Izayi 31 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abashaka inkunga mu Misiri

1Baragowe! Abamanuka bajya mu Misiri gutabaza!

Barishingikiriza amafarasi,

bakiringira amagare y’intambara kuko ari menshi,

n’abanyamafarasi kuko ari abanyamaboko,

ariko ntibite kuri Nyirubutagatifu wa Israheli,

ntibashakashake Uhoraho.

2Nyamara ariko na we azi gushishoza:

ashobora guteza amakuba, kandi ntiyivuguruze.

Ahagurukiye gutera agatsiko k’abagome,

n’abagiranabi bahururijwe gutabara.

3Umunyamisiri ni umuntu, ariko si Imana,

amafarasi ye ni inyamaswa zigenda, si imbaraga z’Imana.

Igihe Uhoraho azaba abanguye ukuboko kwe,

utabaye azasitara, naho utabawe yiture hasi,

nuko bombi bahinduke ivu.

Uhoraho azarengera Yeruzalemu; ahane Ashuru

4Dore rero uko Uhoraho yambwiye:

Igihe intare cyangwa icyana cyayo itontomera ku muhigo,

n’ubwo haba abashumba benshi bayihururijwe,

ntikangwa na busa n’urusaku rwabo,

cyangwa ngo icogozwe n’induru yabo.

Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ni ko azamanukira kuri Siyoni,

umusozi we, kugira ngo aharwanire.

5Nk’uko ibisiga birambura amababa yabyo,

Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azabigenza atyo,

bityo arengere Yeruzalemu;

azayirengera kandi ayitabare; azayirinda kandi ayikize.

6Bayisraheli, nimugarukire Uwo mwagomeye!

7Uwo munsi, buri wese azajugunya

ibigirwamana bye bya feza n’ibya zahabu,

byakozwe n’ibiganza byanyu, bikabaviramo gucumura.

8Ashuru izamarwa n’inkota itari nk’iy’umuntu,

izarimburwa n’inkota y’Ubasumbye, ntizayihunga;

maze abasore bayo bakoreshwe imirimo y’uburetwa.

9Urutare rwayo ruzarimbuka, rushireho,

abatware bayo bacike intege, batererane ibendera ryabo.

Uwo ni Uhoraho ubivuze, we ucanye ikome ry’umuriro i Siyoni,

n’itanura i Yeruzalemu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help