Sofoniya 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Dore ijambo Uhoraho yabwiye Sofoniya mwene Kushi, mwene Gedaliya, mwene Amariya, mwene Hezekiya; ubwo hakaba igihe Yoziya mwene Amoni, yari umwami wa Yuda.

I. UMUNSI W’UHORAHO MURI YUDAImana igiye guhana isi yose

2Ngiye gutsemba ibiri ku isi byose,

uwo ni Uhoraho ubivuze.

3Nzatsemba abantu n’inyamaswa,

inyoni zo mu kirere n’amafi yo mu nyanja,

n’abagome bose mbatere gutsitara;

koko, nzarimbura abantu ku isi!

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Imana igiye guhana Yuda na Yeruzalemu

4Ngiye kuramburira ikiganza cyanjye kuri Yuda,

no ku baturage bose ba Yeruzalemu;

mpatsembe abasigaye mu basengaga Behali,

kimwe n’izina ry’abaherezabitambo bayo.

5Nzatsemba aburira hejuru y’amazu

kugira ngo bapfukamire ingabo zo mu ijuru,

kimwe n’abapfukamira Uhoraho,

bakirahira imana yabo Milikomu.

6Nzatsemba abirengagije Uhoraho,

batakimushakashaka kandi ntibamugishe inama.

7Nimuceceke imbere ya Nyagasani Uhoraho,

kuko umunsi w’Uhoraho wegereje!

Ni koko, Uhoraho yateguye igitambo,

anatagatifuza abatumirwa be.

8Bityo rero, ku munsi w’igitambo cy’Uhoraho,

nzahana abategetsi n’abatware;

kimwe n’abambara nk’abanyamahanga bose.

9Uwo munsi nzahana abazamuka amadarajya (y’umwami),

maze inzu y’umutegetsi wabo bakayuzuza

ibivuye ku rugomo no ku buhendanyi.

10Uwo munsi — uwo ni Uhoraho ubivuze —

ku Irembo ry’amafi hazumvikana induru,

mu Mugi mushya hacure umuborogo,

ku musozi humvikane urusaku rukaze!

11Nimuboroge, mwe abatuye mu karere k’epfo,

kuko inyoko y’abacuruzi yatsiratsijwe,

n’abapimaga feza bose bakaba batsembwe!

12Icyo gihe nyine, nzanyura muri Yeruzalemu hose,

nifashishije amafumba y’umuriro,

kugira ngo ntahure abasutamye ku mwanda wabo,

maze bakibwira mu mutima wabo

bati «Uhoraho nta cyo akora, ari icyiza ari n’ikibi.»

13Nuko rero, ubukungu bwabo buzagabizwa abasahuzi,

n’amazu yabo asenywe;

bubatse amazu ariko ntibazayaturamo,

bahinze imizabibu, ariko ntibazanywa divayi yayo.

Umunsi w’Uhoraho

14Umunsi ukomeye w’Uhoraho uregereje,

uri hafi kandi uraje bwangu!

Mbega imiborogo ikakaje izaba ku munsi w’Uhoraho,

ku buryo n’intwari ubwazo zizatabaza!

15Uwo munsi uzaba umunsi w’uburakari,

umunsi w’amakuba n’agahinda,

umunsi w’akaga n’ukurimbuka,

umunsi w’umwijima n’icuraburindi,

umunsi w’igihu n’ibicu byijimye,

16umunsi w’urusaku rw’ihembe n’induru y’intambara,

kuko ari bwo bazatera imigi ikomeye

n’iminara miremire yo ku nkike zayo.

17Nzagusha abantu mu makuba, barindagire nk’impumyi,

kuko bacumuye kuri Uhoraho;

amaraso yabo azanyanyagizwa nk’umukungugu,

intumbi zabo zijugunywe nk’imyanda.

18Ari feza, ari na zahabu yabo, nta kizashobora kubagobotora.

Ku munsi w’uburakari bw’Uhoraho,

isi yose izakongorwa n’umuriro w’ugufuha kwe!

Koko, agiye gutsemba anarimbure burundu

abatuye isi bose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help