Icya kabiri cy'Amateka 17 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ingoma ya Yozafati (870–848)

1Yozafati mwene Asa azungura se ku ngoma. Agwiza amaboko, ntiyongera gutinya Abayisraheli.

2Mu migi yose ikomeye y’Abayuda ahashyira ingabo kandi ashyira n’abategetsi mu gihugu cyose cya Yuda no mu migi ya Efurayimu yari yarigaruriwe na se Asa.

3Uhoraho abana na Yozafati kuko yakurikizaga inzira se yabanje kugenderamo, kandi ntiyita kuri za Behali.

4Ahubwo yita ku Uhoraho Imana ya se, agendera mu mategeko ye adakurikije imigenzereze y’Abayisraheli.

5Uhoraho amukomereza ubwami kandi Abayuda bose batura Yozafati amaturo, ku buryo yagize ubukungu bwinshi n’icyubahiro.

6Umutima we warushagaho kugendera mu nzira z’Uhoraho ku buryo yashenye muri Yuda amasengero y’ ahirengeye n’inkingi zeguriwe Ashera.

7Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ye yohereza ibyegera bye, Benihayili, Obadiya, Zekariya, Netaneli, na Mikayahu, ngo bajye kwigisha mu migi ya Yuda.

8Bajyanye n’abalevi Shemayahu, Netaniyahu, Zebadiyahu, Asaheli, Shemiramoti, Yehonatani, Adoniyahu, Tobiyahu na Tobadoniya. Bajyanye kandi n’abaherezabitambo Elishama na Yehoramu.

9Bigisha muri Yuda bifashishije igitabo cy’Amategeko y’Uhoraho. Bazenguruka imigi yose y’Abayuda bigisha abantu.

10Abami bose b’ibihugu bikikije igihugu cya Yuda baterwa ubwoba n’Uhoraho, bituma hatagira n’umwe utinyuka kurwanya Yozafati.

11Abafilisiti bahaga Yozafati amaturo, feza n’imisoro. Ndetse n’Abarabu bamutura amatungo ibihumbi birindwi na magana arindwi by’amasekurume y’intama n’ibihumbi birindwi na magana arindwi by’amasekurume y’ihene.

Ingabo za Yozafati

12Yozafati agenda arushaho gukomera, yubaka ibigo n’imigi y’ububiko muri Yuda,

13maze ayihunikamo imyaka myinshi, kandi i Yeruzalemu ahakoranyiriza abagabo benshi b’intwari ku rugamba.

14Dore uko babaruwe hakurikijwe amazu yabo:

Mu Bayuda abatware b’ibihumbi ni: Aduna wayoboraga abagabo b’intwari ibihumbi magana atatu,

15Yehohanani wayoboraga ingabo ibihumbi magana abiri na mirongo inani,

16na Amasiya mwene Zikuri wishakiye ku bwe gukorera Uhoraho, akayobora abagabo b’intwari ibihumbi magana abiri.

17Mu Babenyamini hari Eliyada, umugabo w’intwari wayoboraga abagabo ibihumbi magana abiri barasanisha imiheto kandi bafite ingabo,

18hakaba na Yehozabadi wayoboraga abagabo ibihumbi ijana na mirongo inani bakereye intambara.

19Abo ni bo bakoreraga umwami, hatabariwemo abo umwami yari yarashyize mu migi yose ikomeye yo muri Yuda.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help