1Dore amazina y’abana ba Israheli baje mu Misiri hamwe na Yakobo. Bahageze buri muntu ari kumwe n’urugo rwe.
2Abo ni Rubeni, Simewoni, Levi na Yuda,
3Isakari, Zabuloni na Benyamini;
4Dani na Nefutali; Gadi na Asheri.
5Abantu bakomoka kuri Yakobo bari mirongo irindwi bose hamwe; Yozefu we yari asanzwe atuye mu Misiri.
6Nuko Yozefu arapfa kimwe n’abavandimwe be bose, n’igisekuru cye cyose.
7Abayisraheli barororoka, baragwira, bahinduka ishyano ryose, bagenda bunguka amaboko, kugeza aho buzura igihugu.
8Ubwo mu gihugu cya Misiri haza kwima undi mwami utari waramenye Yozefu.
9Abwira ingabo ze, ati «Dore umuryango w’Abayisraheli uranga ukaturuta ubwinshi, kandi ukaturusha amaboko.
10Nimucyo tuwigire ubwenge, ejo utazarushaho kugwira, maze intambara yatera ukifatanya n’abanzi bacu, ukaturwanya, hanyuma ukazava muri iki gihugu!»
11Ubwo Abanyamisiri bashyiriraho Abayisraheli abategeka b’akazi, kugira ngo babicishe imirimo y’agahato. Ni bwo bubakiye batyo Farawo imigi y’ibihunikwa: uwa Pitomu n’uwa Ramusesi.
12Nyamara uko babakandamizaga, ni ko umubare wabo warushagaho kwiyongera, bagakwira hose. Nuko Abanyamisiri batangira kwanga urunuka Abayisraheli.
13Abanyamisiri bakoresha Abayisraheli by’agahato n’ubugome,
14babatera kuzinukwa ubuzima bwabo ku mpamvu y’uburetwa bukabije: nko gukata ibumba, kubumba amatafari, kuvunwa n’ubuhinzi, n’indi mirimo yose inaniza babagerekagaho ku gahato.
Farawo atoteza Abayisraheli15Mu Bahebureyi hari abagore babiri bazi kubyaza, umwe akitwa Shifira, undi akitwa Puwa. Umwami wa Misiri arababwira, ati
16«Igihe muzajya mubyaza abagore b’Abahebureyi, maze mwakwitegereza igitsina cy’umwana mugasanga ari umuhungu, mujye mumwica; naho naba umukobwa, mujye mumureka abeho.»
17Ariko abo bagore b’ababyaza batinya Imana; ntibagenza uko umwami wa Misiri yari yarababwiye, maze abahungu barabareka babaho.
18Umwami wa Misiri ahamagaza abo bagore bazi kubyaza, arabatonganya ati «Mwabigiriye iki kureka abahungu babaho?»
19Abagore basubiza Farawo, bati «Ni uko abagore b’Abahebureyi batameze nk’Abanyamisirikazi: ni abanyangufu, maze bakabyara umubyaza atarahagera!»
20Imana igirira neza abo babyaza. Nuko umuryango uriyongera, ugwiza amaboko.
21Abo bagore babiri b’ababyaza, Imana ibahembera ko bayitinye, ibaha urubyaro.
22Ni bwo Farawo ahaye igihugu cye cyose itegeko, agira ati «Umuhungu wese w’Umuhebureyi uzavuka, mujye mumujugunya mu Ruzi, naho abakobwa bo mujye mubareka babeho.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.