Amosi 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibyerekeye abagore bo muri Samariya

1Nimwumve iri jambo, mwa nka mwe z’i Bashani,

murisha ku musozi wa Samariya,

mugatsikamira abakene, mukaryamira abatindi,

mukabwira abagabo banyu muti

«Nimuzane icyo kunywa».

2Nyagasani Uhoraho abirahije ubutagatifu bwe, ati

«Dore iminsi iregereje aho bazabakuruza inkonzo,

n’abaja banyu bakabakwegesha uruhabuzo;

3muzasohokera mu byuho, buri mugore ace ukwe,

maze mujugunywe ahagana i Herimoni.»

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Ibyerekeye umwete mu by’imihango

4Nimujye i Beteli maze mucumure!

Mujye i Giligali mwungikanye ibicumuro!

Muhere mu gitondo mutura ibitambo,

ku munsi wa gatatu mujyane amaturo yanyu.

5Nimutwikishe umusemburo ho igitambo cy’ishimwe,

mwamamaze amaturo yanyu mwishakiye,

muyarate kuko ari byo mukunda, bana ba Israheli!

Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.

Ubunangizi bw’umutima

6Ni jye watumye mu migi yanyu yose nta cyo kurya kihaboneka,

inzara igatera aho muri hose,

nyamara ariko ntimwangarukira!

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

7Ni jye wari warabimye imvura

hasigaye amezi atatu ngo musarure,

nkagusha imvura mu mugi uyu n’uyu, nkayima uriya,

umurima umwe wagwagamo imvura, utayibonye ukuma;

8abantu bo mu migi ibiri cyangwa itatu

bajyaga kunywa amazi mu mugi uyafite,

inyota yabo ntishire, ariko ntimwangarukira!

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

9Nateje nkongwa n’inanda mu myaka yanyu;

ubukungu bw’ubusitani bwanyu, imizabibu yanyu,

imitini yanyu n’ibiti byanyu bivamo amavuta

byonwa n’inzige, ariko ntimwangarukira!

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

10Nabateje icyorezo nka kimwe cyo mu Misiri,

nicisha inkota abasore banyu,

njyana amafarasi yanyu ho iminyago,

ntuma umunuko w’intumbi zo mu ngando zanyu

ubazamukira mu mazuru, ariko ntimwangarukira!

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

11Nabazambije nk’uko nazambije Sodoma na Gomora,

maze mumera nk’igiti cyafashwe cyaruwe mu nkongi y’umuriro,

ariko ntimwangarukira!

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

12Ni yo mpamvu rero nzakugenzereza ntyo, Israheli,

Ubwo nzakugenzereza ntyo rero, Israheli,

itegure kubonana n’Imana yawe!

13Nguwo Uwabumbabumbye imisozi, akarema umuyaga,

agahishurira umuntu imigambi ye, we ugenga umwijima n’umucyo,

agatambagira ibitwa byo ku isi.

Izina rye ni Uhoraho, Imana umugaba w’ingabo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help