1Muri abana b’Uhoraho Imana yanyu. Ntimuziraburire uwapfuye mwica indasago ku mubiri cyangwa mwitega ibiharanjongo ku mutwe w’imbere.
2Kuko uri ubwoko bweguriwe Uhoraho Imana yawe: ni wowe Uhoraho yihitiyemo, kugira ngo mu mahanga yose ari ku bwisanzure bw’isi, ube ubukonde bwe.
Inyama ziribwa n’izitaribwa3Ntuzarye ikintu cyose kizira.
4Dore ubwoko bw’inyamaswa ushobora kurya: inka, intama, ihene,
5impara, isirabo, indonyi, inyemera, impongo, ifumberi n’isha.
6Mbese inyamaswa yose y’ikinono gisatuyemo kabiri kandi yuza, mushobora kuyirya.
7Ariko mu nyamaswa zuza n’izifite ikinono gisatuye, izo uzirinda kurya ni izi: ingamiya, urukwavu n’impereryi, kuko zuza ariko ntizigire ikinono; zabahumanya.
8N’ingurube, kuko ifite ikinono ariko ntiyuze, na yo ni umuziro kuri mwe: ntimukarye inyama zayo cyangwa ngo mukore ku ntumbi yayo.
9Mu nyamaswa zose zo mu mazi, izo mushobora kurya ni izi: inyamaswa yose ifite amababa yogesha hamwe n’isharankima, mushobora kuyirya;
10naho idafite amababa yogesha, kimwe n’isharankima, muzirinde kuyirya; yabahumanya.
11Igisiga cyose kidahumanya, mushobora kukirya.
12Ariko ibisiga muzirinda kurya ni ibi: kagoma, itanangabo, icyaruzi,
13nyirabarazana, ikizu, n’ubwoko bwose bw’ibyanira,
14ubwoko bwose bw’ibikona,
15inyombya, nyiramurobyi, ubwoko bwose bwa za sakabaka, mbuni,
16igihunyira gito, n’igihunyira kinini, n’igihunyira cy’amatwi,
17inzoya, inkongoro, na sarumfune,
18igishondabagabo, ubwoko bwose bw’uruyongoyongo, umusure, n’agacurama.
19Udusimba twose tuguruka ni umuziro kuri wowe, muzirinde kuturya.
20Inyoni zose zidahumanya, mushobora kuzirya.
21Inyamaswa yose yipfushije, ntimuzayirye: uzayirekere umusuhuke utuye mu mugi wawe, maze ayirye; cyangwa se uzayigurishe ku munyamahanga. Kuko woweho uri ubwoko bweguriwe Uhoraho Imana yawe.
Ntuzateke umwana w’ihene mu mahenehene ya nyina.
Gutanga icya cumi buri mwaka na buri myaka itatu22Buri mwaka uzajye ugerura kimwe cya cumi ku bihingwa byose uzaba warabibye, ukabisarura mu mirima yawe.
23Uzajye imbere y’Uhoraho Imana yawe, ahantu azaba yihitiyemo ngo ahatuze Izina rye, maze abe ari ho urira ituro ry’icya cumi cy’ingano wejeje, n’icya divayi yawe, n’icy’amavuta y’imizeti yawe, n’uburiza bw’amatungo yawe maremare n’amagufi; bityo uzigireho kujya utinya Uhoraho Imana yawe iminsi yose.
24Niba urugendo ari rurerure cyane ku buryo udashobora kujyana ituro ry’icya cumi cy’ibyawe, kubera ko nyine ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo kugira ngo ahatuze Izina rye ari kure y’iwawe, niba kandi Uhoraho Imana yawe azaba yarakugwijeho umugisha,
25icyo gihe icya cumi cy’ibyawe uzakigurane feza, ugende uzicigatiye mu ntoki, maze abe ari zo ujyana ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo.
26Nugerayo, uzatanga izo feza uziguremo icyo ushatse cyose: itungo rirerire cyangwa irigufi, divayi cyangwa indi nzoga, mbese ikintu cyose umutima wawe uzaba ushaka. Uzabirire aho ngaho imbere y’Uhoraho Imana yawe, ubisangire n’ab’iwawe, maze munezerwe.
27Ariko ntuzarangarane Umulevi utuye mu mugi wawe, kuko we adafite umugabane cyangwa umunani nkawe.
28Uko imyaka itatu ishize, uzajye ugerura icya cumi cy’imyaka yose wejeje muri uwo mwaka, maze ubibike mu mugi wawe.
29Nuko Umulevi – kuko we adafite umugabane cyangwa umunani nkawe – kimwe n’imfubyi n’umupfakazi bari mu migi yawe, bazaze barye bahage uko bashaka, kugira ngo Uhoraho Imana yawe aguhere umugisha mu mirimo ukora yose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.