1Tuzi neza ko uyu mubiri utubereye nk’icumbi kuri iyi si. Umunsi ryasenyutse, tukazimukira mu ngoro ihoraho yo mu ijuru, itubatswe n’ukuboko k’umuntu, ahubwo yubatswe n’Imana.
2Tukaba rero duhangayikishijwe no kwifuza cyane igihe tuzatungira hirya y’ubu buzima, iwacu ho mu ijuru,
3niba ariko dusanganywe umwambaro aho kuba dutumbuje.
4Koko rero twebwe abakiri muri uyu mubiri, turaganya dushenguka, kuko tudashaka kuwucuzwa, ahubwo twifuza kuwambikirwaho kugira ngo uwo mwambaro w’akanya gato, uduhindurirwemo uw’ubuzima.
5Bityo, Imana, yaduteganyirije ibyo, yabaye iduhaye Roho Mutagatifu ho umuganura.
6N’ubwo ariko duhorana icyizere, tuzi neza ko igihe tuzaba dutuye muri uyu mubiri, tuzasa n’abari ishyanga, kure ya Nyagasani.
7— Kuko ubu tugendera mu kwemera, tutayobowe n’uko tubona neza. —
8Koko duhorana icyizere, bigatuma duhitamo kwimuka muri uyu mubiri, ngo twigire gutura iruhande rwa Nyagasani.
9Twaba muri uyu mubiri, cyangwa twawimukamo, icyo tugambiriye ni uko tumushimisha.
10Kuko twese tuzahinguka imbere y’urukiko rwa Kristu, ngo buri wese ahabwe igikwiye ibyo yakoze akiri mu buzima bw’umubiri, byaba ibyiza cyangwa ibibi.
Imana yiyunze n’abantu muri Kristu11Ubwo dufitiye Nyagasani igitinyiro; turashishikariza abantu kumwemera, kandi rwose, nta buryarya dufite imbere y’Imana. Nizeye ko namwe mutabunziho.
12Ntitugiye kongera kubishinganaho, ahubwo turashaka kubaha uburyo bwo kutwishimira, kugira ngo mubone icyo musubiza abiratana ibihenda amaso, ariko bidafite ishingiro mu mutima.
13Niba twaragaragaweho n’ibisazi, twabigiriye Imana; niba kandi twarashyize mu gaciro, ni mwebwe twabigiriye.
14Urukundo rwa Kristu ruraduhihibikanya, iyo tuzirikanye ukuntu umwe yapfiriye bose, bikaba rero ko bose bapfuye.
15Kandi koko yapfiriye bose, kugira ngo abariho bataberaho bo ubwabo, ahubwo babereho uwabapfiriye kandi akazukira kubakiza.
16Ni cyo gituma kuva ubu nta muntu n’umwe tukimenya ku buryo busanzwe; ndetse na Kristu, niba twarigeze kumumenya ku buryo bw’abantu, ubu ntitukimumenya dutyo.
17Bityo, umuntu wese uri muri Kristu, yabaye ikiremwa gishya. Ibishaje byarayoyotse, none ngaha byose byahindutse bishya.
18Byose biva ku Mana, yo yiyunze natwe ikoresheje Kristu; nyuma idushinga umurimo w'ubwiyunge.
19Uko biri kose, Imana ubwayo ni yo yiyunze n’ab'isi bose muri Kristu, ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo; nuko natwe idushinga ubutumwa bwo kubwira abantu ngo biyunge na Yo.
20Ubu rero duhagarariye Kristu, ku buryo Imana ubwayo ari yo ibahamagara ari twe ikoresheje. Ngaho rero turabinginze mu izina rya Kristu : Nimwemere mwiyunge n'Imana !
21Kristu utarigeze akora icyaha, Imana yamubazeho ibyaha bya muntu, kugira ngo muri We tubarweho ubutungane bw'Imana.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.