1Nyuma y’ibyo, Dawudi abaza Uhoraho, ati «Mbese nzamuke njye muri umwe mu migi ya Yuda?» Uhoraho aramusubiza ati «Zamuka.» Dawudi ati «Njye ahagana he?» Uhoraho aramusubiza ati «Jya i Heburoni.»
2Dawudi arazamuka n’abagore be bombi, Ahinowamu w’i Yizireyeli na Abigayila muka Nabali w’i Karumeli.
3Dawudi azamukana kandi n’abari kumwe na we, buri muntu n’umuryango we, nuko batura i Heburoni no mu midugudu yayo.
4Bukeye, abantu bo muri Yuda baraza, bahasigira Dawudi amavuta, kugira ngo abe umwami w’inzu ya Yuda.
Baza kubwira Dawudi, bati «Abantu b’i Yabeshi ya Gilihadi ni bo bahambye Sawuli.»
5Nuko Dawudi yohereza intumwa kuri abo bantu b’i Yabeshi ya Gilihadi maze arababwira ati «Uhoraho abahe umugisha, mwebwe mwese abakoreye Sawuli umutegetsi wanyu icyo gikorwa cy’ubudahemuka, maze mukamuhamba.
6None rero, Uhoraho abagirire impuhwe n’umurava. Nanjye kandi, nzabagirira ubuntu nk’ubwo, kubera ko mwagenjeje mutyo.
7Ikindi kandi, nimukomere kandi mube abantu b’intwari. Yego na none, umutegetsi wanyu Sawuli yarapfuye, ariko kandi munamenye ko inzu ya Yuda yansize amavuta, kugira ngo nyibere umwami.»
Ishibosheti aba umwami wa Israheli8Abuneri mwene Neri, umugaba w’ingabo za Sawuli, yari yarajyanye na Ishibosheti mwene Sawuli, amugeza i Mahanayimu.
9Nuko aramwimika ngo abe umwami wa Gilihadi, Asheri na Yizireyeli, kimwe na Efurayimu, Benyamini na Israheli yose.
10Ishibosheti mwene Sawuli yari afite imyaka mirongo ine, ubwo yabaga umwami wa Israheli kandi amara imyaka ibiri ku ngoma. Ariko inzu ya Yuda yo ikayoboka Dawudi.
11Dawudi yamaze imyaka irindwi n’amezi atandatu i Heburoni, ari umwami wa Yuda.
Intambara ya Yuda na Israheli i Gibewoni12Abuneri mwene Neri n’abagaragu ba Ishibosheti mwene Sawuli, bava i Mahanayimu berekeza i Gibewoni.
13Yowabu mwene Seruya n’abagaragu ba Dawudi, na bo barasohoka. Nuko bahurira ku kidendezi cy’i Gibewoni, baca ingando bamwe hakurya abandi hakuno y’icyo kidendezi.
14Abuneri abwira Yowabu, ati «Ndagusabye ngo abasore bahaguruke, maze barwanire imbere yacu!» Yowabu aramusubiza ati «Ngaho nibahaguruke!»
15Barahaguruka maze barababarura: cumi na babiri bo kwa Benyamini na Ishibosheti mwene Sawuli, na cumi na babiri bo mu bagaragu ba Dawudi.
16Buri muntu asumirana n’uwo bashyamiranye, amusogota inkota mu mbavu, nuko bose bacurangukira icyarimwe. Kubera iyo mpamvu aho hantu bahise «Umurima w’imbavu»; ukaba uri i Gibewoni.
17Uwo munsi intambara irakara cyane, maze Abuneri n’Abayisraheli batsindwa n’abagaragu ba Dawudi.
18Aho kandi hakaba abahungu batatu ba Seruya, ari bo Yowabu, Abishayi na Asaheli. Uwo Asaheli akagira akarenge kabuhiriye, boshye ingeragere yo mu gasozi.
19Nuko Asaheli akurikirana Abuneri, ubudakebuka iburyo cyangwa ibumoso.
20Abuneri arahindukira aramubaza ati «Asaheli, mbese ni wowe?» Undi aramusubiza ati «Ni jyewe.»
21Abuneri aramubwira ati «Gana iburyo cyangwa ibumoso, ufate umwe mu basore banjye, maze ibyo umucuje ubitware.» Ariko we yanga kumuvirira.
22Abuneri yongera kubwira Asaheli, ati «Sigaho, rekera aho kunkurikirana! Cyangwa se ngombe kugutsinda aha ngaha? Ariko se ubwo nazarebana nte na mukuru wawe Yowabu?»
23Ariko Asaheli yanga kwigirayo, Abuneri ni ko kumutikura umuhunda w’icumu rye mu nda uhinguka inyuma, agwa aho ngaho maze arapfa. Nuko abageze aho Asaheli yaguye, bose bagahagarara.
24Yowabu na Abishayi bakurikira Abuneri, izuba rirenga bageze ku musozi wa Ama, uri mu burasirazuba bwa Giya, ku nzira igana mu butayu bw’i Gibewoni.
25Ababenyamini barakorana bakikije Abuneri, biremamo itsinda rimwe, maze bahagarara mu mpinga y’umusozi,
26Abuneri ahamagara Yowabu aramubaza ati «Mbese inkota izakomeza ubudatuza kubaga abantu? Ntuzi se ko amaherezo ibyo bizarangira mu mubabaro? Uzabwira ryari abantu bawe kureka gukurikirana abavandimwe babo?»
27Yowabu aramusubiza ati «Ndahiye Imana ko iyo utajya kuba ubivuze, abantu batari kurorera gukurikirana abavandimwe babo, kugeza ko bucya.»
28Nuko Yowabu avuza ihembe; abantu bose barahagarara, barekera aho gukurikirana Israheli, kandi ntibongera kurwana ukundi.
29Abuneri n’ingabo ze bagenda ijoro ryose, banyura muri Araba, bambuka Yorudani, berekeza i Betironi maze bagera i Mahanayimu.
30Ubwo Yowabu areka gukurikira Abuneri, akoranyiriza hamwe imbaga yose. Ahamagaye, mu bagaragu ba Dawudi haburamo abantu cumi n’icyenda na Asaheli.
31Abagaragu ba Dawudi bo bari bishe abantu magana atatu na mirongo itandatu mu Babenyamini no mu ngabo za Abuneri.
32Nuko baterura Asaheli, bamuhamba mu mva ya se i Betelehemu. Yowabu n’ingabo ze bagenda ijoro ryose, bucya bageze i Heburoni.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.