1Mbashinze mushiki wacu Foyibe, umudiyakonikazi mu Kiliziya y’i Kenkireya,
2kugira ngo mumwakire muri Nyagasani nk’uko bikwiriye abatagatifujwe, kandi ngo muzamufashe mu byo yabakeneraho byose, kuko na we yatabaye benshi, barimo jye.
3Mutashye Purisika na Akwila, abafasha banjye muri Kristu Yezu;
4abo ni bo bishyize mu kaga, kugira ngo barwane ku buzima bwanjye. Si jye jyenyine ubashimira, ahubwo na Kiliziya zose z’abanyamahanga.
5Mutashye na Kiliziya ijya iteranira mu rugo rwabo.
Mutashye incuti yanjye Epayineto, we muganura Aziya yahaye Kristu.
6Mutashye Mariya wabavunikiye cyane.
7Mutashye bene wacu Andironiki na Yuniya, twasangiye umunyururu; ni intumwa z’ibirangirire kandi babaye aba Kristu mbere yanjye.
8Mutashye Ampiliyato, incuti yanjye muri Nyagasani.
9Muntahirize Urubano umufasha wanjye muri Kristu, ndetse na Sitaki incuti yanjye.
10Muntahirize kwa Arisitobuli.
11Muntahirize mwene wacu Herodiyoni. Muntahirize abo kwa Narisisi bari muri Nyagasani.
12Muramutse Tirifayina na Tirifoza baruhira cyane Nyagasani. Mundamukirize inkoramutima Perisida, na we uvunikira cyane Nyagasani.
13Muramutse Rufo, intore muri Nyagasani, ndetse na nyina ari we wanjye.
14Mutashye Asinkirito, Filegonti, Erimesi, Patiroba, Herimasi n’abavandimwe bari kumwe na bo.
15Muramutse Filologo na Yuliya, Nereyi na mushiki we, na Olimpiya n’abatagatifujwe bari kumwe na bo.
16Nimuramukanye mu muhoberano mutagatifu. Kiliziya zose za Kristu zirabatashya.
17Ndabinginze kandi, bavandimwe, mwitondere abazana amacakubiri n’ingero mbi, bakanyuranya n’inyigisho mwahawe; mubagendere kure.
18Bene abo ntibakorera Kristu Umwami wacu, ahubwo inda yabo, maze amagambo yabo y’uburyarya n’ubucakura akayobya imitima itagira iribi.
19Ukumvira kwanyu kwamenyekanye hose; ndabishimiye rero ariko ndashaka ko muba abahanga mu gukora icyiza n’abaswa mu gukora ikibi.
20Imana, Yo soko y’amahoro, izajanjagurira Sekibi mu nsi y’ibirenge byanyu vuba. Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu ibane namwe!
21Timote, umufasha wanjye, arabatashya, na bene wacu Lusiyo, na Yasoni, na Sosipateri.
22Nanjye ndabatashya muri Nyagasani, jyewe Teritiyo wanditse uru rwandiko.
23Arabatashya Gayusi uncumbikiye jye na Kiliziya yose.
24Arabaramutsa Erasito umubikamari w’umugi, n’umuvandimwe Kuwariti.
Haragasingizwa Imana25Nihasingizwe Imana, Yo ifite ububasha bwo kubakomeza bihuje n’Inkuru Nziza nabashyikirije namamaza Yezu Kristu, nkurikije iyobera ryari ryaracecetswe kuva kera kose,
26ubu rikaba ryahishuriwe abanyamahanga bose, rikagaragarira mu byanditswe by’abahanuzi. Nguko uko Imana Ihoraho yabigennye kugira ngo na bo ibageze ku kwemera bayumvire.
27Imana Nyir’ubuhanga nihabwe ikuzo muri Yezu Kristu, uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.