Ezekiyeli 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ezekiyeli ahabwa igitabo

1Nuko rirambwira riti «Mwana w’umuntu, haguruka ngire icyo nkubwira.»

2Nuko rikibivuga, umwuka unyinjiramo, utuma mpagarara maze numva uwamvugishaga.

3Arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngutumye ku Bayisraheli, kuri ibyo birara byanyigometseho. Bo n’abasekuruza babo banyigometseho kugeza uyu munsi.

4Urwo rubyaro rufite umutwe ukomeye n’umutima unangiye; ndugutumyeho ngo uzarubwire uti ’Ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.’

5Bakumva cyangwa batakumva, kuko ari inyoko y’ibirara, ariko nibura bazamenya ko barimo umuhanuzi.

6Naho rero wowe, mwana w’umuntu, ntubatinye, ntuzaterwe ubwoba n’amagambo yabo nibakuvuguruza cyangwa se bakaguhinyura, kabone n’iyo wakwicara hejuru ya za manyenga. Witinya amagambo yabo cyangwa indoro yabo, kuko ari inyoko y’ibirara.

7Uzabagezeho amagambo yanjye, bakumva batakumva, kuko nyine ari inyoko y’ibirara.

8Naho rero wowe, mwana w’umuntu, uramenye ntuzabe ikirara ak’iyo nyoko yararutse; ahubwo tega amatwi wumve icyo ngiye kukubwira. Cyo ngaho asama maze urye icyo ngiye kuguha.»

9Nuko ngo ndebe mbona ikiganza kiza kingana kirimo igitabo kizinze,

10icyo kiganza kikiramburira imbere yanjye; icyo gitabo cyari cyanditseho imbere n’inyuma amaganya, iminiho n’imiborogo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help