Icya kabiri cya Samweli 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Dawudi amenyeshwa urupfu rwa Sawuli

1Sawuli amaze gupfa, ni bwo Dawudi yagarutse amaze gutsinda Abamaleki, amara iminsi ibiri i Sikilage.

2Ku munsi wa gatatu, haza umuntu aturutse mu ngando kwa Sawuli, imyambaro ye yatanyaguritse, kandi umutwe we wuzuyemo umukungugu. Nuko ngo agere kwa Dawudi amwikubita imbere aramupfukamira.

3Dawudi aramubaza ati «Uraturuka hehe?» Aramusubiza ati «Nahunze mva mu ngando y’Abayisraheli.»

4Dawudi aramubaza ati «Byagenze bite? Ngaho mbwira!» Undi aramubwira ati «Imbaga bayitsinze kandi hapfuyemo abantu benshi, ndese na Sawuli n’umuhungu we Yonatani bapfuye!»

5Dawudi abaza uwo musore wari uje kumubikira, ati «Wamenye ute ko Sawuli yapfuye, kimwe n’umuhungu we Yonatani?»

6Nuko uwo musore aramusubiza ati «Nari ndi ku musozi wa Gilibowa, nuko mbona Sawuli yishingikirije icumu rye, kandi amagare y’intambara n’abanyamafarasi bamusatiriye impande zose.

7Arakebuka maze arambona, ni ko kumpamagara, ndamusubiza nti ’Karame.’

8Arambaza ati ’Uri nde?’ Nuko ndamusubiza nti ’Ndi Umumaleki.’

9Nuko arambwira ati ’Guma iruhande rwanjye ndabigusabye kandi unyice, kuko merewe nabi n’ubwo ngitera akuka bwose.’

10Ni ko kumuguma iruhande maze ndamwica, kuko nari nzi neza ko namara gutsindwa atazaba akibayeho. Nuko mfata ikamba yari afite mu mutwe n’igitare yari yambaye ku kaboko, none mbizaniye umutegetsi wanjye hano.»

11Dawudi yadukira imyambaro ye arayishishimura, n’abari kumwe na we bose babigenza batyo.

12Nuko barababara, bararira kandi basiba kurya kugeza ku mugoroba kubera Sawuli na Yonatani umuhungu we, no kubera umuryango w’Uhoraho wose wa Israheli, kuko bari bamazwe n’inkota.

13Dawudi abaza wa musore wamubikiye, ati «Uri uwa he?» Aramusubiza ati «Ndi umwana w’Umumaleki w’impunzi.»

14Dawudi aramubaza ati «Wabitewe n’iki rero, kugira ngo ube utatinye kurambura ikiganza cyawe, ukica uwo Uhoraho yasize amavuta y’ubwami?»

15Nuko Dawudi ahamagara umwe mu basore be, aramubwira ati «Mwegere maze umwice!» Nuko amutsinda aho.

16Dawudi aravuga ati «Amaraso yawe abe ari wowe ahama, kuko wowe ubwawe wabyihamije uvuga ngo ’Ni jye wishe uwo Uhoraho yasize amavuta y’ubwami.’»

Amaganya ya Dawudi kubera Sawuli na Yonatani

17Nuko Dawudi atera iyi ndirimbo y’amaganya, kubera urupfu rwa Sawuli n’umuhungu we Yonatani.

18(Iyo «Ndirimbo y’Umuheto» yanditswe mu «Gitabo cy’Intungane», kugira ngo bajye bayigisha Abayuda.) Aravuga ati

19«Yewe Israheli we, mbese icyubahiro cyawe

cyaguye mu mpinga y’imisozi?

Ab’intwari baraguye!

20Ntimubitangaze muri Gati,

ntimubyamamaze mu mayira ya Ashikeloni,

hato abakobwa b’Abafilisiti batanezerwa,

n’abakobwa b’abatagenywe bagasabagizwa n’ibyishimo!

21Misozi y’i Gilibowa,

ntimugatonyangweho n’ikime cyangwa imvura,

ntimukagire ukundi imirima irumbuka,

kuko ari ho ingabo y’intwari yahindaniye!

Ingabo ya Sawuli ntiyigeze isigwa amavuta,

22uretse amaraso y’abishwe n’ibinure by’intwari;

umuheto wa Yonatani ntiwasubiraga,

n’inkota ya Sawuli ntitahe ubusa.

23Sawuli na Yonatani abakundwaga cyane,

abatatandukanaga mu buzima no mu rupfu,

abatebukaga kurusha kagoma;

abanyembaraga kurusha intare!

24Bakobwa ba Israheli, nimuririre Sawuli,

wabambikaga imihemba n’imirimbo y’amoko yose,

wabahaga kandi imitako ya zahabu

mugeretse ku myambaro yanyu.

25Intwari zaguye ku rugamba,

Yonatani yiciwe mu mpinga y’imisozi!

26Mbega umubabaro ngufitiye,

Yonatani muvandimwe!

Nagukundaga byahebuje!

Ubucuti bwawe bwambereye akataraboneka,

bwasumbyaga ubwiza urukundo rw’abagore.

27Intwari zaraguye!

Ingenzi ku rugamba zarashize!»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help