1Dore uko Uhoraho yarwanye kuri Yeremiya, igihe yari i Rama abohesheje iminyururu hamwe n’izindi mfungwa zose za Yeruzalemu n’iza Yuda, zari zijyanywe bunyago i Babiloni.
2Nebuzaradani, umutware w’abarinda umwami, yamukuye muri iyo mbaga, aramuhamagaza maze aramubwira ati «Uhoraho Imana yawe ni yo yiyemeje guteza aya makuba yose aha hantu.
3None dore birabaye, Uhoraho akoze uko yari yarabivuze abihanangiriza. Impamvu iki cyago kibagwiririye, ni uko mwacumuriye Uhoraho, ntimwumve ijwi rye.
4Ubu rero, ngaho ngiye kuguhamburaho iminyururu ikuboshye ibiganza; niba ushaka kumperekeza i Babiloni, uze nzakwitaho, niba kandi bitagushimishije kujyana nanjye, wirorerere. Reba iki gihugu kiri imbere yawe, ushobora kujya aho ubona hatakubangamiye.»
5Ariko, kubera ko Yeremiya yatindiganije guhindukira, aramubwira ati «Ushobora kujya kwa Gedaliyahu, mwene Ahikamu wa Shafani, ni we umwami w’i Babiloni yagize umutware w’imigi ya Yuda, maze ugumane na we rwagati muri rubanda; cyangwa ujye aho ubona hose hagutunganiye.» Hanyuma umutware w’abarinda umwami amuha impamba n’amaturo, maze aramusezerera.
6Nuko Yeremiya ajya i Misipa kwa Gedaliyahu mwene Ahikamu, acumbika iwe, mu baturage rwagati bari basigaye mu gihugu.
Gedaliyahu, umutegeka w’igihugu cya Yuda (2 Bami 25,22–24)7Abatware b’ingabo zari zarahungiye mu misozi n’abantu babo, baza kumenya ko umwami w’i Babiloni yagabiye Gedaliyahu mwene Ahikamu, akamugira umutware w’igihugu, akamwegurira abagabo, abagore, abana, mbese abaturage bose batari bajyanywe bunyago i Babiloni.
8Ubwo rero, bahise basanga Gedaliyahu i Misipa. Muri bo hari Yishimayeli mwene Netaniyahu, Yohanani na Yonatani bene Kareya, Seraya mwene Tanihumeti, bene Efayi w’i Netofa, Yizaniyahu mwene Maka; abo bose kandi bari kumwe n’ingabo zabo.
9Gedaliyahu mwene Ahikamu wa Shafani, aberurira ku mugaragaro, bo n’ingabo zabo, ati «Ntimutinye gukorera Abakalideya. Nimugume mu gihugu cyanyu, mukorere umwami w’i Babiloni muzagubwa neza.
10Jyewe nzaguma i Misipa, mbahakirwe ku Bakalideya baza iwacu, naho mwebwe, muzasarure imizabibu n’imbuto n’amavuta, muhunike maze mwigumire mu migi murimo.»
11Abayuda bose bari i Mowabu, mu Bahamoni no muri Edomu cyangwa mu bindi bihugu, baza kumenya ko umwami w’i Babiloni yari yasize abacitse ku icumu mu gihugu cya Yuda, maze abashinga Gedaliyahu, mwene Ahikamu wa Shafani, ngo ababere umutware.
12Nuko Abayuda bose baturutse aho bari baratatanyirijwe hose, bageze mu gihugu cya Yuda kwa Gedaliyahu i Misipa, basarura imizabibu myinshi n’imbuto nyinshi.
Urupfu rwa Gedaliyahu(2 Bami 25.25–26)13Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose bari barahungiye mu misozi, bageze kwa Gedaliyahu i Misipa,
14baramubwira bati «Ese uzi ko Balisi, umwami w’Abahamoni, yahaye Yishimayeli mwene Netaniya, itegeko ryo kukwica?» Ubwo ariko Gedaliyahu mwene Ahikamu yanga kubyemera.
15Nuko Yohanani mwene Kareya abariza Gedaliyahu i Misipa mu ibanga, ati «Nyemerera, ngende nice Yishimayeli mwene Netaniya, kandi nta muntu uzabimenya. Ese urashaka ko aba ari we ugutanga akakwica? Abayuda bose bakugenderaho baba bagowe, maze abasigaye muri Yuda bose bagashirira ku icumu!»
16Gedaliyahu mwene Ahikamu asubiza Yohanani mwene Kareya, ati «Ntuzabikore! Ibyo uvuga kuri Yishimayeli ni ibinyoma.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.