Yoweli 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yoweli, mwene Petuweli.

I. IGITERO CY’INZIGE1. ICYUNAMO N’UGUTAKAMBAAmaganya atewe n’irimbuka ry’igihugu

2Nimwumve ibi ngibi, mwe bakuru b’umuryango,

mutege amatwi, mwebwe mwese abatuye igihugu!

Ibintu nk’ibi hari ibyigeze bibaho, ari mu gihe cyanyu,

cyangwa se mu gihe cy’abasokuruza banyu?

3Nimubitekerereze abana banyu,

abana banyu babitekerereze ababo,

na bo bazabitekerereze ab’igisekuru kizaza!

4Ibyo insanane zasize, byariwe n’inzige;

ibyo inzige zisize, biribwa n’indahaga;

ibyo indahaga zishigaje, na byo biribwa n’ibihore.

5Nimukanguke, mwa basinzi mwe,

nimurire kandi muboroge, mwebwe mwese abanywi ba divayi,

kubera divayi nshyashya mutacyongeye gukoza mu kanwa!

6Dore ingabo ziteye igihugu cyanjye,

ni imbaga y’indatsimburwa kandi itabarika;

amenyo yazo ni nk’ay’intare,

zifite n’inzasaya nk’iz’intare y’ingore.

7Umuzabibu wanjye ziwuhinduye ubutayu,

imitini yanjye zirayivunagura;

zirayikokora ziyiragarika hasi,

amashami yayo asigara ari imyeru!

8Ganya, nk’inkumi yapfushije umusore wayisabye,

ikamuririra yambaye ikigunira.

9Amaturo n’ibitambo byaciwe mu Ngoro y’Uhoraho,

abaherezabitambo bashinzwe umurimo w’Uhoraho bari mu cyunamo.

10Imirima yayogojwe, ubutaka buri mu cyunamo,

ingano zononekaye, divayi yabuze n’amavuta mashyashya yakamye.

11Bahinzi, nimwumirwe; bene imizabibu, muboroge;

muririre ingano nini n’iza bushoki:

kuko umusaruro wo mu mirima wangiritse.

12Umuzabibu warabiranye, umutini urumirana,

imikomamanga, imikindo, amapera,

mbese ibiti byose byo mu mirima, byumiranye.

Bityo rero, nta munezero ukirangwa mu bantu.

Bose barahamagarirwa gusiba kurya no gutakambira Uhoraho

13Nimukenyere maze muganye, mwe baherezabitambo!

Namwe abashinzwe imirimo yo ku rutambiro, nimuboroge!

Nimurare ijoro mwambaye ibigunira,

mwe abashinzwe imirimo y’Imana yanjye.

14Nimwitagatifurishe gusiba kurya,

mutangaze iteraniro ritagatifu,

mukoranyirize abakuru b’umuryango n’abatuye igihugu bose

mu Ngoro y’Uhoraho, Imana yanyu, maze mutakambire Uhoraho.

Umunsi w’Uhoraho uregereje

15Yuu! Mbega umunsi! Umunsi w’Uhoraho uregereje!

Dore nguyu, uje ari kirimbuzi, uturutse kuri Nyir’ububasha.

16None se ntitwabyiboneraga n’amaso yacu

ko ibiribwa bivanyweho,

ibyishimo n’umunezero bikabura mu Ngoro y’Uhoraho?

17Imbuto zumiye ku mayogi, imitiba nta kikiyihunitsemo;

ibigega byarasenyutse kuko ingano zabuze.

18Nimwiyumvire namwe ukuntu amatungo aboroga!

Amashyo y’inka arangara kuko atakigira urwuri;

ndetse n’amatungo magufi yacitse intege.

19Uhoraho, ni wowe ntakambira,

kuko umuriro wayogoje inzuri zo mu mayaga,

ikirimi cy’umuriro gitwika ibiti byose byo mu murima.

20Dore, ndetse n’inyamaswa z’ishyamba ziguhanze amaso,

kuko imigezi yakamye n’umuriro ukayogoza mu mayaga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help