Zaburi 27 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Uri kumwe n’Imana nta cyo yikanga

1Iri mu zo bitirira Dawudi.

Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,

ni nde wantera ubwoba?

Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,

ni nde wankangaranya?

2Igihe abagiranabi bampagurukiye

kugira ngo bandye mbona,

abo banzi banjye bandwanya,

ni bo ahubwo badandabirana, bakitura hasi!

3Kabone n’aho igitero cyose cyaza,

kigashinga ingando kinyibasiye,

umutima wanjye nta bwoba wagira na busa;

n’aho intambara yarota, nakomeza kwizera.

4Ikintu kimwe nasabye Uhoraho,

kandi nkaba ngikomeyeho,

ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho,

iminsi yose y’ukubaho kwanjye,

kugira ngo mpore nirebera uburanga bw’Uhoraho,

kandi nite ku Ngoro ye ntagatifu.

5Koko rero, igihe cy’amage,

ampa aho nikinga mu nzu ye,

akampisha mu bwihugiko bw’ihema rye,

akanshyira ahantu hakomeye nk’urutare.

6None ubu ngubu umutwe wanjye uremaraye,

ku buryo ndebera ku rutugu abanzi bankikije.

Ngiye mu Ngoro ye nakereye gutura ibitambo,

ndirimbire Uhoraho kandi mucurangire.

7Uhoraho, umva ijwi ryanjye, ndagutakira;

gira ibambe, unsubize!

8Umutima wanjye wanyibukije ijambo ryawe,

wowe wavuze uti «Nimushakashake uruhanga rwanjye!»

None rero, Uhoraho, ni rwo nshakashaka,

9ntumpishe uruhanga rwawe!

Wirakara ngo uhinde umuyoboke wawe,

ni wowe muvunyi wanjye;

ntunzinukwe ngo untererane,

wowe Mana nkesha agakiza!

10N’aho data na mama bantererana,

Uhoraho we yanyakira!

11Uhoraho, nyereka inzira yawe,

unyuze mu nzira iboneye,

n’ubwo hariho abanyubikiriye.

12Ntungabize ababisha banjye bandwaye inzika;

dore abashinjabinyoma banyibasiye,

bariho barancumbira urugomo.

13Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,

mu gihugu cy’abazima.

14Ihangane, wizigire Uhoraho,

ukomeze umutima, ube intwari!

Rwose, wiringire Uhoraho!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help