1Aya ni yo magambo ya nyuma ya Dawudi:
«Uwo ni Dawudi mwene Yese ubivuze,
uwo ni umugabo w’igikomangoma ubivuze,
uwasizwe amavuta n’Imana ya Yakobo,
uwo indirimbo za Israheli zikunda gusingiza.
2Umwuka w’Uhoraho wamvugiyemo,
n’ijambo rye riri ku rurimi rwanjye.
3Imana ya Israheli yarabivuze,
Urutare rwa Israheli yarabimbwiye:
Ugenga amahanga akurikije ubutabera,
agategeka mu gitinyiro cy’Imana.
4Asa n’umuseke ukebye mu gitondo izuba rirashe,
agasa n’igitondo kitagira igicu ku muhituko w’imvura,
ubwo ibyatsi bibengeranishwa n’urumuri.
5Inzu yanjye se, si ko imeze ku Mana,
kuko yanyemereye isezerano ritazashira,
ritunganye muri byose kandi ryubahirizwa?
Imitsindo yanjye, n’ibinyura umutima byose, si yo mbikesha?
6Ariko abagome bose, bo bameze nk’amahwa bajugunye;
hari uwatinyuka se kuyafata n’intoki?
7Ahubwo bayigirishayo umuhunda w’icumu n’uruti rwaryo,
akazatwikwa, akazakongokera aho ngaho.»
Intwari zo mu ngabo za Dawudi(1 Matek 11.10–47)8Aya ni yo mazina y’Intwari mu ngabo za Dawudi: Ishibehali, Umuhakemoni, wategekaga abitwa «Intwari eshatu». Umunsi umwe ni we wateye icumu abantu magana inani icyarimwe.
9Akurikirwa na Eleyazari mwene Dodo, w’i Ahoti. Yari umwe muri za Ntwari eshatu, kandi yari kumwe na Dawudi i Pasi‐Damimu ubwo bashotoraga Abafilisiti bari bateraniye kurwana. Abayisraheli barahunze,
10ariko we arakomeza yica Abafilisiti, kugeza ubwo ikiganza cye kinanirwa cyumirana n’inkota, maze uwo munsi Uhoraho amuha ugutsinda gukomeye. Imbaga yose iramugarukira, ariko ari ukugira ngo bitwarire iminyago gusa.
11Ukurikiyeho ni Shama, mwene Aga w’Umuharari. Abafilisiti bari bibumbiye hamwe, aho hantu hakaba umurima urimo inkori, maze imbaga ihunga Abafilisiti.
12Ariko we ahagarara hagati mu murima, arawigarurira, yica Abafilisiti, maze Uhoraho amuha ugutsinda gukomeye.
13Igihe cy’isarura, batatu bo mu bitwa «Ba Mirongo Itatu b’imena», baramanuka basanga Dawudi mu buvumo bw’i Adulamu. Ingabo z’Abafilisiti zikaba zaciye ingando mu Kibaya cy’Abarefayimu.
14Icyo gihe Dawudi yari mu buhungiro, naho ingabo z’Abafilisiti ziri i Betelehemu.
15Dawudi avuga icyifuzo cye, agira ati «Ni nde uzansomya ku mazi y’iriba riri ku irembo ry’i Betelehemu?»
16Maze abo bagabo batatu b’intwari, banyura mu ngando y’Abafilisiti barwana, bavoma amazi mu iriba riri hafi y’irembo ry’i Betelehemu, bayazanira Dawudi. We ariko yanga kuyanywa, ahubwo ayanyanyagiza imbere y’Uhoraho.
17Aravuga ati «Uhoraho arandinde gukora kuri aya mazi! Aya ni amaraso y’abantu bahaze amagara yabo, bakajya hariya hantu!» Nuko yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe na ba bagabo b’intwari uko ari batatu.
18Abishayi, murumuna wa Yowabu, mwene Seruya, yategekaga abitwa «Ba Mirongo Itatu b’imena».» Yakaraze icumu rye yica abantu magana atatu icyarimwe, bituma aba ikirangirire muri za Ntwari mirongo itatu.
19Ikuzo rye ryasumbaga iry’abandi bose muri ba Mirongo Itatu, nyamara ntiyigeze asingira Intwari eshatu za mbere.
20Benayahu mwene Yehoyada, umugabo w’intwari, wabarirwaga mu bakoze ibikorwa bikomeye, akaba akomoka i Kabuseli. Ni we wishe abahungu bombi ba Ariyeli Umumowabu; kandi aramanuka yica intare yari mu mwobo igihe cy’urubura.
21Ni we kandi wishe Umunyamisiri w’intwari. Uwo Munyamisiri yari afite icumu mu ntoki, nuko Benayahu aramanuka amusanga yitwaje inkoni, yambura uwo Munyamisiri icumu rye, ararimwicisha.
22Ngibyo ibyakozwe na Benayahu mwene Yehoyada, maze aba ikirangirire muri Ba Mirongo Itatu b’imena.
23Yarubashywe kurusha Ba Mirongo Itatu b’imena, ariko ntiyashyikira Intwari eshatu za mbere. Maze Dawudi amugira umutware w’abamurindaga.
24Asaheli, murumuna wa Yowabu, na we yabarirwaga muri Ba Mirongo Itatu b’imena, kimwe na Elihanani mwene Dodo w’i Betelehemu.
25Babarirwagamo kandi Shama na Elika b’i Harodi;
26Helesi w’i Paliti, Ira mwene Ikeshi w’i Tekowa,
27Abiyezeri w’i Anatoti, Mebunayi w’i Husha,
28Salumoni w’i Aho, Maharayi w’i Netofa,
29Helebu mwene Bana w’i Netofa, Itayi mwene Ribayi w’i Gibeya mu Babenyamini,
30Benayahu w’i Pireyatoni, Hidayi wo ku bidendezi by’i Gashi,
31Abi‐Aluboni w’i Aruba, Azimaweti w’i Bahurimu,
32Eliyahiba w’i Shaluboni na Yasheni w’i Gimizo.
33Barimo kandi Yehonatani mwene Shama w’i Harari, Ahiyamu mwene Sharari w’i Arari,
34Elifeleti mwene Ahasibayi w’i Betimaka, Eliyamu mwene Ahitofeli w’i Gilo,
35Hesirayi w’i Karumeli, Parayi w’i Arabi,
36Yigali mwene Natani w’i Soba, Bani w’i Gadi,
37Seleki w’Umuhamoni, Naharayi w’i Beroti, watwaraga intwaro za Yowabu mwene Seruya,
38Ira w’i Yatiri, Garebu w’i Yatiri
39na Uriya w’Umuhiti. Bose bakaba mirongo itatu na barindwi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.