1Hanyuma Musa na Aroni basanga Farawo, baramubwira bati «Uhoraho Imana ya Israheli aravuze ngo ’Rekura umuryango wanjye kugira ngo bagende bajye mu butayu kunkorera umunsi mukuru, bansenga!’»
2Farawo arabasubiza ati «Uhoraho ni nde byo kugira ngo numvire ijwi rye, maze ndekure Abayisraheli bagende? Uhoraho simuzi, kandi sinzareka Abayisraheli bagenda!»
3Baravuga bati «Imana y’Abahebureyi yaratubonekeye. Duhe uruhusa rwo gukora urugendo rw’iminsi itatu mu butayu, kugira ngo duture ibitambo Uhoraho Imana yacu, maze yekuduteza umuze cyangwa inkota.»
4Naho umwami wa Misiri arababwira ati «Mwebwe, Musa na Aroni, ni iki gituma mutesha rubanda imirimo? Nimujye ku kazi kanyu!»
5Farawo arongera ati «Dore ubu bene wanyu babaye ishyano ryose mu gihugu, maze mwebwe mugashaka kubatesha akazi!»
Farawo yongerera imirimo Abayisraheli6Muri icyo gihe Farawo aha abakoresha n’abagenzuzi b’imirimo ya rubanda itegeko, avuga ati
7«Mwikomeza guha rubanda ibyatsi byo kubumbisha amatafari, nk’uko mwabigenzaga ejo n’ejo bundi: nibajye ubwabo kwitoragurira ibyatsi!
8Nyamara muzabace umubare w’amatafari ungana n’uwo basanzwe babumba, mutagize icyo mugeruraho. Ni abanebwe! Ni na cyo gituma batera amahane bavuga ngo ‘Turashaka kujya gutura Imana yacu ibitambo!’
9Abo bantu nimubicishe uburetwa, bakore badahumeka; bareke kwita ku magambo y’abanyabinyoma!»
10Abakoresha n’abagenzuzi baraza babwira rubanda, bati «Farawo aravuze ngo ’Sinzongera kubaha ibyatsi ukundi’;
11ngo ‘Nimugende ubwanyu, mushake ubwatsi aho muzabusanga, nyamara ariko ntakizagerurwa ku cyate cyanyu.’»
12Rubanda banyanyagira mu gihugu cya Misiri batoragura udufunzo two gukekaguramo ibyatsi.
13Abakoresha barabatotaga bavuga bati «Nimurangize icyate cyanyu, murangize icyategetswe buri munsi, nk’uko mwagenzaga igihe mwahabwaga ibyatsi!»
14Abanyamisiri bakubita abagenzuzi b’Abayisraheli bari barashyizweho n’abakoresha ba Farawo. Bakavuga bati «Ni iki cyatumye ari ejo ari na none mutarangiza umubare w’amatafari utegetswe nk’uko mwabigenzaga mbere?»
15Abagenzuzi b’Abayisraheli bajya kuregera Farawo, bavuga bati «Ni iki gituma ugenzereza utyo abagaragu bawe?
16Ntibagiha abagaragu bawe ibyatsi, kandi bakatubwira ngo ‘Nimubumbe amatafari!’ None dore abagaragu bawe barakubitwa, imbaga yawe ikarengana!»
17Farawo arabasubiza ati «Hoshi muri abanebwe! Ni yo mpamvu ituma muvuga ngo ‘Turashaka kujya gutura Uhoraho ibitambo!’
18Noneho ubu ngubu nimujye gukora. Ntibazabaha ibyatsi, kandi muzatanga umubare utegetswe w’amatafari.»
19Abagenzuzi b’Abayisraheli basanga bari mu kaga, ubwo bababwiraga bati «Ntimuzagerura na busa ku matafari ategetswe; buri munsi ugire icyate cyawo!»
20Bagisohoka kwa Farawo, bahubirana na Musa na Aroni bari babategereje.
21Barababwira bati «Uhoraho narebe, ace urubanza! Ni mwebwe mwatumye duhinduka ba ruvumwa mu maso ya Farawo no mu y’abagaragu be. Dore mwabashyize mu ntoki inkota yo kutwica.»
22Ubwo Musa yongera gusanga Uhoraho, aramubwira ati «Nyagasani, ni iki cyatuma ugirira inabi iyi mbaga? Ni iki cyatumye untuma?
23Kuva aho nagiriye kuvugana na Farawo mu izina ryawe, arica iyi mbaga urubozo, ariko woweho nta bwo urokora imbaga yawe!»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.