Amaganya 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

INDIRIMBO YA KANEAlefu

1Mbega ngo zahabu irahindana,

ya zahabu iyunguruye yarononekaye!

Mbega ngo amabuye matagatifu aranyanyagira

agakwira hose mu mayirabiri!

Beti

2Byagenze bite kugira ngo abana ba Siyoni,

bo bagereranywaga na zahabu inogereye,

bageze aho gufatwa nk’ibibindi by’ibumba,

byabumbwe n’ibiganza by’umubumbyi?

Gimeli

3Yewe, n’imbwebwe zigira impuhwe,

zikonsa ibyana byazo;

ariko umuryango wanjye wo ni intavumera,

boshye za mbuni zo mu butayu.

Daleti

4Ururimi rw’ikibondo kikiri ku ibere,

rwumiye mu rusenge rw’akanwa kubera inyota;

ibitambambuga birasaba umugati,

ariko ntihagire uwubaha.

He

5Abari basanzwe barya bakijuta,

ngabo baguye umudari mu mayira;

abarerewe mu mihemba, barigaragura mu myanda.

Vawu

6Amafuti y’umwari w’umuryango wanjye,

asumbye kure ibyaha bya Sodoma,

yo yarimbutse mu kanya kangana urwara,

nta n’uyikojejeho ikiganza.

Zayini

7Abahungu bayo barabagiranaga kurusha urubura,

bakarusha n’amata kwererana;

imibiri yabo yashashagiraga kurusha umuhemba,

mu maso habo hakabengerana kurusha ibuye ry’agaciro.

Heti

8None dore mu ruhanga rwabo harirabura kurusha imbyiro:

ntibakimenyekana mu mayira;

uruhu rwabo rwafashe ku magufa,

rubumiraho uboshye igiti.

Teti

9Abicishijwe inkota barahiriwe

kurusha abishwe n’inzara,

bakagwa umudari, kubera ko imirima yarumbye.

Yodi

10Abagore bafashe abana babo bagiriraga igishyika,

barabateka kugira ngo babarye,

kubera amakuba y’umwari w’umuryango wanjye.

Kafu

11Uhoraho yasagutswe n’umujinya,

abadudubizaho uburakari bwe bw’igikatu;

yacanye umuriro muri Siyoni,

maze imfatiro zayo zose zirakongoka.

Lamedi

12Ari abami bo mu mahanga

ari n’abatuye ku isi bose,

nta n’umwe watekerezaga ko umubisha kimwe n’umwanzi,

bazigera binjira mu marembo ya Yeruzalemu.

Memu

13Ibyo byatewe n’ibyaha by’abahanuzi bayo,

kimwe n’amafuti y’abaherezabitambo bayo;

bameneye amaraso y’intungane rwagati muri yo.

Nuni

14Barindagiraga mu mayira, nk’impumyi;

bihumanyije n’amaraso,

bituma nta we utinyuka gukora ku myambaro yabo.

Sameki

15Barabamaganaga bagira bati «Nimwigireyo mwarahumanye!

Nimwigireyo, nimwigireyo! Ntimugire icyo mukoraho!»

Uko babuyeraga bahunga, abo mu mahanga baravugaga bati

«Ntibazongere gutura iwacu ukundi!»

Pe

16Uhoraho yarabarebye maze arabatatanya,

ntagishaka kubabona;

ntibongeye kwita ku baherezabitambo,

cyangwa ngo bubahe abasaza.

Ayini

17Twebweho, amaso yacu yari yatukujwe no kurira,

igihe twari dutegereje ko umutabazi yaza;

twarakenguzaga ariko biba iby’ubusa:

mu mahanga ntibashoboye kudukiza!

Tsade

18Baratugenzuraga aho twajyaga hose,

bakatubuza guhurira mu bibuga byacu.

Twari tugiye gushira, akacu kari kashobotse,

mbese igihe cyacu cyari cyageze.

Kofu

19Abari badukurikiranye barihutaga

kurusha za kagoma mu kirere;

ku misozi baratujujubyaga,

naho mu mayaga bakadusatira.

Reshi

20Intore y’Uhoraho twakeshaga guhumeka,

bayifatiye mu myobo yabo,

kandi twaribwiraga tuti «Mu gicucu cyayo,

ni ho tuzibera rwagati mu mahanga!»

Shini

21Ishime, uhimbarwe, mwari wa Edomu,

wowe utuye mu gihugu cya Usi:

nawe inkongoro izakugeraho,

uzasinde maze wiyambike ubusa!

Tawu

22Mwari w’i Siyoni, amafuti yawe arababariwe;

Uhoraho ntazongera kukujyana bunyago.

Naho wowe, mwari w’i Edomu, azaguhanira amafuti yawe,

agaragaze ibyaha byawe!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help