Izayi 33 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umurimbuzi na we azarimburwa

1Uragowe! Wowe urimbura kandi utarabigiriwe;

wowe ugwa abandi gitumo, kandi utarabikorewe.

Igihe uzahosha kurimbura, nawe uzaherako urimburwa;

igihe uzareka kugwa gitumo, nawe uzatungurwa.

2Uhoraho, tugirire impuhwe! Turakwiringiye.

Utubere imbaraga buri gitondo, n’agakiza igihe cy’amage.

3Iyo uranguruye ijwi, ibihugu birahunga,

wahaguruka, amahanga agatatana.

4Iminyago bayirohaho, boshye inzige ziteye,

ibyawe bakabyikwiza, boshye ibihore mu mirima.

5Uhoraho arakuzwa, kuko atuye mu bushorishori bw’ijuru,

akaba yarasendereje kuri Siyoni ubutungane n’ubutabera.

6Bityo uzagira umutekano iminsi yawe yose;

ubuhanga n’ubumenyi ni byo bukungu bukiza,

kugirira Uhoraho igitinyiro, ngubwo ubukire bwawe!

Igihugu kiri mu kababaro kizatabarwa

7Dore abo mu mugi wa Ariyeli baraborogera mu mayira,

intumwa z’amahoro zirarira zahogoye.

8Imihanda nyabagendwa irimo ubusa,

nta bagenzi bakirangwa mu mayira.

Amasezerano yasheshwe, imigi yatereranywe,

nta muntu n’umwe ukitaweho.

9Igihugu kirababaye, cyahwereye.

Imisozi ya Libani yamanjiriwe, irarabiranye.

Ikibaya cy’i Sharoni kibaye ubutayu.

Ibiti by’i Bashani n’iby’i Karumeli byakokotse.

10None rero, Uhoraho avuze atya:

Ngiye guhaguruka ubu nonaha,

aka kanya ngiye kwemarara,

ubu noneho ngiye gukuzwa.

11Muzasama ibishogoshogo, mubyare ibyakatsi,

umwuka wanyu ubabere umuriro ubatwika.

12Amahanga azatwikwa nk’amatanura y’ishwagara,

azakongoke, boshye amahwa yatemwe agashyirwa mu muriro.

13Nimwumve ibyo nkoze, mwe abari kure;

aba bugufi namwe, mumenye ko ndi umunyabubasha.

14Muri Siyoni, abanyabyaha bagize ubwoba,

abahemu barahinda umushyitsi, bakabazanya bati

«Ni nde muri twe uzahangara uwo muriro utwika?

Ni nde muri twe uzahangara iryo tanura ritazima?»

15— Ni umuntu ukurikiza ubutabera, akavuga ukuri,

ni umuntu wanga amahugu,

akigizayo abamushukisha amaturo,

akica amatwi ngo atumva amagambo y’ubwicanyi,

agahumbya amaso kugira ngo atareba ikibi.

16Uwo ni we uzatura mu bushorishori,

ibitare bikomeye bikazamubera ubwihisho,

akazahabwa umugati, ntazabure n’amazi yo kunywa.

Yeruzalemu izagobotorwa

17Amaso yawe azitegereza uburanga bw’Umwami,

azarebe n’igihugu, mu bwisanzure bwacyo.

18Uzazirikana ibyajyaga bigutera ubwoba, uvuge uti

«Mbese ari hehe, uwanyinjaga? Ari ahagana he, uwangenzuraga?

Uwabaruraga imigi ikomeye yagannye he?»

19Ntuzongera kubona ukundi ihanga ry’abanyagasuzuguro,

ihanga ry’imvugo itumvikana,

imvugo y’amanjwe kandi idasobanutse.

20Itegereze Siyoni, umurwa w’iminsi mikuru yacu,

amaso yawe narebe Yeruzalemu, ahantu h’ituze,

ihema ritazasenywa ukundi, n’imambo zaryo ntizishingurwe,

imigozi yaryo ntiyongere gupfundurwa.

21Aho ni ho Uhoraho azatwerekera ikuzo rye,

hakazaba akarere k’imigezi n’inzuzi ngari;

ariko nta bwato bugashywa buzayanyuramo,

nta n’amato manini azambuka ako karere.

22Ni koko, Uhoraho ni we mucamanza wacu, ni we muyobozi wacu.

Uhoraho ni we Mwami wacu, ni we gakiza kacu.

23Imigozi yawe iradohotse, ntigifashe ku giti,

bituma batagishobora ukundi kuzamura ibendera.

Nuko bazagabane iminyago itagira ingano,

ndetse n’abacumbagira bazayigireho umugabane.

24Nta muturage uzongera kuvuga ati «Ndarwaye»,

imbaga yose ituye Yeruzalemu izababarirwa icyaha yakoze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help