Zaburi 6 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Isengesho ryo mu gihe cy’amagorwa

1Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga y’imirya munani. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

2Uhoraho, mpana utandakariye,

nkosora, utabishyizemo ubukare!

3Gira ibambe, Uhoraho, dore nta ntege ngifite;

Uhoraho, nkiza, dore amagufa yanjye arajegajega,

4ndahinda umushyitsi umubiri wose.

Mbese Uhoraho, amaherezo azaba ayahe?

5Uhoraho, garuka umbohore,

nkiza ugiriye impuhwe zawe!

6Koko rero abapfuye ntibakwibuka;

ikuzimu se ni nde wagusingirizayo?

7Dore naciwe intege no kuganya.

Uko ijoro riguye, umusego wanjye uhinduka amazi,

uburiri bwanjye bukajandama kubera amarira.

8Amaso yanjye yahennye kubera agahinda,

imboni zanjye zirahondobera ku mpamvu y’abandwanya.

9Nimumve iruhande mwese, mwa bagizi ba nabi mwe,

kuko Uhoraho yumvise imiborogo yanjye.

10Uhoraho yumvise uko mutakira,

maze yakira amasengesho yanjye.

11Abanyanga nibakorwe n’ikimwaro, bahindagane,

bamwarwe bose, basubire inyuma!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help