1Sekibi atera Israheli, yoshya Dawudi kubarura Abayisraheli.
2Dawudi abwira Yowabu n’abatware b’umuryango, ati «Mugende, mubarure Abayisraheli muhereye i Berisheba kugera i Dani, maze muzambwire umubare wabo, nywumenye.»
3Yowabu aravuga, ati «Uhoraho nakube umuryango we mo incuro ijana! Shobuja Mwami, ese abo bose si abagaragu bawe? Shobuja se, ibyo bigushishikarije iki? Kandi ni iki cyatuma Israheli yazabiryozwa?»
4Ariko itegeko ry’umwami riganza Yowabu, aragenda, azenguruka Israheli yose, hanyuma agaruka i Yeruzalemu.
5Nuko Yowabu ashyikiriza Dawudi imibare y’abantu babaruwe. Abayisraheli bose bari abagabo miliyoni imwe n’ibihumbi ijana bashoboraga kurwanisha inkota, naho Abayuda bakaba abagabo ibihumbi magana ane na mirongo irindwi bashoboraga kurwanisha inkota.
6Nyamara muri bo Yowabu ntiyari yabaruriyemo Abalevi n’Ababenyamini, kuko itegeko ry’umwami ryari ryamubabaje cyane.
Imana ihana Dawudi(2 Sam 24.10–17)7Imana ntiyishimira ibyari bibaye, nuko ihana Israheli.
8Dawudi abwira Imana, ati «Ni icyaha gikomeye nakoze. None rero, ndakwinginze ngo ubabarire ikosa ry’umugaragu wawe, kuko nakoze nk’umusazi!»
9Uhoraho abwira Gadi, umushishozi wa Dawudi, ati
10«Genda ubwire Dawudi, uti ’Dore uko Uhoraho avuze: Ngushyize imbere ibihano bitatu. Hitamo kimwe muri byo, maze nzabe ari cyo nguhanisha.»
11Nuko Gadi asanga Dawudi, aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo: Muri ibi, uko ari bitatu, icyo uhisemo ni ikihe?
12Ari amapfa y’imyaka itatu, ari ukumara amezi atatu uhunga umwanzi waguhagurukiye, cyangwa se mu minsi itatu ukarimburwa n’umumalayika w’Uhoraho, agateza icyorezo mu gihugu cyose? Ubu ngubu tekereza, maze umbwire icyo ngomba gusubiza Uwantumye.»
13Dawudi abwira Gadi, ati «Ndashobewe! Reka ngwe mu maboko y’Uhoraho kuko impuhwe ze ari nyinshi cyane, aho kugwa mu maboko y’abantu!»
14Nuko Uhoraho ateza Israheli icyorezo, hapfa abantu ibihumbi mirongo irindwi muri Israheli.
15Imana yohereza malayika i Yeruzalemu kugira ngo ayirimbure. Nk’aho yayirimbuye, Uhoraho arabireba maze agira impuhwe. Abwira malayika w’umurimbuzi, ati «Birahagije! Ubu ngubu hina ukuboko!» Ubwo malayika w’Uhoraho yarahagaze ku mbuga ya Orunani w’Umuyebuzi.
16Dawudi yubuye amaso abona malayika w’Uhoraho ahagaze hagati y’isi n’ijuru, afite mu ntoki inkota itari mu rwubati, ayerekeje kuri Yeruzalemu. Dawudi n’abakuru bambaye ibigunira, barambarara ku butaka bubamye.
17Dawudi abwira Imana, ati «Ese si jye wategetse ko abantu babarurwa? None se si jyewe wacumuye kandi nkagira nabi? Ariko se ririya shyo ryakoze iki? Uhoraho Mana yanjye, ukuboko kwawe nikube ari jye gushikamira, jyewe n’uru rugo rwanjye, ariko umuryango wose uwurokore iki cyorezo!»
Dawudi yubakira urutambiro Uhoraho(2 Sam 24.18–25)18Malayika w’Uhoraho ategeka Gadi kubwira Dawudi, ati «Dawudi nazamuke yubake urutambiro rw’Uhoraho ku mbuga ya Orunani w’Umuyebuzi!»
19Dawudi arazamuka nk’uko Gadi yari abimubwiye mu izina ry’Uhoraho.
20Orunani yahuraga ingano; ahindukiye abona malayika, nuko abana be bane bari kumwe na we bajya kwihisha.
21Dawudi asanga Orunani, nuko Orunani aritegereza abona umwami; ako kanya ava ku mbuga, yunama imbere ya Dawudi, akoza uruhanga ku butaka.
22Nuko Dawudi abwira Orunani, ati «Mpa imbuga yawe, tuyigure maze nyubakeho urutambiro rw’Uhoraho. Yimpe turayigura ku giciro cya feza ikwiye, maze dutsinde iki cyorezo!»
23Orunani asubiza Dawudi, ati «Yitwarire, maze databuja umwami ayikoreshe uko ashaka. Reba, n’ibimasa ndabiguhaye bibe ibitambo bitwikwa, nguhaye n’ibiti byakururaga bibe inkwi, naho ingano zibe ituro; byose ndabiguhaye!»
24Ariko umwami Dawudi abwira Orunani, ati «Oya! Ndabigura ku giciro cya feza gikwiye. Ibyawe sinabifatira Uhoraho ngo mbimutureho ibitambo bitwikwa nta cyo mbiguze!»
25Nuko Dawudi aha Orunani zahabu ifite uburemere bw’amasikeli magana atandatu kuri iyo mbuga.
26Dawudi ayubakamo urutambiro rw’Uhoraho kandi atura ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro. Yambaza Uhoraho, na we amusubirisha umuriro uvuye mu ijuru ujya ku rutambiro rw’ibitambo bitwikwa.
27Hanyuma Uhoraho ategeka malayika gusubiza inkota ye mu rwubati.
28Dawudi rero abonye ko Uhoraho yamusubirije ku mbuga ya Orunani w’Umuyebuzi, ahaturira ibitambo.
29Muri icyo gihe Inzu y’Uhoraho n’urutambiro rw’ibitambo bitwikwa Musa yari yarubatse mu butayu, byari ahirengeye i Gibewoni.
30Ariko Dawudi ntiyashoboraga kujyayo ngo ahambarize Imana, kuko yari yarakanzwe n’inkota ya malayika w’Uhoraho.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.