Ezekiyeli 15 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umugani w’umuzabibu

1Uhoraho ambwira iri jambo, ati

2«Mwana w’umuntu,

igiti cy’umuzabibu kirusha iki ibindi biti byose?

Amashami yacyo arusha iki andi y’ibiti byo mu ishyamba?

3Bashobora se kugira icyo bagikoramo?

Hari uwakibazamo se akantu ko kumanikaho ibikoresho?

4Ngaha rero bakijugunye mu muriro ngo gishye, gikongoke:

kiramutse se gihiye imitwe yombi

ndetse n’igihimba kigakongoka,

hari icyo se cyaba kikimaze?

5Mbere y’uko bagitwika, nta cyo cyari kimaze;

none dore umuriro wagitwitse cyakongotse.

Hari icyo se kikimaze?

6Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho avuze ati

’Uko nagenjereje umuzabibu mu bindi biti byo mu ishyamba,

nkawujugunya mu muriro ngo ushye, ukongoke,

ni ko nzagenzereza n’abaturage b’i Yeruzalemu.

7Naraboroheye bibwira ko barokotse umuriro,

nyamara undi muriro uzabatwika;

maze muzamenye ko ndi Uhoraho, igihe nzaba nabazinutswe.

8Igihugu nzagihindura amatongo, kuko bambereye abahemu.

Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.’»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help