Yakobo 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abakunzi b’isi ni abanzi b’Imana

1Amakimbirane akomoka he? Cyangwa se intambara muri mwe zituruka he? Aho ibyo byose ntibyaba bituruka ku byifuzo byanyu, birwanira mu myanya y’umubiri wanyu?

2Murararikira, ariko ntimugire icyo mutunga; muri abicanyi n’abanyeshyari, nyamara nta cyo muronka; murarwana kandi mukavurungana, ariko ntimugire icyo mugeraho, kuko mutazi gusaba.

3Murasaba ariko ntimuronke, kuko ugusaba kwanyu nta kindi kugamije uretse gutagaguza ibyifuzo byanyu.

4Mwa basambanyi mwe, ntimuzi se ko kuba incuti y’isi ari ukuba umwanzi w’Imana? Ushaka kuba incuti y’isi, aba abaye umwanzi w’Imana.

5Muratekereza se ko Ibyanditswe byandikiwe ubusa, aho bigira biti «Imana ikunda cyane umwuka wayo yadushyizemo»

?

6Nyamara, Imana iduha ingabire yisumbuyeho, kuko Ibyanditswe bigira biti «Imana yima abirasi, ariko abiyoroshya ikabagirira ubuntu.»

7Nimuyoboke rero Imana; mwiyime Sekibi, maze azabahungire kure.

8Nimwegere Imana, na yo izabegera. Banyabyaha, nimusukure ibiganza byanyu; namwe bantu b’imberabyombi, musukure imitima yanyu!

9Nimubabazwe n’amagorwa yanyu, mujye mu cyunamo kandi murire; igitwenge cyanyu kibe amarira, n’ibyishimo byanyu bihinduke umubabaro.

10Nimwicishe bugufi imbere ya Nyagasani, maze azabashyire ejuru.

Uri nde, kugira ngo ucire umuvandimwe wawe urubanza?

11Bavandimwe, ntimugasebanye bamwe ku bandi. Ushebeje cyangwa agacira umuvandimwe we urubanza, aba ashebeje kandi aciriye itegeko urubanza. Niba rero uciriye itegeko urubanza, nta bwo ukiri ukurikiza itegeko, ahubwo ugenza nk’umucamanza.

12Kandi umucamanza n’utanga itegeko, ni umwe rukumbi: ni we ushobora kwica no gukiza. Uri nde rero, kugira ngo ucire mugenzi wawe urubanza?

Ijambo riburira abacuruzi

13Nuko rero namwe abavuga muti «Uyu munsi, cyangwa ejo, tuzajya mu mugi uyu n’uyu, tuzahamare umwaka, ducuruze kandi turonke inyungu»,

14nyamara mutazi uko ejo muzamera; kuko muri nk’ibihu bigaragara mu kanya gato, hanyuma bikayoyoka!

15Aho mwagize muti «Niba Nyagasani abishatse tuzabaho, kandi dukore ibi na biriya»,

16ahubwo murirata muteganya ibintu bikomeye mutazageraho. Bene ubwo bwirasi ni bubi.

17Bityo rero, umuntu ushobora gukora icyiza, ariko ntagikore, aba acumuye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help