Icya mbere cy'Amateka 25 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Imitwe y’abaririmbyi

1Dawudi n’abakuru b’ingabo batora bene Asafu, bene Hemani na bene Yedutuni kugira ngo bajye bahanura bifashishije inanga nto n’inini, n’ibyuma birangira. Dore amazina y’abantu bashinzwe uwo murimo:

2Muri bene Asafu ni Zakuri, Yozefu, Netaniya na Asarela; bategekwaga na se Asafu, wahanuraga ayobowe n’umwami.

3Muri bene Yedutuni ni Gedaliyahu, Seri, Yeshayahu, Shimeyi, Hashabiyahu na Matitiyahu; uko bari batandatu bategekwaga na se Yedutuni, wahanuraga yifashishije inanga kugira ngo ahimbaze kandi asingize Uhoraho.

4Muri bene Hemani ni Bukiyahu, Mataniyahu, Uziyeli, Shebuweli, Yerimoti, Hananiya, Hanani, Eliyata, Gidaliti, Romamutezeri, Yoshubekasha, Maloti, Hotiri, na Mahaziyoti.

5Abo bose bari bene Hemani, umushishozi w’umwami wamenyeshaga umwami amagambo y’Imana. Kugira ngo Imana iheshe Hemani icyubahiro, yamuhaye abahungu cumi na bane n’abakobwa batatu.

6Abo bose, se yarabayoboraga mu ndirimbo zo mu Ngoro y’Imana, bagakoresha ibyuma birangira, inanga nto n’inini. Nguko uko batunganyaga imihango yo mu Ngoro y’Imana, bayobowe n’umwami, na Asafu, na Yedutuni na Hemani.

7Bose, hamwe n’abavandimwe babo bari baratojwe kuririmbira Uhoraho, bakabigiramo ubuhanga, bari magana abiri na mirongo inani n’umunani.

8Bakoresha ubufindo kugira ngo barebe uko abo baririmbyi bazajya bakurikirana, badatandukanyije abasaza n’abasore, cyangwa abahanga n’abatangizi.

9Nuko ubufindo bwa mbere bugwa kuri Yozefu mwene Asafu.

Ubwa kabiri ni kuri Gedaliyahu, abahungu be n’abavandimwe be; bose hamwe baba cumi na babiri.

10Ubwa gatatu kuri Zakuri, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

11Ubwa kane kuri Yiseri, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

12Ubwa gatanu kuri Netaniyahu, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

13Ubwa gatandatu kuri Bukiyahu, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

14Ubwa karindwi kuri Yesarela, abahungu n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

15Ubwa munani kuri Yeshayahu, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

16Ubwa cyenda kuri Mataniyahu, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

17Ubwa cumi kuri Shimeyi, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

18Ubwa cumi na rimwe kuri Azareli, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

19Ubwa cumi na kabiri kuri Hashaviya, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

20Ubwa cumi na gatatu kuri Shubayeli, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

21Ubwa cumi na kane kuri Matitiyahu, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

22Ubwa cumi na gatanu kuri Yeremoti, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

23Ubwa cumi na gatandatu kuri Hananiyahu, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

24Ubwa cumi na karindwi kuri Yoshibekasha, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

25Ubwa cumi n’umunani kuri Hanani, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

26Ubwa cumi n’icyenda kuri Maloti, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

27Ubwa makumyabiri kuri Eliyata, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

28Ubwa makumyabiri na rimwe kuri Hotiri, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

29Ubwa makumyabiri na kabiri kuri Gidaliti, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

30Ubwa makumyabiri na gatatu kuri Mahaziyoti, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

31Ubwa makumyabiri na kane kuri Romamutezeri, abahungu be n’abavandimwe be; baba cumi na babiri.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help