1Ariko rero ibyo nta ho bihuriye n’utoza umutima we
kuzirikana itegeko ry’Umusumbabyose.
2Ashakisha ubuhanga bw’abakera bose,
umwanya abonye akawugenera ubuhanuzi,
abika amagambo y’abantu b’ibyamamare,
3agacengera amabanga y’imigani,
agashakisha inyigisho iri mu nshoberamahanga,
kandi agahora akurikirana ubuhanga bubihishemo.
4Abakomeye abakorera ibyo bamushinze,
akamenyekana atyo mu batware.
Azenguruka ibihugu by’amahanga,
kuko aba ashaka kumenya ikibi n’icyiza mu bantu.
5Azinduka mu museso, agatoza umutima we
kurangamira Uhoraho, Umuremyi we;
asengera imbere y’Umusumbabyose,
akabumbura umunwa amwinginga,
akamutakambira kubera ibyaha bye.
6Nyagasani Uhoraho nabishaka,
azasenderezwa umwuka w’ubwenge,
avuge amagambo y’ubuhanga,
maze mu isengesho rye ahimbaze Uhoraho.
7Azarangwa n’inama ziboneye n’ubumenyi buhanitse,
kandi azirikane amabanga y’Imana.
8Azakwiza ibikubiye mu nyigisho yahawe,
anezezwe n’Itegeko ry’Isezerano ry’Uhoraho.
9Benshi bazarata ubwenge bwe,
kandi ntibuzibagirana;
ntibazamwibagirwa na rimwe,
izina rye rizahoraho uko ibisekuru bizasimburana.
10Amahanga azarata ubuhanga bwe,
mu ikoraniro bazamamaze igisingizo cye.
11Nabaho igihe kirekire, izina rye rizaruta ayandi menshi,
napfa vuba akaruhuka, ibyo bizaba bimuhagije.
Igisingizo cy’ubuhanga Imana iyoborana isi12Ndashaka kongera kuvuga ibitekerezo byanjye,
kuko bikinyuzuyemo nk’ukwezi kwazoye.
13Bana batagatifujwe, nimuntege amatwi,
maze mukure nk’ururabyo
rwameze ku nkombe y’amazi.
14Nimukwize impumuro nziza nk’ububani,
maze mugwize ururabo nk’amalisi;
nimuhanike amajwi muririmbire icyarimwe,
mushimire Uhoraho ibikorwa bye byose.
15Nimukuze izina rye,
mumushimire mumusingiza,
mumuririmbire n’iminwa yanyu n’inanga zanyu.
maze muzavuge mu gisingizo, muti:
16Ibikorwa by’Uhoraho byose ni byiza byahebuje,
kandi buri tegeko yatanze rizubahirizwa mu gihe cyaryo.
Ntimukibaze ngo «Iki ni iki? Ni kuki kiriya?»,
kuko ibintu byose bizasobanuka igihe nikigera.
17Kubera ijambo rye amazi yarahagaze, ararundana,
avuze rimwe, ibigega by’amazi biraremwa.
18Iyo ategetse, icyo yifuza kirakorwa,
nta n’umwe ushobora kugabanura umukiro atanga.
19Ibikorwa by’ikinyamubiri cyose biri imbere ye,
kandi nta washobora kwihisha amaso ye.
20Ijisho rye rireba ibuziraherezo,
kandi imbere ye, nta gitangaje kibaho.
21Ntimukibaze ngo «Iki ni iki? Ni kuki kiriya?»
kuko buri kintu cyose gifite icyo cyaremewe.
22Umugisha we usendera nk’uruzi,
ugakwira ku isi nk’umwuzure,
23amahanga yahawe uburakari bwe ho umurage,
ni cyo cyamuteye guhindura amazi umunyu.
24Inzira ze zibonereye intungane,
nk’uko zibogamiye indakoreka.
25Ibyiza byaremewe abeza kuva mu ntangiriro,
n’ibibi biremerwa abanyabyaha.
26Ibya mbere bya ngombwa mu buzima bw’umuntu,
ni amazi, umuriro, icyuma, n’umunyu,
ifu y’ingano, amata, n’ubuki,
divayi, amavuta, n’imyambaro.
27Ibyo bintu byose bigirira akamaro abemera Imana,
naho abanyabyaha bikababera bibi.
28Hari imiyaga yaremewe guhana,
iyo Uhoraho yarakaye arayireka igateza ibyorezo byinshi,
maze igihe cyo gusenya ikagenda irimbura byose,
bityo igahosha umujinya w’Uwayiremye.
29Umuriro, urubura, inzara, n’icyorezo,
na byo byose byaremewe guhana.
30Imikaka y’inyamaswa, manyenga, impiri,
kimwe n’inkota ihana abanyabyaha, ikabarimbura,
31byose bishimishwa no gukurikiza amategeko ye!
Kandi ku isi, bihora bitegereje ko bikenerwa,
maze igihe cyagera, ntibirenge ku ijambo rye.
32Ni yo mpamvu kuva mu ntangiriro nafashe icyemezo,
naratekereje maze ndandika,
33nti «Ibikorwa by’Uhoraho byose ni byiza,
kandi abihera igihe icyo bikeneye.»
34Ntimukavuge rero ngo «Iki gisumbije ububi kiriya»,
kuko ikintu cyose kizamenywa mu gihe cyacyo.
35None rero, nimuririmbe kandi musingize izina ry’Uhoraho,
n’umunwa wanyu wose, n’umutima wanyu wose!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.