Icya mbere cya Samweli 26 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Mu butayu bwa Zifu: Dawudi yongera kwanga kwica Sawuli

1Abantu b’i Zifu basanga Sawuli i Gibeya baramubwira bati «Mbese wamenye ko Dawudi yihishe ku musozi wa Hakila, ahateganye n’amayaga?»

2Sawuli aherako arahaguruka, ari kumwe n’abantu ibihumbi bitatu b’intwari muri Israheli, bajya gushaka Dawudi mu butayu bw’i Zifu.

3Nuko Sawuli aca ingando ku musozi wa Hakila, iruhande rw’inzira ahateganye n’amayaga. Dawudi wiberaga mu butayu, abona ko Sawuli yaje mu butayu kumuhiga.

4Ni ko kohereza intasi, amenya neza ko Sawuli yaje koko.

5Nuko Dawudi arahaguruka, ajya ku ngando ya Sawuli. Ahageze abona aho Sawuli na Abuneri mwene Neri, umugaba w’ingabo, baherereye: Sawuli yari aryamye hagati mu ngando, naho ingabo ze zimukikije.

6Dawudi ni ko kubaza Ahimeleki w’Umuhiti na Abishayi mwene Seruya, umuvandimwe wa Yowabu, ati «Ni nde ushaka ko tujyana mu ngando ya Sawuli?» Abishayi aramusubiza ati «Turajyana.»

7Dawudi na Abishayi baragenda, bagera muri za ngabo nijoro. Sawuli yari aryamye kandi asinziriye hagati yazo, icumu rye rishinze ku butaka hafi y’umusego we. Abuneri n’ingabo ze na bo baryamye bamukikije.

8Abishayi abwira Dawudi, ati «Uyu munsi, Imana yashyize umwanzi wawe mu biganza byawe. None rero, ndeka mutere icumu rimwe rizira irya kabiri, maze mubambe ku butaka.»

9Nuko Dawudi aramusubiza ati «Sigaho kumwica! Ni nde ushobora gukoza ikiganza ku uwo Uhoraho yasize amavuta, maze ntabiryozwe?»

10Dawudi aravuga ati «Ndahiye Uhoraho ko ari we ubwe uzamwiyicira igihe cye nikigera, cyangwa se yazajya mu ntambara akayigwamo.

11Uhoraho azabimpore, nindamuka nkojeje ikiganza ku uwo yiyimikiye! None rero, fata ririya cumu riri ku musego we n’igicuma cy’amazi, maze twigendere.»

12Dawudi atwara icumu n’igicuma cy’amazi byari ku musego wa Sawuli, maze barigendera. Nta n’umwe wababonye cyangwa ngo abimenye, kuko ntawakangutse. Bose Uhoraho yari yabasinzirije ubuticura.

13Nuko Dawudi ahita mu rindi banga; aragenda ahagarara mu mpinga y’umusozi, kure y’aho bari bari. Hagati yabo hari intera ndende.

14Ni ko kwerekeza ijwi aho Abuneri mwene Neri n’ingabo ze baciye ingando, arahamagara ati «Yewe Abuneri we, aho uranyumva?» Abuneri aramusubiza ati «Uri nde, yewe muntu usakuriza umwami?»

15Dawudi abwira Abuneri, ati «Uri umugabo koko, utagira undi bahwanye muri Israheli. Ariko se ye, ni iki cyatumye udashobora kurarira umwami, umutegetsi wawe? Umwe muri rubanda yaje kwica umwami, umutegetsi wawe.

16Ndahiye Uhoraho ko ukwiye urupfu, kuko ibyo wakoze atari byiza, kuba utashoboye kurarira umutegetsi wawe, uwo Uhoraho yiyimikiye. Reba neza! Mbese ye icumu ry’umwami n’igicuma cy’amazi byari ku musego we biri hehe?»

17Sawuli amenya ijwi rya Dawudi, aravuga ati «Mbese ni wowe, Dawudi mwana wanjye?» Aramusubiza ati «Ni jyewe, Nyagasani, mutegetsi wanjye.»

18Dawudi aramubaza ati «Ni mpamvu ki rero, mutegetsi wanjye, yatumye ukurikirana umugaragu wawe? Mbese nakoze iki cyangwa se icyo nagucumuyeho ni ikihe?

19None rero, Nyagasani, mutegetsi wanjye, ndakwinginze ngo utege amatwi umugaragu wawe. Niba ari Uhoraho wakunteje, niyakire impumuro y’igitambo; ariko niba ari abantu bakunteza, nibavumwe imbere y’Uhoraho, kubera ko banciye kandi bakampeza ku murage w’Uhoraho bambwira ngo ’Genda, ujye gukorera izindi mana.’

20Maze rero, Uhoraho ntiyemere ko amaraso yanjye amenerwa kure ye, kuko umwami wa Israheli yazanywe no gushaka ubuzima bwanjye, nk’uko bahiga inkware ku gasozi.»

21Sawuli aravuga ati «Nacumuye. Garuka, Dawudi mwana wanjye, sinzongera kukugirira nabi, kuko uyu munsi wubahirije ubugingo bwanjye. Ni byo koko, nahubutse nk’umusazi kandi nibeshye bikabije.»

22Dawudi aramusubiza ati «Ngiri icumu ry’umwami, umwe mu bagaragu bawe niyambuke maze aze arijyane.

23Uhoraho azitura buri wese akurikije ubutungane bwe n’umurava we. Ni we wakugabije ibiganza byanjye uyu munsi, ariko nanze gukoza ikiganza cyanjye ku uwo Uhoraho yiyimikiye.

24Ubwoubugingo bwawe bwagize agaciro gakomeye kuri jye, ubwanjye na bwo buzakagire imbere y’Uhoraho, kandi arankize ibyago byose.»

25Sawuli abwira Dawudi, ati «Gira amahoro, Dawudi mwana wanjye! Uzakora ibintu bikomeye, kandi ni koko uzabishobora.» Nuko Dawudi arikomereza, naho Sawuli asubira iwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help