1Ku mpuhwe zayo, Imana yatweguriye uwo murimo, bigatuma tudacika intege.
2Ni yo mpamvu twirinze amatwara afifitse kandi ateye isoni; twanga kuryaryana no guhindagura Ijambo ry’Imana, ahubwo tugatangaza ukuri kwaryo kugira ngo abantu bose batwizere imbere y’Imana.
3Nyamara, niba Inkuru Nziza yacu yaba itumvikana, abatayumva ni aborama,
4n’abemeragato imana y’iyi si yahumye ubwenge, ku buryo batagerwaho n’umucyo w’Inkuru Nziza n’ububengerane bwa Kristu, We buranga nyakuri bw’Imana.
5Si twe twiyamamaza na gato, ahubwo twamamaza Nyagasani Yezu Kristu. Twebwe twiyiziho kuba abagaragu banyu, tubigiriye Yezu.
6Kuko Imana yivugiye iti «Urumuri nirwakire mu mwijima».
ni Yo ubwayo yamurikiye mu mitima yacu, ngo tumenye ikuzo ryayo ribengerana ku ruhanga rwa Kristu.7Ariko uwo mukiro tuwutwaye mu tubindi tumeneka ubusa, bigatuma bose babona ko ubwo bubasha buhanitse buturuka ku Mana, aho kutwitirirwa.
8Baraduhutaza hirya no hino, ariko ntidutembagara; turagirijwe, ariko tugatambuka;
9turaburagizwa, ariko ntidushyikirwa; twatuwe hasi, ariko ntiduheranwa.
10Igihe cyose tugendana imibabaro y’urupfu rwa Kristu, kugira ngo n’ubuzima bwe bwigaragaze mu mubiri wacu.
11N’ubwo turi bazima bwose, duhora tugabizwa urupfu, duhorwa Yezu, kugira ngo ubugingo bwe bugaragarire muri iyi mibiri yacu y’impfabusa.
12Twebwe ariko urupfu ruratubungamo, naho muri mwe ubuzima ni bwose.
13Ubwo dushyigikiwe n’ukwemera kw’Ibyanditswe bivuga biti «Naremeye, bintera kwamamaza».
natwe turemera ikaba ari yo mpamvu twamamaza.14Koko turabizi, Uwazuye Nyagasani Yezu, natwe azatuzurana na We, kandi twese azatwakire iruhande rwe.
15Ibyo byose ni mwe bigirirwa, kugira ngo musenderezwe ineza y’Imana, maze murusheho kuba benshi bashimira Imana, bayihesha ikuzo.
Ntidushavuzwa n’urupfu kuko twizeye kuzuka16Ni cyo gituma tudacogora; kabone n’ubwo umubiri ugenda uyonga, umutima wo wivugurura buri munsi.
17Kandi n’amagorwa yacu muri iki gihe gihita nta cyo adutwaye, uyagereranije n’ikuzo adutegurira ry’akataraboneka kandi rizahoraho.
18Bityo tukaba tutarangamiye ibigaragara, ahubwo ibitagaragara, kuko ibigaragarira amaso bihitana n’igihe, naho ibitagaragara bigahoraho iteka.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.