1Ni inyigisho iri mu zo bitirira Dawudi, ikaba n’isengesho yaba yaravuze igihe yari yihishe mu buvumo.
2Ndanguruye ijwi ntabaza Uhoraho,
ndanguruye ijwi ntakambira Uhoraho.
3Ndamutekerereza akababaro kanjye,
ndamurondorera akaga ndimo.
4Igihe ntakigira icyo nshoboye,
ni wowe umenya aho ngana;
mu nzira ngendamo bahanteze umutego.
5Reba iburyo, witegereze:
nta muntu n’umwe ukimenya!
Sinkigira amahungiro,
nta n’umwe ukinyitayeho!
6Ndagutakiye, Uhoraho,
mvuga nti «Ni wowe bwikingo bwanjye,
ni wowe mugabane wanjye ku isi y’abazima!»
7Wite ku miborogo yanjye, kuko ndi inkeho!
Nkiza abantoteza, kuko bandusha amaboko.
8Nkura mu buroko,
kugira ngo namamaze izina ryawe;
maze intungane zizankikize,
kuko uzaba wangiriye neza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.