimbaje. Nyamara ariko, nimukunde ukuri n’amahoro!»
Amahanga yose azagana Uhoraho20Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Ni koko, muzongera kubona haje abanyamahanga n’abaturage b’imigi minini.
21Abaturage b’umugi umwe bazajya kubwira abo mu wundi bati «Nimuze tujye kurura uruhanga rw’Uhoraho, dushakashake Uhoraho, Umugaba w’ingabo; natwe turajyayo.»
22Nuko imiryango myinshi n’amahanga akomeye bazaze i Yeruzalemu gushakashaka Uhoraho, Umugaba w’ingabo, no kumwurura.
23Avuze atya Uhoraho, Umugaba w’ingabo: Uwo munsi, abanyamahanga cumi bavuga indimi zinyuranye bazafata igishura cy’umwambaro w’Umuyahudi, bazamwizirikeho bavuga bati «Turashaka kujyana namwe kuko twumvise bavuga ngo ’Imana iri kumwe namwe.’»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.