Mwene Siraki 7 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Izindi nama zinyuranye

1Ntukagire nabi, nawe inabi itazakugwirira.

2Uzamaganire kure akarengane, na ko kazaguhunga.

3Mwana wanjye, ntugatere imbuto mu mabimba y’akarengane,

kuko wazagasarura incuro ndwi.

4Ntugasabe Uhoraho ngo akugire igikomerezwa,

n’umwami ntukamushakeho intebe y’icyubahiro.

5Ntukigire intungane imbere y’Uhoraho,

cyangwa ngo wigire umunyabuhanga imbere y’umwami.

6Uzirinde kuba umucamanza,

hato utazananirwa guhashya akarengane,

maze ukabura umurava kubera gutinya abakomeye.

7Ntuzahemukire ikoraniro ry’umugi,

cyangwa ngo witeshe agaciro imbere ya rubanda.

8Ntukongere icyaha mu kindi,

kuko nta na kimwe utazaherwa igihano.

9Ntuzibwire ngo «Ubwinshi bw’ibitambo byanjye

bizanyura Uhoraho Umusumbabyose, bimwurure.»

10Ntukabe ikigwari mu masengesho yawe,

kandi ntukiyibagize gufasha abakene.

11Ntugaseke umuntu washavuye ku mutima,

kuko gucisha bugufi abantu no kubakuza bifite Nyirabyo.

12Ntuzaremere ibinyoma umuvandimwe wawe,

kandi uzirinde no kubeshyera incuti.

13Uzirinde ikinyoma cyaguturukaho,

nta kamaro kigira na busa.

14Ntugasakuze mu ikoraniro ry’abasheshe akanguhe,

kandi nusenga, ntugasukiranye amagambo.

15Ntukange imirimo inaniza,

habe n’uwo guhinga imirima, wagenwe n’Umusumbabyose.

16Ntukishyire mu rugaga rw’abanyabyaha,

ujye wibuka ko uburakari bw’Uhoraho budaheranwa.

17Jya wicisha bugufi ukomeje,

kuko umuriro n’inyo ari byo gihano cy’utemera.

18Ntuzagurane incuti feza,

cyangwa ngo umuvandimwe w’ukuri umugurane zahabu ya Ofiri.

19Ntugahunge umugore mwiza kandi w’umunyamwete,

kuko ubugwaneza bwe buruta zahabu.

20Ntugatoteze umugaragu ukorana umurava,

cyangwa umucancuro witanga wese.

21Uzakunde umucakara w’umunyabwenge,

woye kumwima uburenganzira afite bwo kwicungura.

Ababyeyi n’abana

22Niba ufite amatungo, ujye uyaragira,

kandi agufitiye akamaro, uyakomereho.

23Niba ufite abana, jya ubahana,

kandi kuva mu buto bwabo, ubatoze kutarega ijosi.

24Niba ufite abakobwa, ujye wita ku mubiri wabo,

kandi wirinde kujya uhora ubasekera.

25Nushyingira umukobwa wawe, uzaba ugeze ku gikorwa nyacyo,

ariko uzamuhe umugabo uzi ubwenge.

26Niba ufite umugore ukunyura umutima, ntuzamusende,

ariko niba wumva umwishisha, ntuzamwizere.

27Uzahimbaze so n’umutima wawe wose,

kandi ntuzibagirwe ibise bya nyoko.

28Ujye wibuka ko bakubyaye,

ubwo se wagenza ute ngo ubiture ibyo bagukoreye?

Kubaha abaherezabitambo

29Jya utinya Uhoraho n’umutima wawe wose,

wubahe n’abaherezabitambo be.

30Uzakunde Uwakuremye n’imbaraga zawe zose,

kandi woye gutererana ibyegera bye.

31Uzatinye Uhoraho, kandi uhe icyubahiro umuherezabitambo,

maze umuhe umugabane we nk’uko byategetswe,

ari byo umuganura ku byo wejeje,

ibyatuweho igitambo cyo kwigorora,

ituro ry’inkoro, ibyatuweho igitambo cy’ubutungane,

n’ibindi byose bigerurwa ku maturo matagatifu.

Abakene n’abatishoboye

32No ku bakene, jya utanga utitangiriye itama,

kugira ngo usenderezwe imigisha.

33Ubuntu bwawe bujye bugera ku bazima bose,

abapfuye na bo ntukabime ineza yawe.

34Ntugatererane abarira,

kandi ujye ushyigikira abashavuye.

35Ntugatinye gusura umuntu urwaye,

ibikorwa nk’ibyo bizaguhesha igikundiro.

36Mu migenzereze yawe yose ujye uzirikana amaherezo yawe,

bityo nta bwo uzigera ucumura.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help