1Akabu atekerereza Yezabeli ibyo Eliya yakoze byose, n’ukuntu yicishije inkota abahanuzi bose.
2Yezabeli yohereza intumwa kuri Eliya ngo imubwire iti «Niba ejo kuri iyi saha ntagukoreye ibyo wabakoreye, imana zizangire uko zishatse kose!»
3Eliya abyumvise arahaguruka, agenda agira ngo akize amagara ye.
Agera i Berisheba ho muri Yuda, maze ahasiga umugaragu we.
4We agenda urugendo rw’umunsi umwe mu butayu. Ahageze yicara mu nsi y’igiti cyari cyonyine. Yisabira gupfa, agira ati «Nta cyo ngishoboye. None Uhoraho, akira ubuzima bwanjye kuko ntaruta abasokuruza banjye.»
5Nuko aryama mu nsi y’icyo giti cyari cyonyine, arasinzira. Umumalayika araza amukoraho, amubwira ati «Byuka urye!»
6Aritegereza, abona ku musego we umugati wavumbitswe mu mabuye ashyushye n’akabindi k’amazi; ararya, aranywa, hanyuma arongera araryama.
7Umumalayika w’Uhoraho aragaruka, amukoraho maze aramubwira ati «Byuka urye kuko ugifite urugendo rurerure.»
8Eliya arahaguruka, ararya kandi aranywa, hanyuma amaze kumva ahembutse, agenda iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine kugera i Horebu, umusozi w’Imana.
Eliya ku musozi wa Horebu9Ahageze, yinjira mu buvumo araharara. Ijwi ry’Uhoraho rirambwira riti «Eliya, urakora iki hano?»
10Eliya arasubiza ati «Nagize ishyaka ryo guharanira Uhoraho, Umugaba w’ingabo, kuko Abayisraheli baciye ku Isezerano ryawe, basenya intambiro zawe kandi bicisha inkota abahanuzi bawe; ni jye jyenyine usigaye, none barangenza ngo banyice.»
11Uhoraho aravuga ati «Sohoka maze uhagarare ku musozi imbere y’Uhoraho; dore Uhoraho araje.»
Ako kanya, haza inkubi y’umuyaga usatagura imisozi kandi umenagura amabuye imbere y’Uhoraho, ariko Uhoraho ntiyari muri uwo muyaga. Nyuma y’umuyaga haba umutingito w’isi, ariko Uhoraho ntiyari awurimo.
12Nyuma y’umutingito w’isi haza umuriro, ariko Uhoraho ntiyari awurimo. Noneho nyuma y’umuriro, haza akayaga gahuhera.
13Eliya akumvise, yipfuka igishura cye mu maso, maze arasohoka ahagarara ku muryango w’ubuvumo. Ijwi riramubaza riti «Eliya, urakora iki hano?»
14Arasubiza ati «Nagurumanywemo n’ishyaka ry’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, kuko Abayisraheli banze kwita ku Isezerano ryawe, basenya intambiro zawe kandi bicisha inkota abahanuzi bawe; ni jye jyenyine wasigaye none barangenza ngo banyice.»
15Uhoraho aramubwira ati «Genda, usubize inzira wajemo werekeze ku butayu bw’i Damasi. Nugerayo uzasiga amavuta Hazayeli, umwimikire kuba umwami wa Aramu.
16Na Yehu mwene Nimushi uzamusige amavuta, umwimikire kuba umwami wa Israheli. Hanyuma usige amavuta na Elisha mwene Shafati w’i Abeli‐Mehola, abe umuhanuzi mu mwanya wawe.
17Umuntu uzarokoka inkota ya Hazayeli, azicwa na Yehu, n’uzarokoka inkota ya Yehu, Elisha azamwica.
18Ariko nzasiga muri Israheli abantu ibihumbi birindwi batapfukamiye Behali, ntibanamuramye.»
Eliya atanga Elisha ngo amuzungure19Eliya ava aho ngaho aragenda, asanga Elisha mwene Shafati ahinga. Yahingaga umurima we ari kumwe n’abagaragu be; buri wese uko bari cumi na babiri ahingisha ibimasa bibiri, ari we ubwe uyoboye bibiri by’inyuma. Eliya amunyura iruhande, maze amujugunyira igishura cye.
20Elisha asiga ibimasa bye aho, yiruka kuri Eliya, aramubwira ati «Nyemerera njye gusezera kuri data na mama, mbone ubugukurikira.» Eliya aramubwira, ati «Genda! Subirayo! Hari icyo nagutwaye se?»
21Elisha amusezeraho, maze afata bya bimasa bye bibiri, arabibaga abituraho ibitambo, naho ibihingisho by’ibiti byari bibishumitseho abitekesha inyama zabyo, maze agaburira abantu be. Hanyuma arahaguruka akurikira Eliya, akajya amukorera.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.