1Nuko numva ijwi riranguruye rituruka mu Ngoro, ribwira ba bamalayika barindwi, riti «Nimugende, maze mucubanurire ku isi izo nkongoro ndwi zuzuye uburakari bw’Imana.»
2Uwa mbere aragenda, acubanurira inkongoro ye ku isi. Nuko abantu bari bafite ikimenyetso cya cya Gikoko, n’abasenga ishusho yacyo, bafatwa n’ibisebe bibi by’umufunzo.
3Uwa kabiri na we acubanurira inkongoro ye mu nyanja, maze ihinduka amaraso ameze nk’ay’umuntu wapfuye, n’ikinyabuzima cyose kiri mu nyanja kirapfa.
4Umumalayika wa gatatu na we acubanurira inkongoro ye mu migezi no ku masoko y’amazi, maze ahinduka amaraso.
5Nuko numva umumalayika utegeka amazi avuga ati «Uri intabera wowe Uriho kandi Uwahozeho Nyirubutagatifu, kuko wagaragaje utyo urubanza uciye,
6maze ubwo bamennye amaraso y’abatagatifujwe n’ay’abahanuzi bawe, ukaba ubahaye na bo amaraso ngo bayanywe: bahawe rwose ikibakwiriye!
7Hanyuma numva urutambiro ruvuga ruti «Ni byo koko, Nyagasani Mana, Mushobora byose, imanza uciye ziba zihuje n’ukuri n’ubutabera.»
8Nuko umumalayika wa kane na we acubanurira inkongoro ye ku zuba, maze rihabwa ububasha bwo gutwika abantu.
9Abantu rero batwikwa n’ubushyuhe bwinshi; ni ko gutuka izina ry’Imana itegeka ibyo byorezo, ariko ntibisubiraho ngo bajye bayisingiza.
10Nuko umumalayika wa gatanu na we acubanurira inkongoro ye ku ntebe ya cya Gikoko, maze ingoma yacyo ihinduka umwijima, ububabare butera abantu kwikacanga indimi;
11ni ko gutuka Imana yo mu ijuru, kubera imibabaro yabo n’ibisebe byabo, ariko ntibisubiraho ngo bareke ibikorwa byabo.
12Nuko umumalayika wa gatandatu na we acubanurira inkongoro ye ku ruzi runini rwa Efurati; maze amazi yose arakama, kugira ngo haboneke inzira y’abami baturutse Iburasirazuba.
13Nuko mbona roho mbi eshatu zimeze nk’imitubu, zisohoka mu kanwa ka cya Kiyoka, no mu kanwa ka cya Gikoko, no mu kanwa ka wa muhanurabinyoma.
14Izo roho mbi ni za Sekibi zikora ibintu bitangaje, maze zigasanga abami bo ku isi yose, kugira ngo zibakoranyirize kurwanya umunsi ukomeye w’Imana Mushoborabyose.
15«Ngaha ndaje nk’umujura! Hahirwa uba maso kandi agakomeza kwambara imyambaro ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa, maze rubanda bakabona ubwambure bwe.»
16Nuko za roho mbi zikoranyiriza ba bami ahantu hitwa, mu gihebureyi, Harimagedoni.
17Nuko umumalayika wa karindwi na we acubanurira inkongoro ye mu kirere, maze mu Ngoro, ku ntebe y’ubwami haturuka ijwi riranguruye, riravuga riti «Birarangiye!»
18Nuko haba imirabyo, urusaku, imihindagano nk’iy’inkuba, n’umutingito w’isi ukaze cyane kuruta indi yose yigeze kubaho kuva aho umuntu agereye ku isi.
19Umurwa w’icyamamare usadukamo ibice bitatu, n’imigi y’amahanga irariduka. Nuko Imana yibuka ityo Babiloni, wa murwa w’icyamamare, kugira ngo iwuhe ku nkongoro isendereye divayi y’uburakari bwayo.
20Nuko ibirwa byose birahunga n’imisozi yose irazimira;
21urubura ruremereye nk’amatalenta rumanuka mu ijuru, rucocagura abantu, maze abantu batuka Imana babitewe n’icyo cyago cy’urubura, kuko icyo cyorezo ubwacyo cyari gikabije kuba kibi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.