Tobi 9 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Rafayeli yijyana i Ragesi

1Nuko Tobi ahamagara Rafayeli, aramubwira ati

2«Azariyasi, muvandimwe, jyana n’abagaragu bane, ufate n’ingamiya ebyiri;

3ugende ujye i Ragesi kwa Gabayeli umuhe iyi nyandiko, hanyuma na we araguha feza uzakire; kandi nugaruka muzane, antahire ubukwe.

4Urabizi kandi, data ntahwema kubara iminsi, ndamutse ndengejeho n’umwe gusa, byamushavuza cyane. Nawe kandi urabyumva, icyo Raguweli yarahiriye, sinakimuvuguruza.»

5Rafayeli ajyana ba bagaragu uko ari bane na za ngamiya ebyiri, bajya i Ragesi mu Bumedi, maze barara kwa Gabayeli. Hanyuma Rafayeli amuhereza ya nyandiko; anamumenyesha ko Tobi, mwene Tobiti, yarongoye, kandi ko yamutumiye mu bukwe. Maze Gabayeli na we arahaguruka, amubarira imifuka yose ikiriho ibimenyetso by’uko itigeze ifungurwa; bayihekesha ingamiya.

6Hanyuma barazinduka mu gitondo cya kare, bajyana mu bukwe.

Nuko bageze kwa Raguweli, basanga Tobi ariho arafungura. Maze araza agwa Gabayeli mu nda, naho we amarira arisuka, kandi amuha umugisha, agira ati «Mwana w’imfura kandi mugwaneza, wabyawe n’umubyeyi wuje ubupfura n’ineza, akarangwa n’ubutabera n’imico myiza! Imana irakagusenderezaho umugisha wo mu ijuru, wowe n’umugore wawe, iwuhe na so hamwe na nyokobukwe! Imana isingizwe kuko Tobiti, mubyara wanjye, muboneye mu mwana yibyariye.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help