1Nimwigane rero Imana, ubwo muri abana bayo ikunda;
2mujye mukundana nk’uko Kristu yadukunze, maze ubwe akatwitangira aba igitambo n’ituro bimeze nk’umubavu uhumura neza, bigashimisha Imana.
3Naho ibyerekeye ubusambanyi, ubwandavure iyo buva bukagera, kimwe n’ubugugu, ibyo ntibikanavugwe muri mwe; ni ko bikwiye mu batagatifujwe.
4Kandi amagambo ateye isoni, ay’amanjwe, n’amahomvu, na byo ni uko; ahubwo muhore mushimira Imana.
5Koko rero mubimenye neza: nta musambanyi, cyangwa uwandavuye, cyangwa umunyabugugu — we uhindura iby’isi ikigirwamana cye —, abo bose, nta wuzagira umugabane mu Ngoma ya Kristu n’Imana.
6Kandi ntihazagire ubahendesha amagambo atagira aho ashingiye, kuko ari ibyo ngibyo bitera Imana kurakarira abayigomera.
7Ntimugafatanye n’abo bantu.
8Koko rero, kera mwigeze kuba umwijima, naho ubu ngubu mwagizwe urumuri muri Nyagasani; nimugenze nk’abana b’urumuri.
9Imbuto kandi y’urumuri ni icyitwa ubugiraneza cyose, n’ubutungane n’ukuri.
10Nimushishoze, mumenye ibishimisha Nyagasani.
11Mureke kugira uruhare ku bikorwa by’umwijima bitagira icyo bibyara, ahubwo mubyamagane;
12kuko ibyo bene abo bakora rwihishwa, yewe ndetse no kubivuga biteye isoni.
13Mubyamagane rero, maze mubishyire ku mugaragaro, kuko urumuri rugaragaza byose uko bimeze.
14Ni cyo gituma bajya bavuga ngo
«Kanguka, wowe usinziriye!
Haguruka, uve mu bapfuye,
maze Kristu akumurikire!»
15Nuko rero nimwitondere imibereho yanyu, ntimube abapfayongo, ahubwo mube abantu bashyira mu gaciro,
16bakoresha neza igihe barimo, kuko iminsi ari mibi.
17Ntimukabe rero abapfu, ahubwo mwihatire kumenya icyo Nyagasani ashaka.
18Ntimugasindishwe na divayi, kuko byabatera kwifata nabi, ahubwo nimwuzure Roho Mutagatifu.
19Nimufatanye kuvuga zaburi, ibisingizo n’indirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu; muririmbe, mwogeze Nyagasani n’umutima wanyu wose.
20Igihe cyose no muri byose, mushimire Imana Data mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu.
Kubana gikristu mu rugo21Mujye mworoherana kubera igitinyiro mufitiye Kristu.
22Abagore borohere abagabo babo nk’aho babigirira Nyagasani;
23koko rero umugabo agenga umugore we, nk’uko Kristu agenga Kiliziya akanayibera umutwe ukiza umubiri wose.
24Nk’uko rero Kiliziya yumvira Kristu, bityo n’abagore nibajye bumvira abagabo babo muri byose.
25Namwe bagabo, nimukunde abagore banyu, nk’uko Kristu yakunze Kiliziya, maze akayitangira.
26Yarayitagatifuje, ayisukuza amazi n’ijambo ribiherekeza,
27kugira ngo ayihingutse imbere ye, ibengerana, nta bwandu n’iminkanyari, cyangwa indi nenge, ahubwo ari Kiliziya ntagatifu kandi itagira amakemwa.
28Nguko uko abagabo bagomba gukunda abagore babo, mbese nk’imibiri yabo bwite. Ukunda umugore we aba yikunze ubwe.
29Koko rero nta wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira, akawitaho cyane, mbese nk’uko na Kristu agenzereza Kiliziya.
30Muyobewe se ko turi ingingo z’umubiri we, (nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo)
31«Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina, akifatanya n’umugore we, bakaba umubiri umwe»
.32Iryo yobera rirakomeye, cyakora ibyo mbivuze nzirikana Kristu na Kiliziya.
33Nuko rero namwe, buri mugabo nakunde umugore we uko yikunda, n’umugore yubahe umugabo we.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.