1Nimwumve iri jambo, mwa nka mwe z’i Bashani,
murisha ku musozi wa Samariya,
mugatsikamira abakene, mukaryamira abatindi,
mukabwira abagabo banyu muti
«Nimuzane icyo kunywa».
2Nyagasani Uhoraho abirahije ubutagatifu bwe, ati
«Dore iminsi iregereje aho bazabakuruza inkonzo,
n’abaja banyu bakabakwegesha uruhabuzo;
3muzasohokera mu byuho, buri mugore ace ukwe,
maze mujugunywe ahagana i Herimoni.»
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Ibyerekeye umwete mu by’imihango4Nimujye i Beteli maze mucumure!
Mujye i Giligali mwungikanye ibicumuro!
Muhere mu gitondo mutura ibitambo,
ku munsi wa gatatu mujyane amaturo yanyu.
5Nimutwikishe umusemburo ho igitambo cy’ishimwe,
mwamamaze amaturo yanyu mwishakiye,
muyarate kuko ari byo mukunda, bana ba Israheli!
Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.
Ubunangizi bw’umutima6Ni jye watumye mu migi yanyu yose nta cyo kurya kihaboneka,
inzara igatera aho muri hose,
nyamara ariko ntimwangarukira!
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
7Ni jye wari warabimye imvura
hasigaye amezi atatu ngo musarure,
nkagusha imvura mu mugi uyu n’uyu, nkayima uriya,
umurima umwe wagwagamo imvura, utayibonye ukuma;
8abantu bo mu migi ibiri cyangwa itatu
bajyaga kunywa amazi mu mugi uyafite,
inyota yabo ntishire, ariko ntimwangarukira!
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
9Nateje nkongwa n’inanda mu myaka yanyu;
ubukungu bw’ubusitani bwanyu, imizabibu yanyu,
imitini yanyu n’ibiti byanyu bivamo amavuta
byonwa n’inzige, ariko ntimwangarukira!
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
10Nabateje icyorezo nka kimwe cyo mu Misiri,
nicisha inkota abasore banyu,
njyana amafarasi yanyu ho iminyago,
ntuma umunuko w’intumbi zo mu ngando zanyu
ubazamukira mu mazuru, ariko ntimwangarukira!
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
11Nabazambije nk’uko nazambije Sodoma na Gomora,
maze mumera nk’igiti cyafashwe cyaruwe mu nkongi y’umuriro,
ariko ntimwangarukira!
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
12Ni yo mpamvu rero nzakugenzereza ntyo, Israheli,
Ubwo nzakugenzereza ntyo rero, Israheli,
itegure kubonana n’Imana yawe!
13Nguwo Uwabumbabumbye imisozi, akarema umuyaga,
agahishurira umuntu imigambi ye, we ugenga umwijima n’umucyo,
agatambagira ibitwa byo ku isi.
Izina rye ni Uhoraho, Imana umugaba w’ingabo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.