Yoweli 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

2. IMANA ICIRA URUBANZA AMAHANGA

1Koko rero, muri iyo minsi no muri icyo gihe,

ubwo nzaba nagaruye Yuda na Yeruzalemu,

2nzakorakoranya amahanga yose,

nyamanurire mu kibaya cyitwa «Uhoraho mucamanza».

Aho ni ho nzayacira urubanza kubera Israheli,

umuryango wanjye n’umurage wanjye,

kuko bawutatanyirije mu bihugu by’amahanga,

bakigabanya igihugu cyanjye.

3Umuryango wanjye bawukoreyeho ubufindo,

abahungu bawo babagurana indaya,

bagacuruza abakobwa bawo, ngo babone divayi yo kunywa!

Ibyo Tiri, Sidoni n’Ubufilisiti bishinjwa

4Mwebwe se, Tiri na Sidoni, n’intara zose z’Ubufilisiti,

icyo munshakaho ni iki? Murashaka se kunyihimura?

Nyamara niba mushaka kunyihimura,

ubwo bwihimure nzabubagaruraho vuba na bwangu,

bube ari mwe bugaruka!

5Kubera ko mwatwaye feza yanjye na zahabu yanjye,

mugashyira mu ngoro zanyu ibyanjye by’agaciro,

6kubera ko mwagurishije abaturage ba Yeruzalemu,

mukabagura n’Abagereki,

bakajya kure y’igihugu cyabo,

7ubu jyewe ngiye kubagarura mbavanye aho mwabagurishije,

maze mwebwe mbaryoze ibikorwa bibi byanyu!

8Nzagurisha abahungu n’abakobwa banyu

begukanwe n’abaturage ba Yuda,

na bo bazabagure n’Abanyesaba, mu mahanga ya kure.»

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Urugamba rwa nyuma n’urubanza by’imperuka

9Nimutangaze ibi ngibi mu mahanga, mugira muti

«Nimwitegure intambara! Mukoranye ab’intwari!

Nibigire hafi abamenyereye intambara bose, maze bazamuke!

10Amasuka yanyu nimuyacuremo inkota,

imihoro yanyu muyicuremo amacumu,

umunyantege nke nagire ati ’Ndi intwari!’

11Nimubanguke mwebwe mwese, mahanga adukikije,

maze mukoranire hariya!»

Uhoraho, ohereza intwari zawe zimanuke!

12Amahanga nahaguruke, azamuke,

agane ku kibaya cyitwa ’Uhoraho mucamanza’,

kuko ari ho ngiye kwicara,

ngacira urubanza amahanga yose abakikije.

13Nimucyamure umuhoro kuko isarura rigeze;

nimuze mwenge, dore urwengero ruruzuye,

n’imivure irasendereye,

kuko ubugome bwabo bukabije!

14Ngizo inteko z’imbaga nyamwinshi mu kibaya cy’imanza,

kuko Umunsi w’Uhoraho wegereje, ukazahigaragariza.

15Izuba n’ukwezi bizijima,

n’inyenyeri ntizizongera kumurika.

16Uhoraho yivugiye i Siyoni,

ijwi rye ryumvikanira i Yeruzalemu;

nuko ijuru n’isi birakangarana!

Naho umuryango we Uhoraho azawubera ubuhungiro,

abe n’ubwihisho ku Bayisraheli.

17Bityo muzamenya ko ndi Uhoraho, Imana yanyu,

nkaba ntuye i Siyoni ku musozi wanjye mutagatifu.

Yeruzalemu izaba ahantu hatagatifu,

abanyamahanga ntibazongera kuhanyura ukundi!

3. ISRAHELI IZONGERA KUBAHO MU MUDENDEZO

18Uwo munsi, imisozi izarengwa divayi nshyashya,

imisozi itembeho amata,

amazi atembe mu migezi yose ya Yuda.

Isoko izavubuka mu Ngoro y’Uhoraho,

ivomerere ikibaya cy’Iminyinya.

19Misiri yo izaba ikidaturwa,

na Edomu ihinduke ubutayu,

bazize ubugome bagiriye abahungu ba Yuda,

kuko bameneye amaraso y’indacumura mu gihugu cyazo.

20Naho Yuda na Yeruzalemu bizaturwa ubuziraherezo,

uko ibihe bigenda bisimburana.

21Ni koko: nzahora amaraso yabo yamenwe,

nta we uzasigara adahorewe,

maze jyewe, Uhoraho, nzature muri Siyoni.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help