Abanyakorinti, iya 1 15 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Izuka rya Kristu

1Bavandimwe, ndabibutsa Inkuru Nziza nabagejejeho, ari yo mwakiriye kandi mukaba muyihambiriyeho,

2ikaba ari na yo izabakiza niba muyikomeyeho nk’uko nayibigishije; naho ubundi ukwemera kwanyu kwaba ari impfabusa.

3Koko rero icya mbere cyo nabagejejeho, ni icyo nanjye nashyikirijwe: ko Kristu yapfuye azize ibyaha byacu, nk’uko byari byaranditswe.

4Ko yahambwe, ko yazutse ku munsi wa gatatu, nk’uko byari byaranditswe.

5Ko yabonekeye Kefasi, hanyuma akabonwa na ba Cumi na babiri.

6Hanyuma yongeye kubonwa n’abavandimwe magana atanu icya rimwe; abenshi muri bo baracyariho, abandi barapfuye.

7Hanyuma yabonekeye Yakobo, nyuma abonekera intumwa zose icyarimwe.

8Ubw’imperuka, nanjye arambonekera, jye umeze nk’uwavutse imburagihe.

9Koko jyewe ndi uwa nyuma mu ntumwa zose; sinkwiriye no kwitwa intumwa, kuko natoteje Kiliziya y’Imana.

10Ariko uko ndi kose, mbikesha ingabire y’Imana, kandi iyo ngabire ntiyambayemo impfabusa. Ahubwo ndetse nakoreye kubarusha bose; nyamara si ku bwanjye, ni ku bw’ingabire y’Imana indimo.

11Uko biri kose, yaba jye, cyangwa bo, ngibyo ibyo twamamaza, kandi ari na byo mwemeye.

Izuka ry’abapfuye

12Ubwo hamamazwa ko Kristu yazutse mu bapfuye, bishoboka bite ko bamwe muri mwe bavuga ko abapfuye batazazuka?

13Niba abapfuye batazazuka, Kristu na we ubwo ntiyazutse.

14Niba kandi Kristu atarazutse, ibyo twigisha nta shingiro, n’ukwemera kwanyu gufashe ku busa.

15Bikaba ndetse twaba abahamyabinyoma b’Imana, kuko twemeje ko yazuye Kristu, kandi itaramuzuye, niba ari byo ko abapfuye batazuka.

16Koko niba abapfuye batazuka, na Kristu ubwo ntiyazutse.

17Kandi niba Kristu atarazutse, ukwemera kwanyu ni amanjwe, mukaba mukiri mu byaha byanyu.

18Bityo rero, n’abapfuye bizeye Kristu barayoyotse.

19Niba kwizera Kristu kwacu guhagarariye kuri ubu bugingo gusa, twaba dukwiye kubabarirwa bitambukije abandi bose.

20Oya kandi, Kristu yazutse koko mu bapfuye, aba umuzukambere mu bapfuye bose.

21Nk’uko kandi urupfu rwakuruwe n’umuntu umwe, ni na ko izuka ry’abapfuye ryazanywe n’umuntu umwe.

22Kimwe n’uko bose boramye bitewe na Adamu, ni na ko bose bazasubizwa ubugingo biturutse kuri Kristu;

23nyamara buri wese mu rwego rwe: uw’ibanze ni Kristu, nyuma hateho abamuyobotse, igihe azazira.

24Nuko byose bizarangire, igihe azegurira Ubwami Imana se, amaze gusenyagura icyitwa ubuhangange, ubutegetsi n’ububasha cyose.

25Kuko agomba kwima ingoma kugeza ko azashyira abanzi be bose mu nsi y’ibirenge bye.

26Umwanzi w’imperuka uzarimburwa, ni urupfu,

27kuko byanditswe ngo «byose yabishyize mu nsi y’ibirenge bye.»

Igihe rero Kristu azavuga ati «Byose biranyeguriwe», birumvikana ko hatabariwemo Uwabimweguriye byose.

28Nuko rero igihe byose bizaba bimaze kumuyoboka, ubwo Mwana na we aziyegurire Se wamweguriye byose, kugira ngo Imana ibe byose muri bose.

29Bitabaye ibyo, ababatirizwa abapfuye baba bashaka kugera ku ki? Niba koko abapfuye batazuka, ni iki gituma bababatirizwa?

30Natwe ubwacu kuki twahora twishyira mu makuba?

31Buri munsi ruhora rungera amajanja! Simbeshya, bavandimwe, mwe kuzo ryanjye muri Kristu Yezu Umwami wacu.

32Biba byaramariye iki kurwanya inyamaswa zo muri Efezi, iyo nza kuba niringiye ubu bugingo gusa? Niba abapfuye batazuka nimwemere koko «twirire kandi twinywere, kuko ejo tuzapfa!»

33Ntimukishuke: kubana n’ababi byonona imigenzo myiza.

34Nimwice ku businzi burundu, mwirinde gucumura. Kuko muri mwe harimo abatazi Imana na busa, ibyo mbivugiye kubakoza isoni.

Abapfuye bazazuka bate?

35Ubwo ntihabuze uwibaza ati «Abapfuye bazazuka bate? Bazahingukana umubiri uteye ute?»

36Mbega injiji! Ese icyo ubibye ntikibanza gushanguka ngo kibyare ubuzima!

37Kandi icyo ubibye gitandukanye n’urubuto ruzaza; ni akabuto gasa k’ingano cyangwa k’ikindi kindi.

38Nyuma Imana ikakihera imisusire uko ishaka, buri rubuto ku buryo bwihariye.

39Nta kinyabuzima gihuje kamere n’ikindi: abantu batandukanye n’inyamaswa, n’inyoni, n’amafi.

40Hari ibyagenewe kuba mu kirere, n’ibyagenewe kuba ku isi; ariko byose ntibinganya umucyo.

41Ububengerane bw’izuba butandukanye n’ubw’ukwezi, n’ubw’inyenyeri; ndetse nta n’inyenyeri ishashagira nk’indi.

42Ni na ko bimeze mu kuzuka kw’abapfuye: umubiri ujyira mu gitaka gushanguka, ukazukira mu budashanguka;

43ushyirwa mu gitaka ari nta kamaro, ukazukana ikuzo; ushyirwa mu gitaka ari nta ntege, ukazukana ibakwe;

44hahambwa umubiri usanzwe wa muntu, hakazuka umubiri wahinduwe na Roho. Ubwo koko habaho imibiri ya kamere gusa, hashobora no kubaho n’imibiri yahinduwe na Roho.

45Ni na ko byanditswe ngo: Muntu wa mbere, Adamu, yagabiwe ubuzima bw’umubiri, ariko Adamu wa kabiri, ugizwe na Roho, atanga ubuzima.

46Cyakora habanza ubuzima bw’umubiri, hagakurikiraho ubuzima bwa Roho.

47Muntu wa mbere wavuye mu gitaka ni umunyagitaka; Muntu wa kabiri, we, aturuka mu ijuru.

48Uko umunyagitaka yabaye, ni na ko abanyagitaka bameze; uko uwaturutse mu ijuru ameze, ni na ko abagenewe ijuru bazaba.

49Nk’uko twabayeho mu misusire ya Muntu w’umunyagitaka, ni na ko kandi tuzagira imisusire y’Uwaturutse mu ijuru.

50Icyo nemeza cyo, bavandimwe, ni uko muntu, ku bw’umubiri n’amaraso, adashobora kwironkera umugabane mu Ngoma y’Imana, kimwe n’uko ubushanguke butakwigeza ku budashanguka.

51Ngiye noneho kubahishurira ibanga. Twese ntituzapfa; ahubwo twese tuzahindurwa ukundi,

52mu kanya gato, nk’uhumbije ijisho, akarumbeti k’imperuka kavuze. Koko akarumbeti kazavuga maze abapfuye bazukire kudashanguka, nuko natwe duhindurwe ukundi.

53Ni ngombwa ariko ko uyu mubiri wagenewe kubora ugezwa ku budashanguka, kandi uyu mubiri wagenewe gupfa ukagabirwa ukutazapfa.

54Igihe rero uyu mubiri ugenewe kubora uzagezwa ku budashanguka, kandi uyu mubiri ugenewe gupfa ukagabirwa ukutazapfa, ubwo ngubwo ibyanditswe bizaba byujujwe ngo «Urupfu rwaburijwemo n’umutsindo.

55Rupfu we! Ugutsinda kwawe kuri he? Urubori rwawe ruri hehe, wa Rupfu we?»

56Koko rero urubori rw’urupfu ni icyaha, naho ububasha bw’icyaha buturuka ku mategeko.

57Dushimire Imana yaduhaye gutsinda ku bw’Umwami wacu Yezu Kristu.

58Nuko rero, bavandimwe nkunda, nimukomere, mwe guhungabana, mukomeze gukorera Nyagasani, muzi neza ko kuruhira Nyagasani bitazabapfira ubusa.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help