ESITERA 8 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Uwo munsi, umwami Hashuweru agabira umwamikazi Esitera umutungo wose wa Hamani, umwanzi w’Abayahudi. Noneho Maridoke agera imbere y’umwami kuko Esitera yari yamumenyesheje icyo bapfana.

2Umwami akuramo impeta yambuye Hamani ayambika Maridoke. Esitera na we agira Maridoke umugenga w’umutungo wose wa Hamani.

3Esitera arongera ahendahenda umwami maze aramupfukamira, amuririra mu maso amusaba guhagarika no kwanga umugambi mubi Hamani, wo mu muryango wa Agagi, yari yarafatiye Abayahudi.

4Umwami atunga Esitera inkoni ye ya zahabu. Nuko Esitera arahaguruka ahagarara imbere y’umwami.

5Maze aravuga, ati «Umwami nabishima, niba mutonnyeho kandi ibyo mvuga bitunganye, nkaba nanamushimishije, niyemere bandike inzandiko zihagarika iz’ubugambanyi Hamani, mwene Hamudati wo mu muryango wa Agagi, yandikiye gutsemba Abayahudi bose batuye mu bihugu by’umwami.

6Mbese nabasha nte kwihanganira amakuba agiye kugwirira ubwoko bwanjye? Nakwihanganira nte kubona bene wacu barimbuka?»

7Umwami Hashuweru asubiza umwamikazi Esitera n’Umuyahudi Maridoke, ati «Dore nahaye umwamikazi Esitera umutungo wose wa Hamani, naho we bamumanitse ku giti kuko yari yashatse kwicisha Abayahudi.

8Namwe, mwandikire Abayahudi uko mushatse, mubandikire mu izina ry’umwami kandi mushyireho ikashe y’impeta ye, kuko iryanditswe mu izina ry’umwami kandi rigashyirwaho ikashe y’impeta ye, ridashobora gukuka.»

9Abanditsi b’ibwami batumizwa ako kanya; hari ku wa makumyabiri na gatatu w’ukwezi kwa gatatu kwitwa Sawani. Ku wa makumyabiri na gatatu bandikira Abayahudi ibyo Maridoke ategetse byose, bandikira n’ibisonga by’umwami, abategetsi n’abatware bakuru b’ibihugu uko ari ijana na makumyabiri na birindwi, uhereye mu Buhindi ukageza muri Etiyopiya. Bandikira buri gihugu mu nyandiko yacyo, na buri bwoko mu rurimi rwabwo, n’Abayahudi mu nyandiko yabo no mu rurimi rwabo.

10Bandika inzandiko mu izina ry’umwami Hashuweru, hanyuma bashyiraho n’ikashe y’impeta ye. Izo nzandiko zijyanwa n’intumwa zigendera ku mafarasi yatoranyirijwe gukorera ubutegetsi.

11Zari zanditswemo ngo «Umwami yemereye Abayahudi bari muri buri mugi kwisungana, bakaba maso, kugira ngo bice, batsembe, bamareho igitero cy’ubwoko ubu n’ubu, cyangwa cy’igihugu iki n’iki, kizabasagarira. Bashobora no kwica abagore n’abana babo, bakananyaga n’ibyo batunze.

12Ibyo bizabe mu munsi umwe gusa, mu bihugu byose by’umwami Hashuweru, uwo munsi ukaba uwa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri, ari ko Adari.

Iteka rya Hashuweru risubiza Abayahudi uburenganzira bwabo

12aIbaruwa yanditswe, yari iteye itya:

12b«Umwami ukomeye Hashuweru araramutsa abatware b’intara ijana na makumyabiri n’indwi, uhereye mu Buhindi ukageza muri Etiyopiya, n’abadukunda bose!

12cAbantu benshi bamara guhaga ibyubahiro bakesha ababagirira neza, bakarushaho kwirata; ntibashaka gusa kugirira nabi abatugaragira, ahubwo ndetse umutungo wabo umara kubatwara umutima, bagahindukirana ababagirira neza ubwabo.

12dGuhindura abandi indashima, ntibibahaza; ahubwo bishinga umwirato w’abatazi igikorwa cyiza, maze bagakeka ko bazacika urubanza rurwanya ikibi, urw’Imana idahwema gucengera byose.

12eBityo rero, byagiye bibaho kenshi, ko abashyizwe mu rwego rw’abategetsi, na bo bagashyiraho incuti zabo ngo zibabere abafasha, bishyize hamwe na zo batabishaka, maze bamena amaraso y’intungane kandi bateza ibyago byinshi;

12fkuko amayeri n’uburyarya bw’abagira nabi bihuma amaso y’abatware buje ineza n’ubuntu.

12gUmuntu wese yabyibonera, atari mu nkuru za kera badutekerereje, ahubwo ashishoje akareba ibimuri hafi, mu marorerwa akorwa n’abategetsi gica batakibukwiye.

12hNi ngombwa ko duteganya ibihe bizaza, tugaha abantu bose amahoro n’ituze mu gihugu,

12iduhindura ibigomba guhindurwa kandi tukakirana ubwitonzi buhagije ibibazo batugezaho.

12jNi nk’uko byagendekeye Hamani, mwene Hamudati, ukomoka muri Masedoniya, utagira icyo apfana n’Abaperisi habe na busa. Twamugiriye ubuntu tumwakira iwacu,

12ktumwereka ubucuti dusanzwe tugaragariza amahanga yose, ndetse bigeza n’aho tumwita umubyeyi wacu, rubanda rwose ruramwunamira kuko ari we mukuru wungirije uwicaye ku ntebe y’ubwami!

12lUrwo rwego ntirwamuhagije, ahubwo yashatse no kutwambura ubutegetsi n’ubuzima,

12mmaze asobekeranya ibinyoma n’ubucabiranya, asaba ko uwaturokoye agahora anatugirira neza, Maridoke, n’umuziranenge dusangiye ingoma, Esitera, bakwicwa hamwe n’umuryango wabo wose.

12nNi ukuri yagenzaga atyo ashaka ko dusigara turi ba nyakamwe maze ingoma y’Abaperisi akazayegurira abo muri Masedoniya.

12oNyamara abo Bayahudi uwo mugome bikabije yashakaga koreka, turabona atari abagome, ahubwo twasanga bagengwa n’amategeko aboneye.

12pNi bene Imana Nyir’ubuzima isumba byose, iruta byose, yo idukomereje ingoma, nk’uko yabigiriye abasokuruza bacu, mu munezero ushimishije.

12qMuzaba mukoze neza rero nimutita ku nyandiko za Hamani, mwene Hamudati, kuko nyir’ukuzandika azaba yarabambwe mu marembo ya Suza hamwe n’urugo rwe rwose; bityo Imana, Umugenga wa byose, izaba imuhannye vuba kandi uko akwiye.

12rNimumanike ahantu hose hagaragara amagambo y’iyi baruwa. Nimureke Abayahudi bakurikize umuco wabo bwite, kandi muzabatabare bazashobore guhashya ababahagurukiye igihe cy’amage, ku munsi wa cumi na gatatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri kwa Adari, ari na wo washyizweho ngo barimburwe.

12sUwo munsi koko, aho kubera umuryango watoranijwe umunsi wo kurimburwa, Imana, yo igenga byose, yawubahinduriye umunsi w’ibyishimo.

12tNamwe rero, muzahimbaze uwo munsi w’icyatwa, uzabe umwe mu minsi mikuru yubahirizwa mu buryo bwose bwo kwishima, kugira ngo, ari ubu, ari no mu bihe bizaza, uzabere twebwe n’Abaperisi b’umutima mwiza ikimenyetso cy’uburokorwe, naho abatugambanira uzababere urwibutso rw’uko boramye.

12uBuri mugi cyangwa buri ntara, aho batazakurikiza aya mabwiriza, bazashirire ku icumu no mu muyonga nta kubabarira; si abantu bonyine batazongera kuhakandagira, ahubwo n’inyamaswa z’igasozi n’inyoni ubwazo zizahazinukwa ubuziraherezo.

13Amagambo yo muri iri teka azamanikwe ahagaragara neza mu gihugu cyose, maze bityo kuri uwo munsi, Abayahudi bazabe biteguye kurwanya abanzi babo.»

14Umwami amaze gutanga itegeko, intumwa zihetswe n’amafarasi akorera ubutegetsi zigenda nk’umurabyo; itegeko ritangazwa mu murwa wa Suza.

15Hanyuma Maridoke asohoka ibwami yambaye umwambaro wa cyami w’umuhemba uteyeho inshunda, n’ikamba rinini rya zahabu, n’igishura cya hariri gitukura. Abo mu murwa wa Suza bose barasakuzaga bishimye.

16Naho mu Bayahudi hari umucyo n’ibyishimo, umunezero n’ikuzo.

17Buri gihugu na buri mugi itegeko n’iteka by’umwami byageragamo, Abayahudi barishimaga, bakanezerwa, bagakora ibitaramo n’iminsi mikuru. Abenegihugu benshi bihindura Abayahudi, kuko bari babateye ubwoba.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help