Abalevi 7 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Igitambo cy’indishyi y’akababaro

1Dore imihango igenga igitambo cy’indishyi y’akababaro. Ni ikintu gitagatifu rwose.

2Igitambo cyo kwigorora bazakicira aho basanzwe bicira ibitambo bitwikwa, maze umuherezabitambo aminjagire amaraso yacyo impande zose z’urutambiro.

3Inyama zose ziriho ibinure azitangeho ituro; ari umurizo, ari ibinure biri ku mara,

4ari impyiko zombi hamwe n’urukiryi. Umwijima wo, azawukuranaho na za mpyiko.

5Izo nyama zose, umuherezabitambo azazitwikira ku rutambiro, zibe ibiribwa bikongokeye Uhoraho. Icyo ni cyo gitambo cy’indishyi y’akababaro.

6Uwo mu baherezabitambo wese ashobora kukiryaho, kandi akakirira ahantu hasukuye kuko ari ikintu gitagatifu rwose.

7Uko mubigenza ku gitambo cy’impongano y’icyaha, ni na ko muzabigenza ku cy’indishyi y’akababaro: umuhango uzaba umwe kuri byombi. Inyama z’icyo gitambo kandi zihabwa umuherezabitambo wakoze uwo muhango wo guhanagura icyaha.

Umugabane w’abaherezabitambo

8Iyo umuherezabitambo aturiye umuntu igitambo gitwikwa, atwara uruhu rw’icyo gitambo nyine.

9Ituro ryokerejwe ku ziko, hamwe n’iritetse mu nkono cyangwa irikaranze ku ipanu, bizaba iby’umuherezabitambo uzabitura; ni ibye.

10Kandi amaturo yose, ari avanze n’amavuta cyangwa ari ayumutse, azaba aya bene Aroni, bayagabane banganye.

Igitambo cy’ubuhoro

11Dore kandi imihango igenga igitambo cy’ubuhoro giturwa Uhoraho.

12Nikiba ikijyanirana no gushimira Uhoraho, kizaherekezwe n’utugati tudasembuye kandi dusize amavuta hamwe n’imitsima idasembuye, na yo ivugishijwe amavuta.

13Azongereho kandi n’utugati tw’ifu tuvitse mu mavuta. Imigati idasembuye, azayitura Uhoraho, iherekeze igitambo cy’ubuhoro cyo gushimira.

14Bazafata akagati ka buri bwoko, bagature Uhoraho, maze bagahe umuherezabitambo uzaba yaminjagiye amaraso y’igitambo cy’ubuhoro.

15Naho inyama za cya gitambo cy’ubuhoro cyo gushimira, ziribwa ku munsi zaturiweho, nta n’imwe irajwe ngo izaribwe bukeye.

16Hari ubwo igitambo gishobora guturwa ari icyo guhigura umuhigo, cyangwa kigaturwa kubera ubushake bw’umuntu. Inyama zacyo rero zigomba kuribwa kuri uwo munsi cyatuweho. Cyakora, bukeye bwaho, bashobora kurya izaraye.

17Ariko ku munsi wa gatatu izizaba zasagutse zose, bazazitwika.

18Nihagira umuntu urenga kuri ibyo, maze ku munsi wa gatatu akarya ku nyama z’igitambo cye cy’ubuhoro, icyo gihe, nta bwo icyo gitambo cyakwakiranwa ishimwe kandi n’uwagituye na we ntiyagishimirwa. Inyama zacyo ziba zanduye; uwaziryaho wese yaba yihamije icyaha.

19Ubundi kandi, inyama yose izaba yakoze ku kintu cyahumanijwe ntimuzayirye, ahubwo muzayitwike.

Umuntu wese usukuye ashobora kurya ku nyama z’icyo gitambo.

20Naho rero, umuntu wese uzaba yifitemo ubwandure, maze akarenga akarya kuri izo nyama z’igitambo cy’ubuhoro gituwe Uhoraho, uwo nyine azacibwa mu muryango we».

21Nanone kandi, uzaziryaho yakoze ku muntu wahumanijwe, ku nyamaswa yahumanijwe, na we azacibwe mu muryango we.»

Amabwiriza rubanda bagomba gukurikiza

22Uhoraho abwira Musa, ati

23«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Ibinure ibyo ari byo byose, ari iby’ikimasa, ari iby’intama cyangwa iby’ihene ntimuzabirye.

24Ibinure by’itungo ryapfuye cyangwa iby’iryatanyaguwe n’inyamaswa, mushobora kubikoresha imirimo ibonetse yose, ariko ntimuzabiryeho.

25Koko rero, umuntu wese uzarya ibinure by’itungo ryakongokeye Uhoraho, uwo nguwo azacibwe muri bene wabo.

26Aho muzaba mutuye hose, muzirinde kunywa amaraso, ari ay’inyoni, ari n’ay’inyamaswa.

27Umuntu uzabicaho akanywa amaraso ayo ari yo yose azacibwe muri bene wabo.»

28Uhoraho abwira Musa, ati

29«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Uzazanira Uhoraho igitambo, azamuture umugabane wamugenewe.

30Uwo muntu ubwe, ni we uzazana ibiribwa bikongokera Uhoraho; ni ukuvuga inyama zose z’ibinure. Azazizane hamwe n’inkoro maze abimurikire Uhoraho.

31Izo nyama zose z’ibinure rero, umuherezabitambo azazitwikire ku rutambiro, naho inkoro ibe iya Aroni n’abahungu be.

32Byongeye kandi, umuherezabitambo muzamuhe itako ry’iburyo, ribe umugabane we ku bitambo byanyu by’ubuhoro.

33Iryo tako ry’iburyo rizabe umugabane w’uwo muri bene Aroni uzaba yakoze umuhango wo kumurika amaraso n’ibinure by’igitambo cy’ubuhoro.

34Koko rero, inkoro iherezwa Uhoraho, hamwe n’itako rikurwa ku bitambo by’ubuhoro nabyatse Abayisraheli maze mbigenera umuherezabitambo Aroni n’abahungu be. Rizaba umugabane wabo igihe cyose.

35Urwo ni rwo ruhare rwa Aroni n’abahungu be ku bitambo by’ibiribwa bikongokeye Uhoraho. Ni wo mugabane wabo kuva umunsi bazaba bagizwe abaherezabitambo, bakiyegurira imirimo y’Uhoraho.

36Ni ko Uhoraho yategetse Abayisraheli: uwo mugabane uzaharirwa bene Aroni guhera umunsi azaba yabasutseho amavuta y’isigwa. Kuva ku gisekuruza kugera ku kindi, iryo rizababera itegeko ridakuka.»

37Ngiryo rero itegeko rigenga umuhango w’ibitambo by’impongano y’icyaha, iby’indishyi y’akababaro hamwe n’iby’ubuhoro. Ni na ryo kandi rigenga umuhango wo gushyiraho umuherezabitambo mushyashya.

38Iryo tegeko Uhoraho yarihereye Musa ku musozi wa Sinayi. Kuri uwo munsi nyine, mu butayu bwa Sinayi, ni na ho Uhoraho yategekeye Abayisraheli kumuzanira amaturo yabo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help