1Yonatani abonye ko ibyo akora byose bimuhira, atoranya abantu abatuma i Roma kugira ngo bakomeze kandi banavugurure ubucuti bwe n’Abanyaroma.
2Yohereza i Siparita n’ahandi amabaruwa ameze nk’ayo.
3Ba bantu rero baragenda n’i Roma, binjira mu nzu y’inama nkuru maze baravuga bati «Yonatani, umuherezabitambo mukuru n’umuryango w’Abayahudi, batwohereje kuvugurura ubucuti n’amasezerano mwagiranye, bikomeze nk’uko byahoze mbere.»
4Abagize inama nkuru babaha amabaruwa yo gushyikiriza abategetsi ba buri gihugu, kugira ngo babaherekeze bazagere amahoro mu gihugu cya Yuda.
5Dore amagambo y’ibaruwa Yonatani yandikiye Abanyasiparita:
6«Jyewe Yonatani, umuherezabitambo mukuru, hamwe n’inama nkuru y’igihugu, abaherezabitambo n’abasigaye b’umuryango w’Abayahudi, ku bavandimwe babo b’Abanyasiparita. Ndabaramutsa!
7Mu bihe byo hambere, Areyasi umwami wanyu, yigeze koherereza Oniya, umuherezabitambo mukuru, ibaruwa ihamya ko muri abavandimwe bacu, nk’uko iyi nyandiko ibagejejweho ibyemeza.
8Oniya yakiranye icyubahiro uwari watumwe, yakira n’ibaruwa yasabaga ku mugaragaro kugirana amasezerano n’ubucuti.
9Ku bwacu n’ubwo tutabikeneye bwose — kuko dufite ibitabo bitagatifu biduhumuriza —
10twiyemeje kohereza umuntu wo kuvugurura ubuvandimwe n’ubucuti buduhuje kugira ngo twoye kubana nk’abanyamahanga, kuko hari hashize imyaka myinshi kuva aho mutwoherereje ubutumwa.
11Naho ubundi, twebwe ntiduhwema kubibuka buri gihe mu minsi mikuru no mu yindi minsi y’ibyishimo, mu bitambo dutura no mu masengesho, mbese nk’uko bikwiye kandi bitunganye kwibuka abavandimwe.
12Twishimiye ikuzo ryanyu!
13Naho twebwe, amakuba n’intambara byaratwugarije, n’abami duturanye baraturwanya.
14Twirinze kubarushya, mwebwe n’abandi twunze ubumwe n’incuti zacu tubahuruza muri izo ntambara,
15kuko udutabara aturuka mu ijuru, akadukiza. Koko kandi, yatugobotoye mu nzara z’abanzi bacu, maze bakorwa n’ikimwaro.
16Nuko rero, twahisemo Numeniyo mwene Antiyokusi, na Antipateri mwene Yasoni, tubatuma ku Banyaroma ngo bavugurure ubucuti n’amasezerano byari bitwunze na bo kuva hambere.
17Twabategetse rero kunyura iwanyu ngo babaramutse kandi babashyikirize n’ibaruwa yacu, yo kuvugurura ubuvandimwe bwacu.
18Muzaba rero mugize neza, muramutse mudushubije icyo mutekereza kuri ibyo.»
19Dore amagambo y’ibaruwa yohererejwe Oniya:
20«Jyewe Areyasi, umwami w’Abanyasiparita, kuri Oniya, umuherezabitambo mukuru. Ndakuramutsa!
21Hari inyandiko twasanzemo ibyerekeye ubuvandimwe bw’Abanyasiparita n’Abayahudi, kandi ko bose bakomoka kuri Abrahamu.
22None rero ubwo tumaze kubimenya, byaba byiza mutwandikiye mukatumenyesha amakuru yanyu.
23Natwe tubandikiye tubamenyesha ko amatungo yanyu n’ibyanyu byose ari ibyacu, n’ibyacu bikaba ibyanyu. Bityo rero, dutegetse ko baza kubamenyesha ibyo ngibyo.»
Yonatani muri Kelesiriya; Simoni mu Bufilisiti24Bukeye, Yonatani amenya ko abagaba b’ingabo ba Demetiriyo bagarutse n’igitero kiruta ubwinshi icya mbere ngo bamurwanye.
25Ahera ko ahaguruka i Yeruzalemu, ajya kubasanganirira mu gihugu cya Hamati, ntiyareka binjira mu gihugu cye.
26Yohereza intasi mu ngando yabo; zigaruka zimumenyesha ko biteguye kugwa gitumo Abayahudi iryo joro.
27Izuba rimaze kurenga Yonatani ategeka abantu be kuba maso, bacigatiye intwaro mu ntoki kugira ngo bitegure kurwana ijoro ryose, ashyira abarinzi ku mpande zose z’ingando.
28Abanzi ngo bamenye ko Yonatani n’abantu be biteguye intambara, batahwa n’ubwoba kandi bakuka umutima, basiga bacanye amakome y’umuriro mu ngando, maze barihungira.
29Yonatani n’ingabo ze babimenya mu gitondo ko bagiye, kuko bari bakomeje kubona umuriro waka.
30Yonatani ni ko kubakurikirana ariko ntiyabashyikira, kuko bari bambutse uruzi rwa Elewuteri.
31Nuko Yonatani ahindukirana Abarabu bitwa Abazabadeyani, arabatsinda maze arabacuza,
32hanyuma ahagurutsa ingando ajya i Damasi, azenguruka iyo ntara yose.
33Naho Simoni akomeza kugenda, agera i Ashikeloni no mu migi ihakikije, ahindukirana Yope, arayigarurira.
34Yari yarumvise ko abaturage bashakaga kwegurira uwo mugi ingabo za Demetiriyo; ahashyira umutwe w’ingabo zo kuharinda.
Yonatani yubaka Yeruzalemu35Yonatani ahindukiye akoranya abakuru b’umuryango, bemeza ko hagomba kubakwa ibigo bikomeye muri Yudeya,
36gusana inkike za Yeruzalemu bakazigira ndende no kubaka urukuta rutandukanya Ikigo n’umugi, kugira ngo Ikigo kibe ahiherereye kandi ngo abo bantu badashobora kugira icyo bahagura cyangwa bahagurishiriza.
37Nuko barakorana kugira ngo bongere bubake umugi, kuko igice cy’inkike iherereye ku mugezi wo mu burasirazuba cyari cyaratembye; bubaka kandi bundi bushya agace k’umugi kitwa Kafenata.
38Simoni na we yongera kubaka Adida yo mu karere k’imirambi, arayikomeza ndetse n’amarembo yayo ayashyiraho inzugi zihindizwa ibyuma.
Yonatani agwa mu maboko y’abanzi39Tirifoni yifuzaga gutegeka Aziya, kwambara ikamba no kwica umwami Antiyokusi.
40Nyamara atinya ko Yonatani azamutambamira cyangwa akamurwanya, ni ko gushakisha uburyo bwose yamufata, akamwica. Nuko arahaguruka ajya i Betishani.
41Yonatani amusanganiza igitero cy’ingabo ibihumbi mirongo ine z’ingenzi ku rugamba, maze aza i Betishani.
42Tirifoni abonye ko yazanye igitero kinini, yirinda kugira icyo amutwara.
43Ahubwo amwakirana icyubahiro, amushingana ku ncuti ze zose, amuha amaturo kandi ategeka incuti ze n’ingabo ze kumwubaha nka we ubwe.
44Abwira Yonatani ati «Ni kuki wagombye kunaniza aba bantu bose, kandi nta ntambara dufitanye?
45Ngaho bohereze mu ngo zabo, utoranyemo gusa bamwe bo kuguherekeza, hanyuma tujyane i Putolemayida. Nzakwegurira uriya mugi kimwe n’ibindi bigo bikomeye, nkongerere ingabo, nguhe n’abagaba bazo bose, hanyuma mfate inzira ntahuke, kuko ari ibyo byanzanye hano.»
46Nuko Yonatani aramwizera, akora uko yamubwiye: ingabo ze arazohereza zisubira mu gihugu cya Yudeya,
47asigarana abantu ibihumbi bitatu, ibihumbi bibiri muri bo abohereza muri Galileya, abandi ibihumbi bajyana na we.
48Igihe Yonatani amaze kwinjira i Putolemayida, abaturage b’uwo mugi bamufungiraho amarembo, baramufata, we n’abantu be bose binjiranye, babamarira ku bugi bw’inkota.
49Tirifoni yohereza ingabo n’abanyamafarasi muri Galileya no mu kibaya kinini, kugira ngo batsembe abantu bose ba Yonatani.
50Ubwo na bo bababonye, bamenyeraho ko yafashwe akaba yanapfuye kimwe n’abari kumwe na we; ni ko guterana inkunga maze bibumbira hamwe bajya ku rugamba.
51Abari babakurikiranye ngo babone ko bihagazeho, bisubirirayo.
52Naho abandi batahuka bose amahoro mu gihugu cya Yudeya, baririra Yonatani na bagenzi be, bagira ubwoba bwinshi kandi Israheli yose ijya mu cyunamo.
53Amahanga yose abakikije na yo ashaka kubatsemba, bagira bati «Nta mutware bagifite, nta n’ubatera inkunga; nimucyo tubatere, maze dusibanganye urwibutso rwabo mu bantu.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.