Baruki 5 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Yeruzalemu, iyambure ikanzu yawe y’ububabare n’agahinda,

ngaho ambara uburanga bw’ikuzo ry’Imana, uzabuhorane,

2itere igishura cy’ubutungane uhawe n’Imana,

utamirize mu mutwe ikamba ry’ikuzo ry’Uhoraho;

3kuko Imana ishaka kugaragariza uburanga bwawe

ibihugu byose biri mu nsi y’ijuru,

4bityo ikazakwita iri zina ritazazimangana ngo :

«Mahoro y’ubutabera na Kuzo ry’ubusabaniramana.»

5Yeruzalemu, haguruka ujye ahirengeye,

werekeze amaso mu burasirazuba : itegereze abana bawe

bakoranyijwe n’ijambo rya Nyir’ubutagatifu,

kuva mu burengerazuba kugera mu burasirazuba,

baje baririmba ko Imana yabibutse.

6Bari basohotse mu marembo yawe ku maguru,

bashushubikanyijwe n’abanzi,

none Imana ibakugaruriye mu ikuzo,

nk’abahetswe mu ngobyi ya cyami.

7Koko rero, Imana yiyemeje gusiza imisozi miremire,

kimwe n’utununga twahozeho kuva kera,

imikokwe igasibwa kugira ngo hose haringanire,

maze Israheli ikigendera umudendezo,

imurikiwe n’ikuzo ry’Imana.

8Amashyamba n’ibiti byose bihumura neza bizugamisha Israheli

mu gicucu cyabyo, ku bw’itegeko ry’Imana;

9kuko Yo ubwayo izayobora Israheli mu byishimo,

ikayiganisha mu rumuri rw’ikuzo ryayo,

ikarangwa n’imbabazi n’ubutungane bituruka nyine ku Mana.

IV. IBARUWA YA YEREMIYA

Dore inyandikomvugo y’ibaruwa Yeremiya yoherereje abo umwami w’Abanyababiloni yari agiye kujyana bunyago i Babiloni, kugira ngo abagezeho ibyo Imana yari yamutegetse kubamenyesha.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help