Habakuki 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Dore ubutumwa bwashyikirijwe umuhanuzi Habakuki, mu ibonekerwa.

I. UMUHANUZI ABAZA IMANA, IKAMUSUBIZAUmuhanuzi atabaza Imana ubwa mbere

2Uhoraho, nzagutabaza kugeza ryari, utanyumva,

ko ngutakambira merewe nabi, ntunkize?

3Ni kuki ungaragariza ubuhemu,

waba se ushyigikiye ubushikamirwe?

Nta kindi nkibona kitari ukurimbuka n’urugomo,

ahantu hose hari impaka n’amahane!

4Amategeko ntagikurikizwa, ubutabera bwarapfukiranywe,

kuko umugiranabi ashikamira intungane;

bityo ubutabera bw’iki gihe bukaba ibinyoma bisa.

Igisubizo cy’Imana: igitero cy’Abakalideya

5Nimurebe ishyano rigwiririye amahanga maze mwumirwe;

kuko icyo ngiye gukora guhera ubu, mutari bucyemere,

kabone n’aho hagira ukibabwira!

6Ngaha ngiye guhagurutsa Abakalideya,

iryo hanga ritagira impuhwe,

kandi ry’irinyamaboko, rizenguruke isi yose,

kugira ngo ryigarurire ibihugu bitari ibyaryo.

7Ni ihanga riteye ubwoba kandi ryihagazeho,

imbaraga zaryo zituma nta we urihangara.

8Amafarasi yabo yihuta kurusha ingwe,

akarusha ibirura bya nijoro kunyaruka.

Abanyamafarasi babo bariho barasimbuka,

ngabo baturutse kure baguruka nka kagoma

yihutira gufata icyo irya.

9Bose icyarimwe bazanywe no kugira nabi,

ngabo baraje baromboreje imbere yabo;

barundanyije imfungwa zingana n’umusenyi!

10Ni abantu badakangwa abami, bagasuzugura abategetsi;

bahinyura ibigo byose bikomeye,

ahubwo bakarundarunda igitaka imbere yabyo,

ari cyo bazamukiraho, bakabyigarurira.

11Baragenda nk’umuyaga w’inkubi,

bakihutira kujya n’ahandi kuhayogoza;

imbaraga zabo ni zo bagize imana yabo.

Umuhanuzi atabaza Imana ubwa kabiri

12Uhoraho, kuva mu ntangiriro se si wowe Mana yanjye,

Nyir’ubutagatifu wanjye kandi utazapfa bibaho?

Uhoraho, washyizeho uwo mwanzi ngo aducire urubanza,

uramukomeza, wowe Rutare, kugira ngo aduhane.

13Nyamara se, ko amaso yawe azira inenge,

washobora ute kwitegereza ikibi,

no kwihanganira akarengane?

Ni kuki ukomeza kwirengagiza amahano akorwa n’abagambanyi,

ukicecekera igihe umugiranabi aconcomera umurusha ubutungane?

14Abantu ubagenzereza nk’amafi yo mu nyanja,

mbese nk’ibikururuka mu mazi bitagira umutware!

15Abo bose umwanzi azabarobesha ururobo,

abafatire mu rushundura rwe, abashyire mu mutego we.

Icyo gihe azishima kandi asabagire,

16nuko ature igitambo rwa rushundura rwe,

atwikire ububani uwo mutego we,

kuko ari byo akesha kurya ibitubutse kandi byiza.

17Mbese azareka ryari gufatira amahanga mu rushundura rwe,

ngo akomeze kuyatsemba nta mbabazi?

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help