1Uwubahirije itegeko aba atanze amaturo menshi,
ukurikije amabwiriza aba atuye igitambo cy’ubuhoro,
2uwagiriye undi neza aba atanze ituro ry’ifu y’inono,
kandi ufashije abakene, aba atuye igitambo cyo gushimira.
3Igishimisha Uhoraho ni ukwamagana icyaha,
kandi kwanga akarengane, ni nk’igitambo cyo kwicuza.
4Ntuzahinguke imbere y’Uhoraho imbokoboko,
ahubwo ayo maturo yose jya uyatanga kubera itegeko.
5Ibinure by’itungo ry’intungane bibobeza urutambiro,
n’impumuro yaryo ikagera ku Umusumbabyose.
6Igitambo cy’intungane kirakirwa,
kandi kigahora ari urwibutso rutazibagirana.
7Ujye ukuza Uhoraho n’umutima ukeye,
kandi ntugatsimbarare ku muganura w’ibyo wejeje.
8Ibyo utanga byose bijye birangwa n’umucyo,
kandi uturane ibyishimo kimwe cya cumi cy’ibyo utunze.
9Jya uha Uhoraho ukurikije uko na we yaguhaye,
ubikorane umutima ukeye, uko wifite,
10kuko Uhoraho azakwitura,
akabikwishyura ukubye karindwi.
11Ntukagire ibyo utanga ugamije gushukana, ntiyabyakira,
kandi ntukishingikirize igitambo cy’uburiganya.
12Koko rero, Uhoraho ni umucamanza,
nta bwo areba umuntu,
13nta we yihanganira arenganya umukene,
kandi yumva isengesho ry’urengana.
14Ntiyirengagiza amaganya y’imfubyi,
cyangwa ay’umupfakazi umutakambiye.
15Amarira y’umupfakazi se ntatemba ku matama ye,
kandi induru ye ntiba irega umuteye kurira?
Ububasha bw’isengesho16Ukorera Uhoraho uko abishaka, arashimwa,
kandi isengesho rye rigera mu bushorishori bw’ijuru.
17Isengesho ry’uwicisha bugufi ricengera mu bicu,
ntarihwemera kugeza ubwo rigera mu ijuru;
18ntashirwa atari uko Uhoraho amusuye,
ngo arenganure intungane, anasakaze ubutabera.
Igihano cy’amahanga19Uhoraho ntazatinda,
kandi ntazabihanganira,
20kugeza ubwo azarimbura abantu batagira impuhwe,
akihorera ku mahanga;
21kugeza ubwo azatsemba imbaga y’abirasi,
agakuraho ingoma y’abakoresha akarengane;
22kugeza ubwo azitura buri muntu akurikije ibikorwa bye,
agahemba abantu akurikije imigambi yabo;
23kugeza ubwo azacira urubanza umuryango we,
akawunezeza awugirira impuhwe.
24Imbabazi ziramira abari mu kaga,
zikababera nk’ibicu by’imvura igihe cy’amapfa!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.