Abanyakorinti, iya 1 12 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ingabire za Roho Mutagatifu

1Bavandimwe, sinshaka ko muba injiji mu byerekeye ingabire za Roho.

2Mwibuke ko igihe mwari mutarayoboka Imana, mwagendaga mutwawe n’ibigirwamana bijunjamye.

3Ni yo mpamvu mbamenyesha ko nta we ubwirizwa na Roho w’Imana, ngo agire ati «Yezu arakaba ikivume», nk’uko nta wavuga ngo «Yezu ni Nyagasani», atabibwirijwe na Roho Mutagatifu.

4Ingabire ziranyuranye, ariko Roho ni umwe;

5muri Kiliziya kwitangira abandi biri kwinshi, ariko Nyagasani ni umwe;

6uburyo bwo gukora buri kwinshi, ariko Imana ni Yo itunganya byose muri bose.

7Koko rero, buri wese ahabwa kugaragaza ibyo Roho w’Imana amukoreramo, ngo bigirire akamaro bose.

8Ku bwa Roho, umwe ahabwa kuvuga amagambo yuje ubushishozi, undi agahabwa kuvugana ubumenyi, muri uwo Roho nyine;

9umwe ahabwa ukwemera guhebuje abikesha uwo Roho, undi agahabwa ingabire yo gukiza abarwayi na none muri uwo Roho nyine;

10umwe yegurirwa ububasha bwo gukora ibitangaza, undi akagabirwa guhanura; umwe ahabwa kurobanura ibiturutse ku Mana n’ibiyitambamiye, undi agahabwa kuvuga mu ndimi nyinshi, hakaba n’uhabwa kuzisobanura.

11Ariko ibyo byose bikorwa na Roho umwe rukumbi, ugabira buri wese uko abyishakiye.

Ingingo ni nyinshi, umubiri ukaba umwe

12Mu by’ukuri umubiri ni umwe, kandi ugizwe n’ingingo nyinshi; ariko izo ngingo zose, n’ubwo ari nyinshi, zigize umubiri umwe: ni ko bimeze no muri Kristu.

13Twese twabatirijwe muri Roho umwe, ngo tube umubiri umwe. Twaba Abayahudi cyangwa Abagereki, twaba abacakara cyangwa abigenga, twese twuhiwe Roho umwe.

14Koko rero umubiri ntugizwe n’urugingo rumwe gusa, ahubwo ugizwe na nyinshi.

15Niba ikirenge kivuze kiti «Ubwo ntari ikiganza, nta ho mpuriye n’umubiri», byakibuza kuba urugingo rw’umubiri?

16Niba ugutwi kuvuze kuti «Ubwo ntari ijisho, nta ho mpuriye n’umubiri», byakubuza kuba urugingo rw’umubiri?

17Niba umubiri wose ubaye ijisho, kumva byaherera he? Niba byose bibaye ugutwi, uguhumurirwa kwaherera he?

18Noneho rero Imana yagennye umwanya wa buri rugingo mu mubiri uko yabyishakiye.

19Yabaye byose byarabaye urugingo rumwe, umubiri wari kuba he?

20Ingingo rero ni nyinshi, ariko umubiri ukaba umwe.

21Ijisho ntirishobora kubwira ikiganza ngo «Singukeneye», n’umutwe ngo ubwire ibirenge uti «Simbakeneye».

22Byongeye kandi n’ingingo zisa nk’aho ari nta ntege, na zo ziba ngombwa,

23ndetse n’izo dukeka ko zisuzuguritse, ni zo twubaha cyane, maze izirusha izindi gutera isoni, tukarushaho kuzubahiriza.

24Naho ingingo zacu zisanzwe ntizijya ziduhangayika. Cyakora Imana yateye umubiri ku buryo buha icyubahiro ingingo zari zitacyifitemo,

25ari ukugira ngo umubiri utibyaramo amakimbirane, ahubwo ingingo zose zibe magirirane.

26Niba hari urugingo rubabaye, izindi zose zisangira ako kababaro; niba hari urugingo rumerewe neza, izindi na zo zirishima.

27Namwe rero muri umubiri umwe ari wo Kristu, kandi mukaba ingingo ze, buri muntu ku giti cye.

28Bityo rero, abo Imana yashyizeho muri Kiliziya, aba mbere ni intumwa, aba kabiri ni abahanuzi, aba gatatu ni abigisha. Hanyuma ikurikizaho abakora ibitangaza; abafite ingabire yo gukiza abarwayi, iyo gutabarana, iyo kuyobora n’iyo kuvuga mu ndimi.

29Mbese bose ni intumwa? Bose se ni abahanuzi? Cyangwa ni abigisha? Mbese bose bakora ibitangaza?

30Cyangwa bafite ingabire yo gukiza? Bose se bavuga mu ndimi? Cyangwa bose bazi kuzisobanura?

31Nimuharanire ingabire zisumbuye, kandi ngiye kubereka izitambutse zose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help