Icya kabiri cy'Amateka 12 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Shishaki, umwami wa Misiri, atera Abayuda(1 Bami 14.25–27)

1Ubwami bwa Robowamu bumaze gushinga imizi no gukomera, Robowamu areka kumvira Itegeko ry’Uhoraho kandi Abayisraheli bose bagenza nka we.

2Robowamu amaze imyaka itanu ari ku ngoma, Shishaki, umwami wa Misiri, agaba igitero i Yeruzalemu, kuko bacumuriye Uhoraho;

3yari kumwe n’amagare igihumbi na magana abiri, abagendera ku mafarasi ibihumbi mirongo itandatu n’abantu batabarika bavanye na we mu Misiri, ari bo Abalibiya, Abasuki n’Abakushi.

4Yigarurira imigi ikomeye yo muri Yuda kandi aragenda, agera i Yeruzalemu.

5Umuhanuzi Shemaya asanga Robowamu n’abatware b’Abayuda bari bateraniye i Yeruzalemu, bahunga Shishaki, maze arababwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Mwebwe, mwarantereranye; none nanjye ndabatereranye mu maboko ya Shishaki.’»

6Abatware b’Abayisraheli n’umwami bicisha bugufi, baravuga bati «Uhoraho ni intabera!»

7Uhoraho abonye ko bicishije bugufi, abwira Shemaya muri aya magambo, ati «Bicishije bugufi: sinzabarimbura, ahubwo ngiye kubakiza, mbuze Shishaki kurimbura Yeruzalemu, bitewe n’uburakari bwanjye.

8Nyamara bazaba abagaragu be kugira ngo bazamenye ikiruta ikindi icyo ari cyo: ari ukunkorera ari no gukorera abami b’ibindi bihugu.»

9Shishaki, umwami wa Misiri, arazamuka atera Yeruzalemu. Asahura umutungo wo mu Ngoro y’Uhoraho, asahura n’umutungo wo mu Ngoro y’umwami. Asahura byose abimaraho, ndetse yatwaye n’ingabo umwami Salomoni yari yaracurishije muri zahabu.

10Umwami Robowamu acurisha izindi ngabo mu muringa, azisimbuza izasahuwe maze azishinga abatware b’abasirikare barindaga amarembo y’ibwami.

11Buri gihe umwami yabaga yinjiye mu Ngoro y’Uhoraho, abarinzi bamugendagaho bazifite, yasohoka bakajya kuzibika mu nzu yabo.

12Kubera ko umwami yari yicishije bugufi, Uhoraho ntiyakomeje kumurakarira maze areka kubatsemba, kuko mu Bayuda hari harimo bamwe na bamwe bagikora neza.

Iherezo ry’ingoma ya Robowamu(1 Bami 14.21–22)

13Umwami Robowamu akomera i Yeruzalemu kandi arahategeka. Robowamu yimitswe amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse kandi amara ku ngoma imyaka cumi n’irindwi i Yeruzalemu, umurwa Uhoraho yitoranyirije mu miryango yose ya Israheli kugira ngo bahubahirize izina rye. Nyina wa Robowamu yitwaga Nahama, akaba Umuhamonikazi.

14Yakoze nabi kuko umutima we utakomeje gushakashaka Uhoraho.

15Ibigwi bya Robowamu, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Ibyakozwe n’umuhanuzi Shemaya no mu icy’Ibyakozwe na Ido w’umushishozi, birimo intondeke z’ibisekuruza? Hakomeje kubaho intambara ziteranya Robowamu na Yerobowamu.

16Nuko Robowamu aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi; maze umuhungu we Abiya amuzungura ku ngoma.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help