1Igisubizo cyiza gicubya uburakari,
ariko ijambo risesereza rikabyutsa umujinya.
2Ururimi rw’abanyabuhanga rutuma barata ubumenyi,
ariko umunwa w’abapfayongo ukasasa ubusazi bwabo.
3Amaso y’Uhoraho areba hose,
akagenzura ababi n’abeza.
4Ururimi rugusha neza ni nk’igiti cy’ubuzima,
naho ururimi rubi rukomeretsa umutima.
5Umusazi yanga ko se amuhana,
ariko uzi ubwenge yemera gucyahwa.
6Mu nzu y’intungane habamo ubukungu bwinshi,
ariko amahaho y’umunyabyaha atera ibyago.
7Iminwa y’abanyabuhanga ikwirakwiza ubumenyi,
ariko umutima w’abapfayongo ntugenza utyo.
8Igitambo cy’abagiranabi gitera Uhoraho ishozi,
ariko amasengesho y’intabera akamushimisha.
9Uhoraho yanga imyifatire y’abagome,
ariko agakunda abitangiye ubutungane.
10Uta inzira abishaka, azahanwa bikomeye!
kandi uwanga gucyahwa azapfa.
11Ibiri ikuzimu no mu nyenga ntibyihishe Uhoraho,
yayoberwa ate rero ibiri mu mitima y’abantu!
12Umusekanyi ntakunda guhanwa,
yirinda kwegera abanyabuhanga.
13Ufite umutima wishimye, acya mu maso,
naho umutima ushavuye utera kwiheba.
14Umutima w’umunyabwenge ushakashaka ubumenyi,
naho umunwa w’abapfayongo uhazwa n’ubusazi.
15Umutindi ahora mu minsi mibi,
naho uwishimye ku mutima agahora mu birori.
16Uduke turimo gutinya Uhoraho,
turuta ibyinshi birimo impagarara.
17Igaburo ry’imboga ririmo urukundo,
riruta iry’inyama z’ikimasa riherekejwe n’urwango.
18Ugira umujinya hafi akurura amahane,
naho utarakara vuba ahosha intonganya.
19Inzira y’umunebwe ni nk’uruzitiro rw’amahwa,
naho iy’abanyamwete ni umuhanda nyabagendwa.
20Umwana witonda ashimisha se,
naho umupfayongo asuzugura nyina.
21Ubusazi bwizihira abatagira umutima,
naho umunyabwenge aboneza inzira itunganye.
22Aho inama itari, imigambi ntihama,
abajyanama benshi batera gutsinda.
23Umuntu ashimishwa n’igisubizo cyiza kimuvuye mu kanwa,
kandi ijambo rivugiwe igihe ni ryo rinyura.
24Umunyabwenge akurikira inzira y’ubuzima imuzamura,
bityo akirinda umumanura ikuzimu.
25Uhoraho asenya urugo rw’abirasi,
ariko agakomeza urubibi rw’umupfakazi.
26Ibitekerezo by’ubugome bitera ishozi Uhoraho,
naho amagambo y’urukundo aba akeye.
27Ugabanye ibyibano ahangayikisha urugo rwe,
naho uwanga ruswa azabaho.
28Umutima w’intungane uzirikana icyo uri busubize,
naho umunwa w’abagiranabi uvundereza ubugome.
29Uhoraho yitaza abagiranabi,
ariko akumva isengesho ry’intungane.
30Indoro nziza inezeza umutima,
inkuru nziza ikongera imbaraga.
31Utega amatwi inama z’ubuzima,
akwiye kubana n’abanyabuhanga.
32Uwanga gukosorwa aba yisuzuguye ubwe,
naho uwemera gucyahwa yunguka ubwenge.
33Gutinya Uhoraho ni ko kwitoza ubuhanga,
kandi mbere yo gushaka ikuzo, ni ngombwa kwiyoroshya.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.