Intangiriro 23 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Urupfu rwa Sara: Abrahamu agura ubuvumo azamuhambamo

1Sara yabayeho imyaka ijana na makumyabiri n’irindwi.

2Sara yapfiriye i Kiriyati — Haruba, ari yo Heburoni, mu gihugu cya Kanahani. Abrahamu aramuririra, aramwiraburira.

3Hanyuma arahaguruka, ava ku murambo we ngo ajye kumvikana na bene Heti.

4Nuko arababwira ati «Ndi umusuhuke n’umushyitsi muri mwe; nimumpe ikibanza cyo guhambamo umuntu wanjye witahiye.»

5Bene Heti basubiza Abrahamu bamubwira bati

6«Shobuja, umva icyo tukubwira. Imana yakugize umuntu ukomeye muri twe. Uhambe umuntu wawe mu mva uri buhitemo mu mva zacu zose. Ntawakwima imva yo guhambamo umuntu wawe.»

7Abrahamu arahaguruka, arapfukama, yubika umutwe ku butaka imbere ya bene igihugu, ari bo bene Heti.

8Arababwira ati «Niba koko mwemera ko mpamba umuntu wanjye wigendeye, mu mva y’iwanyu, munyumve: nimunyingingire Efuroni mwene Sohari,

9maze ampe ubuvumo bwe buri i Makipela ku rubibi rw’umurima we. Ahangurishe ku giciro gikwiye cya feza, abe ari ho haba irimbi ryanjye iwanyu.»

10Efuroni yari yicaranye na bene Heti. Efuroni w’Umuheti rero asubiza Abrahamu mu maso ya bene Heti, ari na bo bahitaga ku irembo ry’umugi wabo. Nuko aravuga ati

11«Shobuja, umva icyo nkubwira: uwo murima ndawuguhaye, n’ubuvumo burimo ndabuguhaye; mbiguhereye imbere y’umuryango wanjye. Hamba umuntu wawe.»

12Abrahamu arapfukama, yubika umutwe ku butaka imbere ya bene igihugu.

13Abwira Efuroni, bene igihugu bamwumva, ati «Ndakwinginze, umva icyo nkubwira: ndakwishyura igiciro cy’uwo murima; cyemere nkiguhe, mpambe umuntu wanjye.»

14Efuroni asubiza Abrahamu, ati

15«Shobuja, akarima kaguze amasikeli magana ane ya feza kanteranye nawe? Genda uhambe umuntu wawe.»

16Abrahamu yumvikana na Efuroni, amupimira ifeza yavuze, bene Heti babireba, amasikeli magana ane ya feza, uko abacuruzi bayapimaga.

17Nuko umurima wa Efuroni wari i Makipela, ahareba i Mambure, wo n’ubuvumo burimo, n’ibiti byose byari biwuzitiye, biba ibya Abrahamu.

18Bemera ko biba ubukonde bwe, byemererwa imbere ya bene Heti n’imbere y’abahitaga ku irembo ry’umugi bose.

19Nyuma y’ibyo, Abrahamu ahamba Sara umugore we muri ubwo buvumo buri mu murima w’i Makipela, ahareba i Mambure; ni yo Heburoni mu gihugu cya Kanahani.

20Nuko bene Heti barekera Abrahamu uwo murima n’ubuvumo buwurimo, ngo bimubere imbago yo guhambamo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help