Zaburi 28 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ugutakamba no gushimira

1Iri mu zo bitirira Dawudi

Uhoraho, ndagutabaza,

Rutare rwanjye, ntiwice amatwi!

Kuko uramutse wicecekeye ntunyumve,

nasigara ndi nk’indembe iraye iri bupfe!

2Umva ijwi ryanjye ritakamba igihe ngutakiye,

n’igihe nerekeje ibiganza byanjye

ku Ngoro yawe ntagatifu.

3Ntunkumbane n’abagomeramana,

cyangwa hamwe n’abagizi ba nabi,

bavugana iby’amahoro n’abaturanyi babo,

nyamara mu mitima yabo haganje ububisha.

4Urabahe ibikwiranye n’imigirire yabo,

mbese ukurikije ububisha bw’ibikorwa byabo;

ubagenzereze ibikwiranye n’ibyo bakora,

ubiture ikibakwiriye!

5Ubwo batitaye ku byo Uhoraho yakoze,

ngo bahugukire ibikorwa by’amaboko ye,

nabararike hasi ubutazabegura.

6Nihasingizwe Uhoraho,

kuko yumvise ijwi ryanjye rimutakambira!

7Uhoraho ni we maboko yanjye n’ingabo nikingira,

umutima wanjye waramwiringiye, maze arantabara.

Ndasimbagizwa n’ibyishimo byansabye umutima,

maze nkamushimira muririmbira.

8Uhoraho ni we mbaraga z’umuryango we,

ni we buhungiro bukiza intore ye.

9Kiza umuryango wawe,

uhe umugisha abo wagize imbata zawe;

babere umushumba, uzahore ubaragiye iteka!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help