Mwene Siraki 44 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

B. UBUHANGANGE BW’IMANA MU MATEKA YA ISRAHELIIGISINGIZO CY’ABAKURAMBERE

1Mureke dusingize abantu bacu b’ibyamamare,

ba bakurambere bacu uko ibisekuru byabo byagiye bisimburana.

2Uhoraho yabahaye ikuzo ryinshi,

yaberekaniyemo ubuhangange bwe kuva kera na kare.

3Barimo abategetsi mu gihugu cyabo,

n’ibyamamare kubera ububasha bwabo.

Ni bo bahanuriraga rubanda,

4bakayoboresha umuryango inama zikomeye,

kandi bakawigishanya ubwenge bwinshi,

n’amagambo y’ubuhanga bw’inyigisho zabo.

5Bahimbye n’indirimbo zinogeye amatwi,

bandika n’ibisigo;

6bari abantu bakize, bakagira n’ububasha bwinshi,

kandi bakibera iwabo mu mahoro.

7Abo bose bahimbajwe n’abo mu gihe cyabo,

kandi bakiriho bari ishema rya rubanda.

8Benshi muri bo basize izina ryamamaye,

ku buryo na n’ubu dushobora kubavuga ibigwi.

9Hari kandi n’abibagiranye burundu,

barazimira nk’aho batabayeho,

bahinduka nk’aho batigeze babaho,

kimwe n’abana babakurikiye.

10Nyamara ariko, dore abantu baranzwe n’ineza,

ibikorwa byabo by’ubutungane ntibyibagiranye.

11Ababakomokaho bakomeza umurage mwiza,

ari wo uranga n’urubyaro rwabo.

12Ababakomokaho bibanda ku masezerano,

bakayatoza n’abana babo.

13Urubyaro rwabo ruzabaho iteka,

n’ikuzo ryabo ntirizasibangana.

14Imibiri yabo yahambwe mu mahoro,

ariko amazina yabo azavugwa mu bisekuru byose,

15amahanga yose azataka ubuhanga bwabo,

n’ikoraniro rizamamaze igisingizo cyabo.

Henoki na Nowa

16Henoki yanyuze Uhoraho, nuko avanwa mu bantu,

ibyo bibera ibindi bisekuru igitangaza.

17Nowa yabonyweho kuba indakemwa koko mu gihe cy’uburakari,

ni we ubwoko bw’abantu bwashibutseho;

kubera we, ku isi hagize igisigara,

igihe habaye umwuzure.

18Uhoraho akorana na we amasezerano y’iteka,

kugira ngo hatazagira ikinyamubiri cyongera kwicwa n’umwuzure.

Abrahamu

19Abrahamu ni umubyeyi ukomeye w’amahanga menshi,

kandi nta muntu n’umwe wigeze amurusha ikuzo.

20Yakurikije amategeko y’Umusumbabyose,

agirana isezerano na we.

Iryo sezerano yarishinze mu mubiri we,

hanyuma ageragejwe asanganwa ubudahemuka.

21Ni yo mpamvu Imana yamurahiye

kuzahera amahanga yose umugisha mu nkomoko ye,

ko izabagwiza nk’umukungugu wo ku butaka,

abamukomokaho bakangana n’inyenyeri zo ku ijuru,

ko umurage wabo uzava ku nyanja ukajya ku yindi,

ukava no ku Ruzi ukagera ku mpera z’isi.

Izaki na Yakobo

22Izaki na we amusezeranya atyo,

kubera se Abrahamu.

23Umugisha w’abantu bose n’isezerano rye,

Uhoraho yabikoranyirije ku mutwe wa Yakobo,

yongera kumwizeza imigisha ye,

kandi amuha n’igihugu ho umurage;

yagiciyemo imigabane,

ayigabanya ya miryango cumi n’ibiri.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help